Musanze: Abantu 28 bafatiwe muri resitora bazihinduye utubari

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yafatiye abantu 28 muri resitora bahahinduye utubari kandi bitemewe muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.

Abafatiwe mu tubari uko ari 28 bahise bashyikirizwa Polisi station ya Muhoza
Abafatiwe mu tubari uko ari 28 bahise bashyikirizwa Polisi station ya Muhoza

Abo bantu bafashwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021, nyuma yo kubasanga banywa inzoga, bicaye mu buryo bucucitse, guteza urusaku kandi banarengeje amasaha agenwa yo kuba ibikorwa byafunze. Mu bafashwe, harimo abemera amakosa bakanayicuza.

Uwitwa Bélise Consolée yagize ati “Badusanze tunywera inzoga mu kabari, ducucitse kandi muri iki gihe bitemewe. Byatewe no kudohoka no kurenga ku mategeko n’ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19. Ni ibintu nanjye natekerejeho nsanga ndi uwo kwigaya, ntabwo nzabyongera”.

Undi witwa Munyemana yagize ati “Nagiye muri iyo resitora kuhafatira amafunguro, ariko ubona harimo n’abandi bantu bahanyweraga inzoga kandi ari benshi. Nta gushidikanya rwose ko bari bahahinduye akabari, kuko wabonaga banywa inzoga ku bwinshi. Mu by’ukuri icyo nabwira abantu ni ukwirinda kujya bafatira amafunguro muri resitora mu gihe bahasanze abantu biteretse inzoga, kuko ntaho biba bitaniye n’akabari kandi bitemewe muri iki gihe”.

Ubwo Polisi yageraga muri utwo tubari, ngo abahanyweraga bari benshi, icyakora ngo bakiyikubita amaso bamwe bahise biruka barakwepa. Abahagarariye utwo tubari twombi, harimo uwitwa Niyigena Alphonse Marie, ukuriye akabari kitwa La Coltina, kiyakiriragamo abagera muri 40.

Yagize ati “Mbere na mbere twemera uburangare bwo kwakira abantu bakanywa inzoga kandi bicaye bacucitse, ari na ko basakuriza abahisi n’abagenzi, byiyongeraho no gucunganwa na Polisi ku jisho ngo itadufata. Iri kosa rirakomeye kandi usanga hari n’abandi bantu benshi bakunze kurigwamo, bagakerensa amabwiriza ntibahe uburemere ingaruka ziterwa n’icyorezo cya Covid-19. Nyuma yo gufatwa rero byampaye isomo ryo kuba ngiye kwisubiraho; ntabwo nzabyongera”.

Mutangana Janvier ukuriye BeWell Restaurant na yo yafatiwemo abahahinduye akabari, yagize ati: “Iki gihombo tuguyemo ni twe tucyiteye ku bwo kurenga ku mabwiriza agenga za resitora muri iki gihe, tukahahindura akabari. Kandi birumvikana rwose ko mu gihe resitora irenze ku mabwiriza iba igomba kubihanirwa. Ni yo mpamvu bagenzi banjye nabagira inama yo kwirinda amakosa nk’aya bakajya bitwararika kugira ngo bizinesi zabo batisanga zahagaze ku bwo kurenga ku mabwiriza twashyiriweho n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu”.

Umubare munini w’abafatiwe muri utwo tubari ni urubyiruko. Polisi yibutsa ba nyiri amaresitora ko kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, ari bumwe mu buryo bubafasha kwirinda no kurinda abandi.

CIP Alex Ndayisenga, asaba abantu kwirinda kunyuranya n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19
CIP Alex Ndayisenga, asaba abantu kwirinda kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati “Ntibikwiye ko twareberera uko ubuzima bw’abantu bujya mu kaga, bitewe no kurenga ku mabwiriza y’ubwirinzi, bikozwe na ba nyiri amaresitora cyangwa abayagana. Ni yo mpamvu tubwira abantu kujya babanza kugenzura neza niba amabwiriza yubahirijwe, mu rwego rwo kwirinda ingaruka, atari ukuba bahandurira gusa, ahubwo n’iz’ibihano nk’ibi bahabwa mu gihe bafashwe”.

Abafashwe bagomba guhabwa ibihano birimo gucibwa amande ateganywa n’Inama Njyanama y’Akarere ahwanye n’ibihumbi 10 by’Amafaranga y’u Rwanda, hakiyongereho kwipimisha Covid-19 ku kiguzi biyishyuriye ubwabo, ndetse ku bahagarariye utwo tubari twombi, hagomba kwiyongeraho gufungwa mu gihe cy’iminsi irindwi, ndetse twahise dufungwa, tukazafungurwa nyuma y’ukwezi kumwe tumaze gutanga amande y’amafaranga ibihumbi 150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka