Musanze: Abarwariye mu bitaro bya Ruhengeri bagobotswe na One love family

Abarwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri badafite amikoro, nyuma yo kugenerwa ubufasha n’itsinda ryitwa One love family, batangaje ko bibongereye ihumure.

Mu byo abarwariye mu bitaro bagenewe harimo n'amafunguro
Mu byo abarwariye mu bitaro bagenewe harimo n’amafunguro

Mu barwayi 150 bagenewe ubufasha, barimo abarihiwe ubwisungane mu kwivuza, abahawe imyambaro, kwishyurirwa ikiguzi cy’ubuvuzi bakorewe, bagenerwa ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Twizerimana Innocent amaze ukwezi n’igice ahivuriza ibikomere n’imvune yatewe n’impanuka, akaba umwe mu bo iryo tsinda ryahaye ubufasha.

Agira ati “Nishimiye ibikoresho by’isuku n’amafunguro mpawe, nyuma yo kuba nari maze iminsi ndwariye hano, ntafite umurwaza. Mbaho ntegereje abagira neza kubera ko imiryango yanjye iba kure, ikaba itabona uko ingemurira mu buryo bworoshye. None ubu bufasha bangeneye bugiye kumfasha gucuma iminsi”.

Umurwaza witwa Nyirabizeyimana yagize ati “Kubona abagemura ntabwo byoroshye kubera ko duturuka muri Nyabihu ya kure, tubeshejweho no gutegereza abagiraneza bazana amafunguro akaba ari bo baduha icyo turya, cyangwa hagira umuntu bagemurira akaba yaduha ducye ku bye tukarya. Twishimiye ubufasha duhawe bugizwe n’ibiribwa, imbuto zitandukanye, amasabuni n’ibindi bikoresho tuzifashisha muri iyi minsi”.

Umubyeyi witwa Umurerwa wabyariye muri ibyo bitaro abazwe, ariko akaba atagiraga icyo yambika umwana we, yahawe igitenge n’imyambaro y’uruhinja arabashimira cyane.

Yagize ati “Babimpaye mbikeneye cyane, aka gatenge mubona nambara niko konyine mpora nambaye, iyo kanduye mpengera bwije nkakamesa nkarara nkanitse bugacya nkongera kukambara. Umwana na we ntacyo kumwambika nagiraga, mbese twembi twari ba ntaho nikora. Nshimiye aba bagiraneza, bangaruriye ihumure, bakoze cyane”.

Muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo Covid-19, abarwariye mu bitaro bitandukanye, by’umwihariko bahamaze igihe, bagerwaho n’ingaruka z’iki cyorezo nko kuba barimo abaturutse kure, bigoranye ko imiryango yabo yabageraho, abadashobora kwishyura amafaranga y’ibitaro bitewe n’uko bamwe batakaje imirimo bakoraga cyangwa n’abatari basanzwe bafite ubushobozi.

Ibi bikaba aribyo itsinda One love family ryashingiyeho rigenera abo barwayi ubufasha, nk’uko Uwimana Joselyne urikuriye yabibwiye Kigali Today.

Yagize ati “Tuzirikana ko ibitaro nk’ibi, byakira abantu benshi baturuka mu tundi turere twa kure, badafite ababagemurira ni ibintu biba bigoye. Ikindi ni uko muri iki gihe cya Covid-19, ubukene kuri bamwe bwariyongereye cyane, ku buryo hari abarwara, ntibabone ubushobozi bwo kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi. Twabanje kuganiriza buri umwe, twumva uburemere bw’ikibazo afite duherako tugira abo dufasha kugabanya uwo muzigo bari bikoreye”.

Umuyobozi wungirije w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Hirwa Aimé, avuga ko muri ibyo bitaro hari ikigega gifasha abaharwarira bafite amikoro macye giterwa inkunga n’abagiraneza batandukanye. Ariko usanga ubushobozi bwacyo budahagije, ku buryo haba hakenewe abakomeza kwigomwa, bakunganira abadafite ubushobozi.

Yagize ati “Abagiraneza b’abanyamadini, abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango itandukanye, bagira ubufasha batanga bugashyirwa muri icyo kigega. Iyo nkunga niyo tugenda dukoresha ariko nayo akenshi iba idahagije kuko itwunganira nko mu gihe cy’ukwezi kumwe cyangwa abiri ubundi abarwayi baza nyuma yaho batishoboye, bakaba ngombwa ko ibitaro bibasonera cyangwa bakabisigaramo umwenda. Iyo tubonye nk’aba bagiraneza badufasha kuri abo bantu, baba batanze umusanzu ukomeye ku bitaro”.

Bishop John Rucyahana Umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi b’amadini mu Rwanda witabiriye icyo gikorwa, agifata nk’urugero rwiza ku bandi rwo gufasha abatishoboye.

Yagize atio “Iki ni igikorwangiro gikwiye kwigisha no guhamagarira n’abandi Banyarwanda ko tugifite akazi gakomeye ko gufasha abatishoboye, yaba mu bitaro n’ahandi bari hirya no hino. Bityo nkaba mpamagarira inzego zitandukanye, abakirisitu n’abizera Imana bari mu madini atandukanye, kwigira kuri aba bana bakoze, bakavugurura imyumvire n’ubumuntu, tugasenyera ku mugozi umwe dufasha ababikeneye”.

Ibyo binashimangirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle agira ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudasa bwo kwishakamo ibisubizo, cyane cyane muri ibi bihe ubukungu bwahungabanye burakenewe cyane. Ni yo mpamvu hagiye haboneka abagera ikirenge mu cy’abagize iri tsinda ryafashije aba barwayi, byagira uruhare rukomeye mu kunganira inzego z’ubuvuzi n’Akarere gutera intambwe nziza idufasha guhangana n’ingaruka za Covid-19”.

Itsinda One love family ryatangiranye abanyamuryango bane mu mwaka wa 2017, ubu rimaze kugira abagera ku 115, nibura buri kwezi bakaba bafasha abarwayi 150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka