Musanze: Abarwariye mu bitaro bya Ruhengeri batishoboye bashyikirijwe ubufasha butandukanye

Itsinda One Love Family ryagobotse abantu basaga 150 barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri batishoboye, barimo abishyuriwe ikiguzi cy’ubuvuzi, ubwisungane mu kwivuza (mituweri), ritanga imyambaro igizwe n’ibitenge ku babyeyi babyaye batagira imyambaro, imyenda y’abana, amafunguro ndetse n’ibikoresho by’ibanze by’isuku.

Abarwayi barimo n'abatari bafite ababagemurira bahawe amafunguro
Abarwayi barimo n’abatari bafite ababagemurira bahawe amafunguro

Mukamana Charlotte uheruka kwibaruka abazwe, ni umwe mu bashyikirijwe ubufasha, bugizwe n’imyambaro ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Yagize ati “Aba bagiraneza bampaye igitenge cyo kwambara mu gihe icyo nari mfite cyari gishaje. Iki mpawe gishya, nzajya nkirimbana mu gihe nagiye mu birori, gusenga, cyangwa gukingiza umwana nanjye nse neza nk’abandi”.

Yongera ati “Hiyongeraho ibiribwa, amasabuni yo kumesa no gukaraba ndetse n’amavuta yo kwisiga mpawe, nkaba ngiye kumara iminsi ntafite impungenge z’ibyo bikoresho byose kuko byose nabihawe”.

Undi mubyeyi washyikirijwe imyambaro y’umwana w’uruhinja amaze iminsi arwarije muri ibi bitaro, yagize ati “Imyambaro y’umwana mpawe igiye kunyunganira, kuko iyo nari naramuguriye yari mike. Nateganyaga ko nimbona udufaranga nzamugurira indi, ariko kuba mpawe iyingiyi, biramfashije cyane, kuko mu mwanya wo kumugurira indi myenda, ayo mafaranga nzayifashisha mu kugura ibindi nkenerwa mu kwita ku mwana harimo n’amafunguro y’imfashabere, ubuzima bwe bukomeze kugenda neza”.

Ababyeyi bibarukiye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bashyikirijwe imyambaro igizwe n'ibitenge
Ababyeyi bibarukiye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bashyikirijwe imyambaro igizwe n’ibitenge

Mu barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri barimo n’abatagiraga ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’abari barabuze ubwishyu bw’ikiguzi cy’ubuvuzi bakorewe, kubera amikoro macye, arimo n’ayaturutse ku ngaruka z’icyorezo Covid-19.

Ibi bikaba biri mu byo abagize itsinda One Fove Family bashingiyeho, bishakamo ubushobozi ngo bagenera abarwayi ubu bufasha, nk’uko Uwimana Joselyne, urikuriye yabibwiye Kigali Today.

Yagize ati “Ibitaro biganwa n’ingeri z’abantu batandukanye barimo n’ababa badafite ubushobozi bwo kwibonera ibyo bambara mu buryo buboroheye, ibyo kurya cyangwa ibyo bifashisha mu isuku. Iyo byiyongereyeho kutabona ababitaho mu buryo bworoshye, usanga imibereho mu gihe cy’uburwayi igorana”.

“Twe nk’abagize itsinda One Love Family, tugerageza kwishakamo ubushobozi, buri wese uko yifite, tukabwegeranya, tukabashakira ibyo kwifashisha nk’ibi twabashyikirije uyu munsi, mu rwego rwo kubaba hafi, tubagoboka muri iki gihe kibakomereye bitewe n’uburwayi, mu rwego rwo kurushaho kubahumuriza”.

Uyu mubyeyi ni umwe mu banejejwe no guhabwa impano irimo imyambaro y'umwana
Uyu mubyeyi ni umwe mu banejejwe no guhabwa impano irimo imyambaro y’umwana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, yashimiye abagize iryo tisnda, kuba bagobotse abarwayi.

Yagize ati “Kugira indangagaciro zo gufasha abandi, abantu bakigomwa ubushobozi bwabo, badategereje gutanga ibyabasagutse, ni inkingi ikomeye igihugu cyacu cyubakiyeho. Kikaba n’ igisobanuro cy’uko Ndi Umunyarwanda, abantu bagenda barushaho kuyigira iyabo binyuze mu gufashanya no gutabarana. Abashyikirijwe ubufasha, tubasaba kubufata neza no kwigira kuri iki gikorwa bakorewe, kugira ngo no mu gihe kizaza, ubwo bazaba hari urwego bariho, na bo bazazamure abandi”.

Kuva mu mwaka wa 2017 ryashingwa, Itsinda One love Family rigizwe n’abantu bakabakaba 200, ryihaye intego y’uko abarigize bajya bakusanya ubushobozi, buri kwezi, bwifashishwa mu gufasha abantu baba barwariye mu bitaro bitandukanye, batagira amikoro.

Uwimana Joselyne ukuriye One Love Family
Uwimana Joselyne ukuriye One Love Family
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ibakomereze amaboko

Kaka yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka