Musanze: Abarokotse Jenoside bo muri Susa barasaba gusanirwa amazu

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu Mudugudu wa Susa, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barasaba Ubuyobozi kugira icyo bukora byihuse, bukabasanira amazu; kuko ashaje hakaba harimo n’ashobora guhirima bidatinze mu gihe haba hatagize igikozwe mu maguru mashya.

Iyi nzu ya Umulisa Odile inkuta zayo zagiye zangizwa n'amazi y'imvura
Iyi nzu ya Umulisa Odile inkuta zayo zagiye zangizwa n’amazi y’imvura

Mu mwaka wa 2008 nibwo imwe mu miryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatujwe mu mazu 21, yubatswe mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge wa Susa.

Ayo mazu bigaragara ko menshi muri yo yatangiye kwangirika, yubakishijwe amatafari bita rukarakara, ateye karabasasu, asakajwe amabati. Abayatuyemo babwiye Kigali Today ko yubatswe huti huti, mu gihe cy’imvura nyinshi, ari na yo ntandaro yo kuba amaze gusaza, hakaba hari n’abatangiye kuyavamo bajya gucumbika ahandi bagira ngo bakize ubuzima bwabo.

Umulisa Odile, ubu atuye mu nzu y’icumbi nyuma y’uko iye yangijwe n’amazi y’imvura yagiye igwa, agacengera mu matafari akayangiza kugeza ubwo inkuta z’ibyumba bimwe byenda guhirima, agahitamo kuyivamo akiza ubuzima bwe.

Yagize ati: “Inzu twazijemo ubuyobozi bwariho icyo gihe, butubwira ko ari izo kuba twikinzemo mu gihe tugitegereje igisubizo kirambye cyihuse cy’amacumbi. Ni inzu zidafite ireme bubatse mu gihe cy’imvura, bakoresha amatafari atumye. Kuva twazigeramo, ibitaka n’ibinonko birara bitwituraho, imvura yagwa ikanyura mu nkuta ikinjira mu nzu”.

Yongera ati: “Nagerageje kwikabakaba mu bushobozi bucye nagiye mbona, nkasanasana ibyagiye byangirika, nishyiriramo plafond n’izindi nzugi, nongera kuyitera karabasasu, ariko biranga biba iby’ubusa. Imvura iragwa amazi yose akinjiramo; yewe nanatabaje Ubuyobozi kenshi, bigera ubwo duhuriza ku kuba nayivamo, tujya gucumbika ahandi, kuko natinyaga ko isaha iyo ariyo yose yatugwaho tukahaburira ubuzima”.

Uyu mubyeyi w’abana babiri wakoraga ubucuruzi buciriritse, ariko bukaza guhagarara kubera ibihombo by’icyorezo Covid-19, ubu aho acumbitse mu nzu nto y’ibyumba bibiri n’uruganiriro, amazemo amezi atatu yishyurirwa n’Umurenge, ahanze amaso ubuyobozi bwamugoboka akubakirwa icumbi rye.

Yagize ati: “Ubukode ntibworoshye, iyo igihe cyo kwishyura inzu kirenzeho iminsi, impungenge ziba ari zose, naryama sinsinzire, kuko isaha iyo ariyo yose aba ashobora kuza akansohoramo. Nawe urumva ko kubona ahandi nerekeza byaba ari ikibazo. Leta nidutabare itwubakire, twongere duture mu nzu turyamamo tudafite imitima ihagaze”.

Basaba ubuyobozi kubafasha kuzisana mu maguru mashya zitarahirima
Basaba ubuyobozi kubafasha kuzisana mu maguru mashya zitarahirima

Mugenzi we witwa Kalibusana Innocent, na we uba mu nzu yahomotse kandi mu gihe cy’imvura ikava, akaba ayibamo afite impungenge yagize ati: “Nta gikozwe vuba iyi nzu izaba yaguye. Kuko imvura yose igwa ishirira mu byumba, twagira amahirwe wenda duhari tukimurira ibintu mu gice kitageramo amazi. Yagwa nta muntu uhari, tugasanga amazi yajwenze mu bikoresho. Kuva mu mwaka wa 2015 ubuyobozi ntibusiba kugera muri uyu mudugudu busuzuma aya mazu, bukatwizeza kuzivugurura bitarenze umwaka umwe, ariko twarategereje twarahebye”.

Abarokotse Jenoside bo muri uyu mudugudu wa Susa ngo bakurikije imiterere y’amazu bubakiwe, n’ibikoresho biyagize byamaze gusaza; ngo icyaba cyiza kurutaho ni uko asenywa, akubakwa bundi bushya.

Mu Karere ka Musanze habarurwa amazu 151 atuyemo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agomba gusanwa, hakaba n’imyiryango 27 y’Abarokotse Jenoside idafite amazu ikaba ikeneye kubakirwa amacumbi.

Aba bose Akarere kabatekerezaho nk’uko Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze aherutse kubibwira itangazamakuru agira ati: “Uretse imiryango ituye mu mazu yatangiye gusaza, turacyafite n’abatarigeze bubakirwa na rimwe, bagicumbikiwe mu mazu y’ubukode, biyongera mu mubare w’abo tugomba kubakira no gusanira amazu. Twihaye intego y’uko buri mwaka, tugomba kujya tugira abo dufasha gusohoka muri ibyo bibazo dufatanyije n’Ikigega FARG n’abandi bafatanyabikorwa bacu. Twizeye ko uko hazajya haboneka amikoro, ikibazo kizagera ubwo gikemuka burundu”.

Umudugudu wa Susa uretse kuba utuyemo imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuwe n’ibindi byiciro bigizwe n’abamugariye ku rugamba, abahoze mu mutwe wa FDLR, abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma. Iyo miryango yose hamwe isaga 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka