Musanze: Abantu 89 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bakomeje gufatirwa mu byumba by’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kimwe mu bikomeje gutuma umubare w’abandura wiyongera.

Bajyanywe muri Stade basobanurirwa ububi bwa Covid-19
Bajyanywe muri Stade basobanurirwa ububi bwa Covid-19

Ubwo abaturage 89 bafatirwaga mu rugo rw’uwitwa Uwitije w’imyaka 24, basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru bwavuze ko ayo makuru bayahawe n’abaturage.

Aho basengeraga ni mu Kagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze aho bafatiwe mu rugo rw’uwo muturage tariki 31 Mutarama 2021 buzuye icyumba kandi bicaye begeranye.

Ngo aho hantu hari hasanzwe hasengerwa rwihishwa rimwe basenga barasakuza, dore ko nyiri urugo ngo yahoraga atumizwa mu nama zinyuranye z’umutekano mu kagari yihanangirizwa.

Abahaturiye babonye ko urusaku rubarembeje kandi abantu basenga begeranye, bigira inama yo guhamagara Polisi nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ukomeza gushimira abo baturage.

Yagize ati “Ni abaturage baduhaye amakuru batubwira ko hari abantu babazengereje babasakuriza kandi batirinda na COVID-19 kuko basenga begeranye. Turakomeza kubashimira kuko bamaze kumenya ko icyorezo giteye impungenge, baraduha amakuru menshi”.

Mu bafashwe hari n’abaturutse mu Karere ka Nyabihu mu mirenge ihana imbibi n’Akarere ka Musanze ari yo Rurembo na Kintobo, gusa umubare munini w’abo bafashwe ni abaturuka mu murenge wa Rwaza, Nkotsi na Muko yo mu karere ka Musanze.

Icyumba basengeragamo cyari cyuzuye
Icyumba basengeragamo cyari cyuzuye

Abo bafashwe bajyanywe muri sitade Ubworoherane bagirwa inama banacibwa amande, ariko babanza kwihanangirizwa basabwa kwirinda kurenga ku mabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

CIP Rugigana arasaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abiabutsa ko insengero zifunze.

Ati “Ubutumwa ni ugukangurira abaturage kwirinda ibyo kwegerana kandi bakubahiriza n’amabwiriza ya Leta, kubera ko ayo mabwiriza avuga ko insengero zifunze, amakoraniro n’amateraniro bitemewe. Ikindi nta bantu bagomba guhurira ahantu hamwe, abaturage bagomba kubyumva kandi ntawe muri iki gihe ukwiye kujya guteranira hamwe n’abandi bantu, azi ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abibuza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo suko Leta ifunga insengero.Ikibazo nyamukuru nuko n’ubundi izo nsengero ntacyo zimaze.Ntabwo zihindura abantu “abakristu nyakuri”.Dore ingero: Muli 1994,Abategetsi b’u Rwanda hafi ya bose (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,etc…),bari abakristu bose.Nyamara hafi ya bose nibuze 95%,bakoze Genocide.Insengero ni izo kurya amafaranga y’abantu gusa.Tekereza nawe kuba zishyuza umuntu warongoye,zikishyuza n’umuntu wapfuye!!! Noneho amadini asigaye yishyuza n’umuyoboke wayo ugiye kwihagarika muli Toilets zabo!!Biteye agahinda.Kwambara IMISARABA siko kuba umukristu.

bagambiki yanditse ku itariki ya: 3-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka