Musanze: Abapolisi 28 baturuka mu bihugu 12 barasoza amasomo mu ishuri rya polisi

Abapolisi baturuka mu bihugu 12 by’Afurika barahabwa impamyabumenyi kuri icyi cyumweru tariki 25/08/2013, mu ishuri rikuru rya police riherere ye mu karere ka Musanze, nyuma y’umwaka umwe bakurikira amasomo muri iri shuri.

Aba bapolisi bakurikiye amasomo y’ibijyanye no kuyobora abapolisi ndetse bazanahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master) mu bijyanye no kwiga amahoro no gukemura amakimbirane (peace studies and conflict transformation) izatangwa na Kaminuza nkuru y’igihugu.

Chief Superintendent Celestin Twahirwa wungirije umuyobozi w’iri shuri, avuga go aba bapolisi bahawe amasomo atuma bagira ubumenyi bwo kuyobora bagenzi babo, bakaba bizeweho kuzabushyira mu bikorwa basubiye mu bihugu byabo bitandukanye.

Ati: “Abazarangiza bazatubera abambasaderi kandi bazafasha mu kugira imikoreranire myiza hamwe natwe mu gukumira ibyaha mu ruhando mpuzamahanga ndetse no mu gukemura amakimbirane n’ibibazo bikurikira amakimbirane”.

ishuri rikuru rya police ryigwamo n'abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye.
ishuri rikuru rya police ryigwamo n’abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye.

Assistant Commissioner Christine Alalo ukomoka muri Uganda, avuga ko bize kuba umuyobozi w’abandi kandi ngo ibi bisaba amasomo menshi kugirango umuntu abigereho. Ati: “Ningera iwacu, ibyo nize nzahita ntangira ku bishyira mu bikorwa”.

Ibihugu bifite abantu muri aya masomo ni Uburundi, Uganda, Tanzania, Djibouti, Zambia, Kenya, Somalia, Ghana, Sudani y’Epfo, Sudani ya Ruguru n’u Rwanda.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka