Musanze: Abanyonzi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwabo ku kiguzi cy’ibyangombwa bishya

Abatwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi bo muri Koperative CVM (Cooperative des Vélos de Musanze) ibarizwa mu Karere ka Musanze, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwabo ku mafaranga basabwa kwishyura y’ibyangombwa bisimbura ibyo basanganywe, bavuga ko arenze ubushobozi bwabo.

Ijire yambawe n'utwara abagenzi ubanza (ibumoso) ni yo iri gusimbura indi imaze igihe yambarwa (iburyo)
Ijire yambawe n’utwara abagenzi ubanza (ibumoso) ni yo iri gusimbura indi imaze igihe yambarwa (iburyo)

Ayo mafaranga ni ayo kwishyura ikarita y’akazi, umwambaro w’ijire na pulaki bisimbura ibyo basanganywe; hakiyongeraho na kasike (utwaye igare n’uritwaweho) bagomba kuba bambaye. Ibi byose iyo babaze amafaranga bagomba kubitangaho ngo basanga ari hagati y’ibihumbi 25 na 35.

Bavuga ko nk’ikarita y’akazi igura amafaranga 1,000, pulaki itangwa na Koperative yishyurwa amafaranga 1,000, naho ijire yo kwambara igura amafaranga y’u Rwanda 3,600. Aya yiyongeraho andi ibihumbi 14 ya kasike ebyiri, ku munyamuryango utaratanga umugabane shingiro w’ibihumbi 20 muri Koperative akayongeraho. Aya ni yo bavuga ko agenda akagera mu bihumbi 35.

Ugereranyije n’ayo umuntu umwe yinjiza mu gihe yakoze aka kazi, ngo ni menshi. Hari uwagize ati “ibyo byangombwa bari gusaba bisa n’ibyo dusanganywe. Yaba ikarita, pulaki, ijire, nta na kimwe tudafite yewe hafi ya byose nta n’igihe gishize na byo tubitanzeho andi mafaranga. None hagiye kwiyongeraho kwishyura andi mafaranga y’ibyangombwa bidatandukanye n’ibi”!

Arakometa ati “Ibi tubifata nko gusesagura no kudukamuramo ibyo tudafite, cyane ko bigoye kubona umunyonzi ushobora kwinjiza ayo mafaranga mu gihe hari ibindi bibazo aba ahanganye na byo atakwirengagiza gukemura mu muryango”.

Hari abifuza ko ikiguzi cy’ibi byangombwa kigabanuka, ku rundi ruhande bakabona byakurwaho bakabihabwa ku buntu, kuko n’ubundi basanzwe ari abanyamuryango ba koperative batanga imisanzu yose isabwa.

Umwe muri bo ati “Buri munsi turasora, mu mpera z’icyumweru n’ukwezi tugasora; kuki ayo mafaranga batagira ayo bakura mu isanduka ya koperative akaba ari yo batuguriramo ibyo byangombwa bakabiduha ku buntu, natwe tukumva ku buryohe bwa koperative yacu”!

Undi ati “Batugabanyirize ayo mafaranga, kuko niba umuntu ashobora kwinjiza amafaranga 1,000 ku munsi, agakuramo ayo kurya, ayo gutunga umuryango, umusanzu n’ibindi, umuntu asigarana ubusa. Ubu se ni gute wagura ijire usanganywe indi? Ukagura pulaki isanga izindi ebyiri ziri ku igare na zo zishyuwe amafaranga? Ijire na yo bikaba uko! Ako kayabo k’amafaranga ntayo twabona kuko ahabanye kure n’ayo twinjiza; tubifata nk’uburyo bwo kutunaniza no gushaka kuduca muri aka kazi kari gatunze imiryango myinshi”.

Mutsindashyaka Evariste, ukuriye Koperative CVM, avuga ko bamaze iminsi batangiye uburyo bwo guhuza imyirondoro y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, bagashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rizamenyekanisha umubare nyawo w’abakora uyu mwuga, birinde gukorera mu kajagari kandi rikazajya ritahura abashobora kuwitwikira bagamije izindi ndonke.

Izi pulake uko ari ebyiri hari itangwa n'akarere n'indi itangwa na koperative. Iyi ni yo iri gusimbuzwa indi nshya
Izi pulake uko ari ebyiri hari itangwa n’akarere n’indi itangwa na koperative. Iyi ni yo iri gusimbuzwa indi nshya

Yagize ati “Twafashe icyemezo cyo kubashyira mu ikoranabuhanga rihuje amakuru ari kuri pulaki, ijire n’ikarita by’umuntu ukora umwuga wo gutwara abantu. Bizadufasha kuba hari icyo twakora mu gihe umuntu wacu agize ikibazo ari mu kazi, tumenye uko tumufasha kugisohokamo kuko azaba azwi”.

Ati “Ikindi twiteze kuri iri koranabuhanga ni ukumenya neza umubare w’abantu bakora uyu mwuga muri Musanze kuko hari nk’ushobora kuwitwikira agenzwa no kwiba cyangwa guhungabanya umutekano; igihe byabaho bizaba byoroshye gushingira kuri ya myirondoro ibitse mu buryo bw’ikoranabuhanga tumenye uwakoze ibyo ni nde, ashakishwe”.

Mutsindashyaka avuga ko nubwo ari serivisi abatwara abagenzi ku magare bahabwa ku kiguzi, atemeranya n’abavuga ko irengeje amafaranga ibihumbi 20.

Yagize ati “Iyo uteranyije ikiguzi cy’ijire, ikarita na pulaki na kasike ntibirenza amafaranga hafi ibihumbi 20 y’u Rwanda. Kuba hari uwavuga ko arenze ayo ntabwo ari ukuri. Twifuza ko abakora uyu mwuga bajyana n’igihe, kuko ugiye kureba amajire bambara yarashaje, amakarita na pulaki na byo zikozwe mu buryo buhujwe hakoreshejwe ikoranabuhanga bisaba amafaranga. Iyi mirimo yose kugira ngo ishoboke ntabwo koperative yabyikorera kuko tutabifitiye ubushobozi, bidusaba gukorana na ba rwiyemezamirimo, akaba ari yo mpamvu icyo kiguzi kiba kigomba kubaho”.

Ku birebana na kasike, kugeza ubu mu Karere ka Musanze izigomba kuzifashishwa n’abatwara abagenzi ku magare ntizirahagera, ngo haracyakorwa ibiganiro n’abikorera bashobora kuzitumiza hanze kandi zikagera ku bagenerwabikorwa ziri ku giciro cyo hasi nk’uko umuyobozi wa Koperative CVM yabitangaje.

Mu banyonzi basaga 1,800 babarizwa muri Koperative CVM, abamaze guhabwa ibyo byangombwa bishya bihujwe mu buryo bw’ikoranabuhanga barengaho gato 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka