Musanze: Abashoferi ba ‘Twegerane’ bemerewe kongera gukora

Nyuma y’uko bamwe mu batwara imodoka zitwara abagenzi zizwi ku izina rya Twegerane babuze umusanzu bakirukanwa, ubu bemerewe kongera gukora.

Abatwara izo modoka bari bamaze iminsi bari mu gihirahiro biturutse ku kutumvikana n’ubuyobozi bwa Gare ya Musanze na Koperative ibayobora ku musanzu w’amafaranga bakwa buri kwezi. Abo bashoferi bamaze gusubira mu mirimo yabo nyuma y’ubwumvikane bagiranye n’abo bayobozi babashinzwe.

Ubwo birukanwaga muri gare mu mukwabu wabaye mu gitondo cyo ku wa kane tariki 18 Kamena 2020, buri mushoferi yakwaga inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi 100 uyabuze agasabwa gukura imodoka ye mu muhanda.

Umubare munini w’abashofere ntibubahirije ayo mabwiriza yo gutanga ayo mafaranga, aho bavugaga ko badashobora kuyabona muri ibi bihe bitaboroheye kuko ngo batakibona abagenzi kubera icyorezo cya COVID-19 n’imyanya y’abagenzi ikaba yaragabanyijwe, bagasaba kugabanyirizwa cyangwa bagakurirwaho uwo musanzu.

Abashoferi bavuga ko muri iki gihe abagenzi babuze
Abashoferi bavuga ko muri iki gihe abagenzi babuze

Abo bashoferi bari batangarije Kigali Today ko ayo mafaranga agera ku bihumbi 100 basabwa na Koperative yabo ari uburyo bwo kubananiza hagamijwe kwirukana imodoka zabo mu muhanda, bavuga ko kuyabona bibagora kuko na mbere yo gutangira akazi babanza kwishyura ibihumbi bitatu agenewe Parikingi y’imodoka.
Umwe muri abo bashoferi yabwiye Kigali Tiday ati “Twabyutse mu gitondo tuza mu kazi uko bisanzwe, tugeze muri gare batubwira ko tutemererwa gukora ngo tubanze kwishyura amafaranga ibihumbi 100. Twababwiye tuti imodoka yatwaraga abantu 18 none ubu iri gutwara abantu umunani, kandi murabona ko n’imikorere yanze aho hari aho imodoka zitagera, urugero nko muri Rubavu”.

Arongera ati “Twaberetse uburyo ayo mafaranga baduca adashobora kuboneka, tuti ko mubona ibi bihe turimo, no kubona icyo kurya ko bitugora, mwadufashije nk’abantu tumaranye imyaka ingana itya dukorana! Bakadusubiza ngo utabyumva nasubize imodoka ye mu rugo ayiparike”.

Abo bashoferi baremera ko amafaranga 3,000 basabwa buri gitondo ya Parikingi yo yagumaho, ariko ayo basabwa ya buri kwezi akaba ahagaritswe kugeza ubwo ibihe bizagenda neza hatakivugwa icyorezo cya COVID-19.

Maniriho Jean Pierre ati “Ibaze kudutungura bakaduhagarika ku kazi, amafaranga ibihumbi 100 ntayo dufite ayo tubona wenda ni ibihumbi bitatu batwaka buri gitondo ya parking, imodoka wayitwaramo abantu babiri ukabona ayo guha Koperative? Dore ko tutamenya n’uburyo akoreshwa”.

Ubuyobozi bwa gare ya Musanze buravuga ko kuba abo bashoferi bakwa ayo mafaranga ibihumbi 100 buri kwezi, ari gahunda ireba abashoferi batwara taxi bose mu gihugu. Ngo ni amafaranga yifashishwa mu kwishyura rwiyemezamirimo wa gare, dore ko ari iy’abantu bikorera.

Ni mu nama ubuyobozi bwa Gare ya Musanze, Umuyobozi wa Koperative bagiranye n’abo bashoferi mu rwego rwo kwigira hamwe ikibazo cyabo, aho bemerewe gukomeza akazi mu gihe ikibazo cyabo gikomeje kwigwaho.

Umuyobozi wa gare ya Musanze Buhacye Michel, yibukije abo bashoferi impamvu bakwa ayo mafaranga y’umusoro wa gare aho yanabibukije ko badakwiye kwinubira gutanga ayo mafaranga ibihumbi ijana.

Ati “Abashoferi barinubira gusorera gare, kandi ni ikiguzi umuntu asabwa gutanga muri gare zose anyuramo uwo munsi, niba umuntu asoreye hano muri gare ya Musanze nagera mu zindi gare zaba iza Kigali n’ahandi ntacyo yongera kubazwa. Impamvu aya mafaranga atangwa ni buryo bwo kugira ngo haboneke ubwishyu bwa gare.

Yavuze ko nubwo abashoferi bavuga ko bari gucibwa amafaranga menshi muri ibi bihe bya COVID-19 bakwiye kwibuka ko bagabanyirijweho ibihumbi 50, aho mbere basabwaga 150 ubu bakaba bari gusabwa amafaranga ibihumbi 100.

Ngo ayo mafaranga ashyirwaho ku bwumvikane bw’abagize ihuriro ry’amakoperative y’abatwara abagenzi mu Rwanda ahuriye muri RFTC mu biganiro bagirana na RURA n’ibindi bigo, ku buryo umushoferi mu gace runaka adakwiye kumva ko kwakwa ayo mafaranga biri mu karere runaka.

Ati “Mbere ya Coronavirus, abashoferi basabwaga ibihumbi 150, bafunze tuguma mu rugo ariko ubwo twari tuyivuyemo twabwiye abashoferi ko abagenzi bagabanutse n’imyanya ikagabanuka, tuti ya mafaranga mwatangaga tuyagabanye kabiri, mu kwezi kwa gatanu dusoresha amafaranga ibihumbi 75 ava ku bihumbi 150”.

Arongera ati “Ukwezi kwa Gatanu kuvuyemo kugeze mu kwa gatandatu, ubwo guma mu ntara yari ivuyeho babwiye abashoferi bati cya gihe yari guma mu ntara, none ubwo ivuyeho reka twongereho gake ku mafaranga ibihumbi 75 tubashe kwishyura aho mukorera, bahita bongeraho ibihumbi 25 biba ijana, ni muri urwo rwego byabaye abashoferi barasakuza. Muri iyi nama turangije, twasobanuriye abashoferi uko ikibazo giteye kandi babashije kubyumva, ubu basubiye mu muhanda nta kibazo”.

Umuyobozi wa Koperative y’abatwara abagenzi mu mujyi wa Musanze (MTC) Sengabo, yavuze ko inama bakoranye n’abashoferi bumvikanye ko hagiye kubaho ubuvugizi uwo musanzu w’ibihumbi 100 ukaba wagabanywa, avuga ko ubwo buvugizi budakuyeho ayo mafaranga basabwa gutanga mu gihe ari ibiciro byagendeweho mu gihugu hose byemejwe n’inzego zinyuranye.

Sengabo avuga ko muri iyo nama bafatiyemo icyemezo cyo korohereza abo bashoferi mu kwishyura ayo mafaranga aho bemerewe kujya bayatanga mu byiciro.

Muri ubwo bwumvikane, abashoferi bemerewe gusubira mu kazi kabo, mu gihe bategereje icyo ubuvugizi bagiye gukorerwa buzageraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gare yagombye kuba ari iya Leta ,ayo mafaranga se ubundi akora iki? ni menshi cyane ,ibyo ni ugukabya ,ntacyo bajya basigarana ,uko ni ugusoresha nk’Abaroma ba kera .

sebihe yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Unwise imodoka twegerarane yabona ibihumbi 3000/j ikabona ibihumbi 100000/M igahemba uyitwara ,igakorerwa entraintien,ukushyura ubwishingizi iyo modoka yazageza kurinyirayo umusaruro ryari? Mwagiye mushyira mugaciro Kerri umushoramari ntakavunikire ubusa

Waliha yanditse ku itariki ya: 3-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka