Musanze: Abapadiri babiri bahanwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ku Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020 yakoze igikorwa cyo kugenzura ko amadini n’amatorero bikorera muri iyi Ntara byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu gihe bari mu mihango y’amasengesho.

Iki gikorwa cyabereye mu turere twose twegereye Umujyi wa Musanze harimo Gakenke, Gicumbi na Burera.

Ni muri urwo urwego Polisi yaje gusanga muri Shapeli ya Kiliziya Gaturika Katederali ya Ruhengeri iherereye mu Karere ka Musanze harimo abasaza n’abakecuru bashyizwe ukwabo muri iyo Shapeli barimo guhabwa igitambo cya misa na Padiri Nsengiyumva Felicien. Ni mu gihe hari irindi tsinda ryari muri Kiliziya nini risomerwa na Padiri mukuru wa Katederali ya Musanze, Padiri Ndagijimana Emmanuel.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga yavuze ko mu nsengero zigera kuri 72 bagenzuye hariya kuri Katederali ya Ruhengeri niho honyine batari bubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yagize ati "Mu nsengero zirenga 72 twakoreye igenzura mu Karere ka Musanze, Gakenke, Gicumbi na Burera, muri Katederali ya Ruhengeri niho honyine twasanze bakoze ibinyuranyijwe n’amabwiriza. Twasanze abantu begeranye cyane ku buryo byashyira mu kaga abakirisitu bari baje mu misa."

ACP Rugwizangoga yakomeje avuga ko abakecuru n’abasaza bari muri Shapeli bari begeranye cyane kandi batambaye udupfukamunwa. Ni mu gihe abandi bakirisitu bari muri Katederali nabo batari bubahirije intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi kuko intebe isanzwe yicarwaho n’abantu 4 kuri ubu igomba kwicarwaho n’abantu 2 gusa ariko ntabwo byari byubahirijwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko akenshi abantu bakuze cyane bibasirwa n’icyorezo cya COVID-19. By’umwihariko abarengeje imyaka 60 y’amavuko cyangwa se abafite ibibazo by’ubuzima nk’imyanya y’ubuhumekero, umutima, diyabete n’izindi.

Inkuru yanditse ku rubuga rwa Internet rwa Polisi ivuga ko abo bapadiri barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bahanwe hakurikijwe amabwiriza ahana abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

ACP Rugwizangoga yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishinzwe kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa.

Yagize ati "Icyo dushinzwe nka Polisi ni ukugenzura ko amabwiriza yubahirizwa uko yatanzwe. Kandi tuzakomeza kugenzura neza ko amategeko yubahirizwa nk’uko bisanzwe, twanavuganye n’inzego bireba kugira bagire icyemezo bafatira bariya barenze ku mabwiriza. "

ACP Rugwizangoga yakomeje yibutsa abagize amadini n’amatorero by’umwihariko abahawe uburenganzira bwo gusubukura serivisi ko bagomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha kandi bakagira uruhare mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Abobapadiri barenze kumabwiriza bagombaguha nwa kugirango uruharerwaburi wese rugaragare mukwirinda covid 19 murakoze.

jeanpierre yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Abo bapadiri bafite ukwemera gushyitse

Mugabo yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Noneho se abatari abakristu ni bo bakora neza ku buryo washishikariza abantu to shift from christianity to non-christianity?

Alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ubwicanyi mu bashakanye buteye ubwoba ku isi hose.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Report ya RIB yerekana ko muli 2018-2019 gusa,mu Rwanda Abagabo 86 bishe abagore babo,Abagore 30 bica abagabo.Mu bintu bituma abashakanye bashwana,ubusambanyi buza imbere.Abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga..Bagomba gukundana,kwihanganirana,ntibacane inyuma,etc…,nkuko Bible idusaba.Leta,cyangwa amadini,ntabwo zishobora guhagarika gushwana kw’abashakanye.Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga muli Imigani 2:21,22.Niwo muti wonyine kugirango Isi ibe paradizo.It is a matter of time.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Turashimira police igenzura yakoze murwego rwokureba niba harikubahirizwa amabwiriza nina covid-19birababaje Juba ikibazo nkakiriya kigaragaye kubantu nkabariya basobanutse aribo bafashamyunvire Bacu bakomeye police nikomeze umurimo mwiza irigukora abantututirara kuko covid ihangayikishije isi n’u Rwanda rurimo barber neza mbona kudusantere abantu bariraye udupfukamunwa ntibadukozwa.

Zibandabahire Adrien yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ikibazo suko Leta ifunga insengero.Ikibazo nyamukuru nuko izo nsengero ntacyo zimaze.Ntabwo zihindura abantu "abakristu nyakuri".Dore ingero: Muli 1994,Abategetsi b’u Rwanda hafi ya bose (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,etc...),bari abakristu bose (100%).Nyamara hafi ya bose nibuze 95%,bakoze Genocide.Pastors na padiri b’abahutu,nibuze 70% bakoze genocide.Niba Leta yafungaga burundu insengero zose.Nizo kurya amafaranga y’abantu gusa.Tekereza nawe kuba zishyuza umuntu warongoye,zikishyuza n’umuntu wapfuye!!! Biteye agahinda.Kwambara IMISARABA siko kuba umukristu.

rangira yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

byari kumvikana neza iyo mwerekana n’amafoto

arias yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka