Musanze: Abanyonzi bagenda bafashe ku modoka batangiye guhanwa

Mu rwego rwo guca burundu abatwara amagare bagenda bafashe ku binyabiziga, Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’abatwara abantu n’ibintu ku magare mu mujyi wa Musanze (CVM), bari mu bukangurambaga bwo gufata abanyonzi bakomeje kugaragara, bagenda bafashe ku binyabiziga, cyane cyane amakamyo, hakaba hari abamaze kubihanirwa.

Abatwara amagare barasabwa kwirinda kugenda bafashe ku modoka
Abatwara amagare barasabwa kwirinda kugenda bafashe ku modoka

Ubwo bukangurambaga Polisi yatangije, ibikoze nyuma y’uko abantu bamwe bakomeje kuburira ubuzima mu mpanuka ziterwa n’abo banyonzi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na SPT Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Police n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru.

Avuga ko hari ubwo uwo munyonzi wafashe ku mudoka, iyo itakiri aho igenda gake asa n’utaye ubwenge, akabura uburyo bwo kuyirekura mu gihe shoferi ageze ahamanuka akongera umuvuduko.

Ati “Abo batwara amagare bakomeje kugira uruhare mu mpanuka tubona muri iki gihe zihitana abantu, kubera ko rimwe na rimwe kuri wa muvuduko imodoka iriho, hari ubwo umushoferi aba atamubona ko yafasheho, nibura ngo agerageze kugabanya,igihe uwo mushoferi ageze ahantu habi, yaba ahamanuka cyangwa se ari ku muvuduko mu gihe aba yihuta”.

Arongera ati “Hari ubwo bigora wa wundi wafashe ku modoka, kuba yashobora kuva muri icyo kibazo kubera umuvuduko imodoka iriho, hanyuma yashaka kurekura ugasanga yaguye mu zindi modoka, bigashyira mu bibazo wa wundi umugonze, agakurikiranwa n’amategeko nk’uwagonze umuntu, kandi nta ruhare yari abifitemo. Ibyo usanga biturutse kuri kwa kurenga ku mabwiriza yo kudafata ku modoka”.

SPT Ndayisenga, avuga ko nyuma yo kubona inkomere nyinshi n’abapfira muri izo mpanuka mu Ntara y’Amajyaruguru, cyane ku muhanda Kigali-Musanze-Rubavu, bakabona abenshi mu bateza izo mpanuka ari abiganjemo abasore bato, ariyo mpamvu Polisi yatangije ubwo bukangurambaga bwihariye, bwo kurwanya abo bafata ku modoka mu rwego rwo kubahana no kubigisha, mu kurwanya ibikorwa bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yavuze ko mu Karere ka Musanze, mu cyumweru kimwe hamaze gufatwa abantu 12 bagendaga bafashe ku modoka batwaye amagare.

Ati “Mu Karere ka Musanze konyine, mu cyumweru kimwe twafashe 12 kandi abenshi ni abadafatwa kubera ko baba birutse bitewe n’uko babonye imodoka ya Polisi, kubafata bigasaba kubyitondera, kugira ngo muri cya gihe aguhunga ataba yagwa mu modoka yindi, muri cya gihe abonye inzego z’umutekano zije”.

Uwo muyobozi yavuze ko iyo bafashwe, amagare yabo afungwa hakaba n’amande aba ateganyijwe agenwa na za Njyanama z’uturere.

Mu gihe uwafashwe ngo yamaze kwishyura amande agenwa n’akarere, ajya kuri Polisi akigishwa agasubizwa igare rye, n’ubwo guhana atari byo biba bigambiriwe, nk’uko SPT Ndayisenga akomeza abivuga.

Ati “Ikiba kigamijwe si uguca amande, ahubwo ni ukwigisha kugira ngo bacike kuri izo ngeso mbi zishyira ubuzima bw’abantu mu kaga, no kurwanya umuco mubi wo kurenga ku mabwirizwa yagenwe. Umuturage utwara igare ashishikarizwa gukoresha imbaraga ze z’umubiri adafashe ku modoka, kuko bishobora gutwara ubuzima bwe agashyira n’ubuzima bw’abandi mu kaga, murumva niba imodoka imugonze abayirimo bashobora kuhasiga ubuzima, biturutse ku makosa y’utwaye igare”.

Nk’uko SPT Ndayisenga akomeza yihanangiriza abafata ku modoka batwaye igare, aranabibutsa ko biri no mu bishobora gutera impanuka mu gihe utwaye imodoka asubira inyuma cyangwa agahagarara bitunguranye, asaba abatwara amagare gucika kuri iyo ngeso, avuga ko n’undi wese uzagaragara muri ayo makosa azabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka