Musanze: Abarimo uwubakiwe inzu na RPF-Inkotanyi bararata ibyiza yabagejejeho

Nyirandinganire Denyse wubakiwe inzu hamwe na bagenzi be b’abanyamurango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, barahamya ko uyu muryango kuva ubayeho, imibereho n’ubukungu bya benshi byiyongera umunsi ku wundi; ibyo bikaba igihamya cy’iterambere rirambye no mu hazaza.

Barishimira ibyo Umuryango RPF-Inkotanyi wabagejejeho
Barishimira ibyo Umuryango RPF-Inkotanyi wabagejejeho

Ibi babigarutseho mu birori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 35 ishize, Umuryango RPF-Inkotanyi ubayeho. Bikaba byizihirijwe ku rwego rw’Utugari tw’imwe mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022.

Ubuzima bushaririye yabagamo mu kidodoki gikikije ibiti by’imiko, bisakaje amashashi y’ibisigarizwa byakuwemo amavuta y’amamesa yari yarararuje mu isoko, Nyirandinganire yemeza ko byaje kuba amateka abikesha RPF Inkotanyi.

Agira ati “Ni ikidodoki cyari cyarameze, gikora umuzenguruko umeze nk’akumba gatoya, kikaba aricyo cyari ubuturo bwanjye. Byabaga bimeze nko kurara hanze, kuko ibyatsi byacyo ari byo byari bikikije iruhande, naragisakaje amashashi yatobaguritse nari naratoraguye mu isoko. Imvura yabaga irimo kugwa, amahuhezi n’ibitonyanga byayo bikanyura mu mababi n’ibyo bitobore by’amashashi ikanshiriraho, njye n’abana tugahora turwaye umusonga. Nakomeje kubaho muri ubwo buzima, igihe kimwe kigeze RPF-Inkotanyi iti ngwino nguhe amabati, iba impaye 30 yo gusakara inzu ityo”.

Bari bambariye ibirori by'isabukuru ya RPF-Inkotanyi
Bari bambariye ibirori by’isabukuru ya RPF-Inkotanyi

Ati “Ibyo RPF-Inkotanyi yabonye bidahagije, yongeraho n’inzugi eshanu n’amadirishya atanu, nkinga iyo nzu nari maze gusakara, nyitaha mu byishimo byinshi. Ntibyarangiriye ahongaho, kuko yongeraho no kungabira inka ihaka, yahise ibyara ikimasa mu byumweru bibiri, njye n’abana dutangira kunywa amata; ibyo byose mbiheraho, ndiyubaka, ngarura icyizere cy’ubuzima nk’abandi”.

Ibyiza uyu mubyeyi yirata, binashimangirwa na bagenzi be bo mu Murenge wa Cyuve, bemeza ko iterambere bagezeho ryivugira. Ibi babihera ku ngero z’imihanda ya kaburimbo n’iy’ibitaka ikomeje koroshya ubuhahirane bubakiwe, amazi meza n’amashanyarazi byabegereye hafi; ubu bakaba babayeho babibyaza umusaruro.

Mukadariyo Providence wo mu Murenge wa Busogo, yungamo ati “Benshi muri twe twari twaragwingiye mu bwonko, tutagira imitekerereze mizima y’icyo twakora, twarasabitswe n’ubukene. Ibyo twaje kubisezerera ubwo Umuryango RPF-Inkotanyi wazaga, ukaduhumura, utwigisha gukora tureba kure; dutangira kwitandukanya n’imitekerereze ya cyera, tuboneraho kuyoboka imirimo, abandi bahanga imishyashya, ishoramari ryitabirwa na benshi, iterambere ritangira kwigaragaza”.

Ati “Ubu njye nakubwira ko ndi rwiyemezamirimo, watejwe imbere n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Bukaba bwarangejeje ku rwego rwo kwiyubakira inzu, nkigurira imodoka, nirihira kaminuza ndetse n’abana”.

Nyirandinganire Denyse wari utuye mu kidodoki akagikurwamo na RPF-Inkotanyi yamwubakiye inzu ahamya ko ubu abayeho neza
Nyirandinganire Denyse wari utuye mu kidodoki akagikurwamo na RPF-Inkotanyi yamwubakiye inzu ahamya ko ubu abayeho neza

Mu Tugari tw’Imirenge inyuranye Kigali Today yabashije kugeramo, abitabiriye ibi birori, basabanye mu mbyino n’indirimbo, ari nako basangira ibiribwa n’ibinyobwa, bishimira ibyo bagezeho. Intero yabo, ngo ni ugukomeza gusigasira ibyo bagezeho, baharanira no guhanga ibindi bishya

Basabanye basangira ibinyobwa n'ibiribwa
Basabanye basangira ibinyobwa n’ibiribwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka