Musanze: Abana bafite ubumuga bafashijwe kwizihiza Noheli

Abana bakomoka mu miryango 48 bafite ubumuga bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, ndetse n’ababyeyi babo, bafashijwe kwizihiza Noheli, hagarukwa ku kunenga abakibaha akato n’ababavutsa uburenganzira.

Abana bishimiye guhura na bagenzi babo bagasabana bizihiza Noheli
Abana bishimiye guhura na bagenzi babo bagasabana bizihiza Noheli

Muri icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Muhoza, tariki 22 Ukuboza 2024, hifashishijwe uburyo bw’imikino no kwidagadura binyuze mu ndirimbo, imbyino n’izindi mpano zitandukanye by’abafite ubumuga, nk’uburyo bwo kwerekana ko na bo hari byinshi bashoboye, bagenzi babo bashobora no kubigiraho.

Kankundiye Jeanne, umubyeyi ufite umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi, wavukanye ubumuga bukomatanyije, yishimira ko umwana we yifatanyije na bagenzi be mu kwishimira Noheli.

Ati “Ibihe nk’ibi by’iminsi mikuru usanga kwishimana n’abandi baba abo mu miryango cyangwa abaturanyi biba bitatworoheye, cyane ko hari nk’abafata abana nk’aba bafite ubumuga nk’abadakwiriye kugera aho abandi bari”.

“Ngendeye nko kuri uyu mwana wanjye, igihe cyose ntabasha kwicara cyangwa ngo ahagarare, ibintu byose bisaba kubimufasha kuko atamenya ngo iki ni igiki kiriya ni igiki. Wasangaga rero bamwe babyuriraho bambaza impamvu ntakabaye mugumisha mu rugo simujyane ahari abandi bantu. Uku kuba abana bacu baratekerejweho, bagafashwa kuza gusabana n’abandi, natwe ababyeyi babo tugasabana na bo bakidagadura, ni ibintu twishimiye cyane kandi ubona ko byanashimishije abana bacu”.

Hagaragajwe impano zitandukanye zisusurutsa abana bafite ubumuga
Hagaragajwe impano zitandukanye zisusurutsa abana bafite ubumuga

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Umuryango Hope and Homes for Children, mu rwego rwo gufasha aba bana n’abo mu miryango yabo kumva ko ari bantu nk’abandi, kandi bakwiye guhabwa uburenganzira bwose harimo no gusabana cyane cyane bihereye mu miryango yabo.

Murerwa Betty, Umukozi w’uyu muryango, agira ati “Uba ari n’umwanya mwiza wo kwereka abo mu miryango aba bana bakomokamo ko mu by’ibanze baba babakeneyeho harimo no kubaba hafi, hatitawe ku mbogamizi izo ari zo zose umuryango waba uhura na zo, ko zidakwiye kuba impamvu yo kubavutsa uburenganzira”.

“Hari nk’abo twagiye tubona imiryango yihunza cyangwa yiyambura inshingano zo kurera, ikaba yafata abana nk’aba ikabajyana mu bigo by’imfubyi, yitwaje ko idafite ubushobozi cyangwa ubumenyi bwo kubitaho. Uyu rero aba ari n’umwanya wo kurebera hamwe uko ibyo bibazo twahangana na byo n’uburyo bwo kubirenga tugendeye ku ngero z’impano z’imikino ndetse n’imyidagaduro tugezwaho na bamwe mu bana bafite ubumuga, bikongera ubusabane no kutabaheza ku mahirwe ayo ariyo yose”.

Muri iki gikorwa abana bahawe impano zigizwe n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku, bazifashisha muri iki gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru.

Mu kubifuriza Noheli abana bagenewe impano zitandukanye
Mu kubifuriza Noheli abana bagenewe impano zitandukanye

Byiringiro Esron, Umukozi w’Akarere ka Musanze Ushinzwe Abafite ubumuga, abifata nk’intambwe nziza mu gushyigikira gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga.

Ati “Iyo bahuye nk’ukunguku bakamenyana bagasabana biri mu burenganzira batagomba kuvutswa, cyane ko n’amategeko Igihugu cyadushyiriyeho twese nk’Abanyarwanda ntawe ashyira hejuru cyangwa ngo agire uwo ashyira imbere ngo undi amusige inyuma. Byonyine uku kuntu aba bana bahuye bakishima, bagatarama, bakisanzuranaho, birushaho kuba byiza, bityo na wa wundi wari ugifite umutima wo kwibwira ko umwana ufite ubumuga adashobora kugira icyo yigezaho, ahindura imitekerereze”.

Mu Karere ka Musanze habarurwa abantu bafite ubumuga babarirwa mu bihumbi 17. Mu Mirenge yose uko ari 15 y’aka Karere, ine muri yo harimo Muhoza, Cyuve, Musanze na Busogo ni yo Umuryango Hope and Homes for Children ukoreramo, binyuze mu kwita ku mibereho y’abana bafite ubumuga cyane cyane bwo mu mutwe n’ubw’ingingo, no gukangurira imiryango guhindura imyumvire ikita ku buryo buboneye bwo kubakurikiranira hafi, no kubaha uburenganzira busesuye butuma babaho neza.

Byiringiro Esron ukuriye abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze
Byiringiro Esron ukuriye abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka