Musanze: Abarembetsi bikanze inzego z’umutekano bajugunya kanyanga bari bikoreye ihita imenwa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iza gisirikari, ku wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021, bamenye ibiyobyabwenge bigizwe na litiro zisaga 300 za kanyanga, ubwo yari imaze kuzifatira mu Mudugudu wa Karero, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Iyo Kanyanga igitahurwa abaturage n'inzego zishinzwe umutekano bahise bafatanya kuyimena
Iyo Kanyanga igitahurwa abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bahise bafatanya kuyimena

Iyi Kanyanga ngo yari itwawe n’abarembetsi 13, bari bazihishe mu bikapu n’imifuka bari baremekanyije imera nk’ibikapu, babihetse mu mugongo bagira ngo bajijishe ubwo bari bageze muri ako gace, bikanga inzego zari zamaze kumenya ayo makuru babikubita hasi bariruka nk’uko Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, SSP Jean Pierre Kanobayire, yabisobanuriye abaturage.

Yaboneyeho kubibutsa kongera ingamba zo gukumira abatunda ibiyobyabwenge, kuko ababinyuza muri ako Kagari ka Kabeza, babikwirakwiza hirya no hino, bakomeje kwiyongera.

Yagize ati “Baturage mwese, turongera kubibutsa ko mukwiye gukumira abakwirakwiza ibiyobyabwenge banyuze mu mayira ari muri aka Kagari kanyu. Ibiyobyabwenge bikomeje guteza ingaruka mu muryango nyarwanda, aho uwabinyoye bimwangiriza yaba mu mitekerereze, bikamushora mu myitwarire idahwitse, agatakaza ubumuntu. Kwicungira umutekano mukora amarondo y’amanywa na nijoro, mugenzura amayira yose, mugatungira agatoki inzego bireba, abagaragaye bagafatwa; nibwo buryo bwonyine bwo kubihashya burundu”.

Yongeye arababwira ati “Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge uretse gushora mu bihombo ababinywa cyangwa ababifatanwa. Batakaza amafaranga n’imibanire hagati yabo n’abandi ikadindira. Ni yo mpamvu twongera gusaba abakibirimo, kwitandukanya na byo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahubwo bakayoboka indi mirimo ibyara inyungu, kuko ihari ku bwinshi”.

Litiro 300 za Kanyangwa zari zitwawe n'Abarembetsi bikanga inzego z'umutekano bazijugunya hasi bakizwa n'amaguru
Litiro 300 za Kanyangwa zari zitwawe n’Abarembetsi bikanga inzego z’umutekano bazijugunya hasi bakizwa n’amaguru

Abaturage banenga bagenzi babo baburirwa kenshi, basobanurirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge, nyamara bakabirengaho bakabyishoramo bazi neza ko bari mu makosa.

Uwitwa Munyamahoro ati “Ibiyobyabwenge byaransabitse, bimpungabanya mu mutwe ngera n’ubwo ntashoboraga guhahira urugo kuko nahoraga nasinze gusa. Amakimbirane ni yo yari n’ibiryo byacu bya buri munsi. Ariko aho mariye kubicikaho, ubu turatekanye mu rugo, tujya inama tugafatanya muri byose. Ni na yo mpamvu mumbona ahangaha, ndi kwifatanya n’abandi baturage kubimena, kugira ngo ngaragaze ko mbyamaganye nivuye inyuma”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Munyaneza Eugène, ahamya ko hari amahirwe menshi igihugu cyashyizeho, abantu bakabaye babyaza umusaruro bakiteza imbere kuruta uko bakwishora mu biyabwenge.

Ngo bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bwigisha abaturage gukora ibiri mu mucyo, mu rwego rw kwirinda ibihombo bagirira mu binyuranyije n’amategeko y’igihugu.

Yagize ati “Nk’aba bari batwaye iyi kanyanga nta kindi bacyuye uretse kuba bahombye amafaranga yose bashoye bajya kuyikura muri Uganda, n’igihe cyabo batakarije mu mayira babyikoreye. Iyo bafatwa bari gutabwa muri yombi bagakatirwa igifungo, ari bo ari n’imiryango yabo bagahomba. Tugiye kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kujya bagira amakenga mu gihe babonye uwo batazi cyangwa uwikoreye ibintu badashira amakenga, bakajya bagenzura ibyo afite, kuko batabaye maso, izo nzira zishobora no kwifashishwa n’umwanzi waza guhungabanya umutekano wabo”.

Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

SSP Kanobayire yakanguriye abaturage kujya batanga amakuru y'ababyishoramo kugira ngo bakumirwe
SSP Kanobayire yakanguriye abaturage kujya batanga amakuru y’ababyishoramo kugira ngo bakumirwe

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi, ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka