Abanyamahanga bakomeje gusura umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi

Biragoye muri iki gihe kubona umushyitsi usura u Rwanda agataha atageze mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, aho usanga abanyamahanga banyuranye barahafashe nk’ishuri ry’imiturire inogeye abaturage.

Visi Meya Rucyahana Mpuhwe atambagiza Minisitiri w'Ingabo wungirije wa Malawi, Hon Jeannette SENDEZA, n'itsinda ayoboye umudugudu wa Kinigi
Visi Meya Rucyahana Mpuhwe atambagiza Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Malawi, Hon Jeannette SENDEZA, n’itsinda ayoboye umudugudu wa Kinigi

Nyuma y’uko uwo mudugudu ufunguwe ku mugaragaro tariki 04 Nyakanga 2021, abashyitsi batangiye kuza umunsi ku wundi, bareba uburyo wubatse n’imibereho y’abawutuye, bagataha bavuga ko ari isomo rikomeye babonye bashobora no kugeza iwabo.

Mu bakunze kugaragara basura uwo mu dugudu, higanjemo inzego nkuru z’Umutekano zo mu bihugu binyuranye, aho baza bagamije gusura ibikorwa binyuranye bw’Ingabo z’u Rwanda, ariko bakagera no muri uwo mudugudu, dore ko mu myubakire yawo Ingabo z’u Rwanda zabigizemo uruhare rukomeye.

Basuye n'irerero ry'abana bato
Basuye n’irerero ry’abana bato

Nyuma y’uko usuwe na Honorable OCZ Mushinguri Kashiri, Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Zimbabwe tariki 03 Kanama 2021, aho na none ku itariki 28 Nyakanga 2021 wari wasuwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Angola, General Egidio Santos, tutibagiwe n’uruzinduko Perezida Touadéra wa Centrafrique aherutse kugirira muri uwo mudugudu tariki 06 Kanama 2021, ukomeje kwakira abandi banyacyubahiro banyuranye.

Muri abo kandi, ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, uwo mudugudu wasuwe n’intumwa zo mu Ngabo za Malawi, bagize itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo wungirije muri icyo gihugu, Hon Jeannette Sendeza, batangarira iterambere yasanze mu Kinigi.

Basuye n'ikigo nderabuzima
Basuye n’ikigo nderabuzima

Muri urwo ruzinduko bagiriye muri uwo mudugudu, batambagijwe ibikorwaremezo byose biwubatsemo, birimo amashuri y’icyitegererezo, ivuriro, irerero ry’abana bato, agakiriro, basura n’abaturage muri rusange.

Ni nyuma y’uko basuye n’Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, riherereye mu karere ka Musanze bareba iterambere n’ubuhanga byakomeje kuranga abarirangizamo ku ruhando mpuzamahanga.

Uwo mudugudu wa Kinigi watwaye asaga Miliyari 26 z’Amafaranga y’u Rwanda, ni kimwe mu byongeye ubwiza nyaburanga bw’Akarere ka Musanze, ukaba ukomeje kongera ba mukerarugendo nk’uko Umuyobozi w’ako karere, Nuwumuremyi Jeannine, yabitangarije Kigali Today mu minsi ishize.

Bashimye umudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi
Bashimye umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi

Gusa bamwe mu batuye muri uwo mudugudu, n’ubwo bishimiye uburyo bakuwe mu manegeka bagatuzwa neza, bakomeje kugaragaza imbogamizi bahura nazo zijyanye no kubura ubushobozi bwo kugura ibikoresho nkenerwa.

Urugero, hari gaz bahawe zamaze kubashirana babura ubushobozi, aho bahisemo gucanisha inkwi muri etage, ibishobora kuba intandaro yo kwangirika kw’inyubako no guteza umwanda, dore ko bimwe mu birahuri byo mu madirishya byatangiye kwangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka