Musanze: Abana bafite ubumuga bafashijwe kwizihiza Noheli bibutswa ko ari ab’agaciro

Abana bafite ubumuga baturuka mu miryango 100 ibarizwa mu Karere ka Musanze, mu gikorwa cyabahurije hamwe cyo kwizihiza Noheli, bashimangiye ko iyi ari intambwe nziza igaragaza uburyo bitaweho kandi bahabwa agaciro.

Mu kwizihiza Noheli abana bafite ubumuga bagera ku 100 bahurijwe hamwe barasabana banafashwa kwidagadura
Mu kwizihiza Noheli abana bafite ubumuga bagera ku 100 bahurijwe hamwe barasabana banafashwa kwidagadura

Icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Muhoza ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, cyateguwe n’Akarere ka Musanze ku bufatanye n’Umuryango Hope and Homes for Children, abo bana bafite ubumuga basabanye binyuze mu mikino itandukanye, gusangira amafunguro ndetse banashyikirizwa amafaranga bazifashisha mu kugura imyambaro n’ibiribwa mu gihe cy’iminsi mikuru.

Ababyeyi b’aba bana bishimiye ko kuba abana babo baratekerejweho, bibongerera imbaraga zo kurushaho kubitaho.

Kampire Gloriose, umubyeyi w’umwana ufite ubumuga bukomatanyije yagize ati "Twishimye cyane kuba aba bagiraneza baratekereje ku bana bacu bakabafasha kwizihiza iminsi mikuru. Ubusanzwe mu gihe cyo kuyizihiza, benshi mu bana bafite ubumuga bahera iwabo bitewe n’uko abo mu miryango yabo baba batinye kubageza aho abandi bari, bitwaje imiterere y’ubumuga runaka umwana afite. Ibyo rero byatumaga batisanzura n’abandi ntibabiyumvemo. Ubwo rero kuba babahurije hamwe bagasangira bagasabana, turabona ari iby’agaciro gakomeye".

Undi mubyeyi witwa Nshimiyimana ati "Ubusabane nk’ubu ku bana bafite ubumuga bwari bukenewe kuko uku kuba bahuye bakaganira, bagakina, bakabafasha kuva mu bwigunge bakiyumva mu bandi; ku bwacu nk’ababyeyi tubibonamo inyungu, kuko nk’abatari bafite amikoro yo kubitaho tubafasha kwizihirwa n’iminsi mikuru twaboneyeho. Ikindi ni uko mu gihe umwana ahuye na bagenzi be, bakaganira bagasabana nta n’umwe uhejwe, binatuma hari ibyo umwe yigira kuri mugenzi we, bikaba byanamufasha mu mitekerereze".

Mu byo abana bashyikirijwe birimo ibinyobwa, ibiribwa ndetse n'amafaranga azabunganira mu migendekere myiza y'iminsi mikuru
Mu byo abana bashyikirijwe birimo ibinyobwa, ibiribwa ndetse n’amafaranga azabunganira mu migendekere myiza y’iminsi mikuru

Mu Karere ka Musanze habarurwa abantu bafite ubumuga babarirwa mu 6000, kandi n’ubwo hatarakorwa ibarura ryimbitse ngo hamenyekane umubare nyawo w’abana bafite ubumuga, abamaze kumenyekana barenga 500.

Ntirenganya Martin, Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho myiza mu Karere ka Musanze, agaragaza ko mu mbogamizi abantu bafite ubumuga bakunze kugira harimo n’izishingiye ku guhezwa mu miryango, ari na yo mpamvu Leta ishyize imbaraga mu bikorwa na gahunda zose zituma iyo myumvire ihinduka, kugira ngo abafite ubumuga babashe kugaragaza impano n’ubushobozi bifitemo.

Yagize ati "Uku kwizihiza Noheli hamwe na bo ni bumwe mu buryo butuma barushaho kwigirira icyizere ntibigunge. Ibyo kandi bituma n’ubwonko bwabo bukanguka, bityo na bo bakiyumva nk’abafite uruhare mu iterambere ry’igihugu".

Muri uku kwizihiza Noheli binyuze mu kwishimana n’abana bafite ubumuga, ngo ni n’umwanya wo kuzirikana ubupfura bwaranze ababyeyi babo, nk’uko Habimfura Innocent, Umuyobozi wa Hope and Homes for Children yabigarutseho.

Ati "Ni igikorwa nakwita ko kiri mu bifasha abana kunezerwa no kuzirikana uruhare n’ubutwari byaranze ababyeyi babo, bagiye bahagarara neza mu nshingano zo kwita kuri aba bana babungabunga ubuzima bwabo no kubaha uburere. Akenshi usanga nk’umuntu abyara umwana yasanga afite ubumuga ntamufate uko bikwiye, ugasanga no kwizihiza Noheli cyangwa indi minsi mikuru, babyumva mu magambo gusa bigasa n’aho ari bonyine".

Nibura Akarere ka Musanze gashora Miliyoni 80 mu bikorwa bigamije guteza imbere imikino y’abantu bafite ubumuga, akiyongeraho Miliyoni 16 ashorwa mu bikorwa by’ubuvuzi n’uburezi kandi intumbero ni ukongera iyo ngengo y’imari.

Muri iki gikorwa abagifite imyumvire yo guheza abantu bafite ubumuga, basabwe kwitandukanya na yo kuko aho ikiri bituma batagendera ku muvuduko abandi bariho, bityo n’iterambere ryabo rikadindira.

Ababyeyi bashimiwe umuhate wabo mu kwita ku burere n'imibereho by'abana bafite ubumuga basabwa kuwukomeraho
Ababyeyi bashimiwe umuhate wabo mu kwita ku burere n’imibereho by’abana bafite ubumuga basabwa kuwukomeraho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka