Musanze: Abakozi bashya bashyizwe mu tugari bitezweho umurimo unoze

Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Musanze, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru bagizwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa abandi baba abashinzwe iterambere ku rwego rw’Utugari two mu Karere ka Musanze.

Meya Nuwumuremyi avuga ko ikibazo cy'abakozi badahagije mu tugari cyateraga icyuho mu mitangire ya serivisi
Meya Nuwumuremyi avuga ko ikibazo cy’abakozi badahagije mu tugari cyateraga icyuho mu mitangire ya serivisi

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko hari hashize igihe tumwe mu tugari tudafite abakozi, bigatera icyuho gikomeye ku mitangire ya serivisi, ari na yo mpamvu mu rubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu Karere ka Musanze, hatoranyijwemo abagera kuri 49, bashyirwa muri iyo myanya kugira ngo bazibe icyo cyuho.

Yagize ati “Hari hashize igihe dufite icyuho cy’abakozi bo mu Tugari, nk’ahakagombye kuba hakora abantu babiri ugasanga wenda ari umuntu umwe. Byabaga bivunanye hamwe akazi ntikagende neza, n’uwabashije gukora ibyo asabwa bikamuvuna cyane, serivisi duha abaturage zikadindizwa n’uko abakozi ari bacye”.

Yongera ati “Mu gihe tumaze dukorana n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers), bagiye bagaragaza ubwitange n’ubushake bukomeye mu nshingano zose tugenda tubaha za buri munsi. Ari na yo mpamvu twatoranyijemo bacyeya muri bo bahuje n’umubare twari dukeye, kugira ngo babe bazibye kiriya cyuho mu gihe tugitegereje igisubizo kirambye, kandi twizeye ko bazahagarara neza muri izo nshingano twabahaye”.

Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, ibijyanye n’ibizamini byanditse n’ibikorwa mu buryo bw’ikiganiro (Interview) ku bashyirwa muri iyo myanya, ntibyashobotse kubera ko ibikorwa bihuza abantu benshi muri iki gihe bitemewe hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Mayor Nuwumuremyi ati “Bisanzwe bizwi neza ko iriya myanya y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’abashinzwe iterambere ryatwo, ipiganirwa binyuze mu bizamini bikorwa mu buryo bwanditse n’ibikorwa mu buryo bw’ikiganiro, abitwaye neza kurusha abandi bakaba ari bo bayegukana. Muri iki gihe rero ntabwo byashobotse ko duhuza abantu baturutse imihanda yose hirya no hino mu gihugu, ngo tubakoreshe ibyo bizamini by’akazi, kubera icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu twahisemo ko uru rubyiruko rwaba rukora ako kazi, ari na ko dukomeza gucunganwa n’uko icyorezo gicogora, ibintu byose bikabona kujya mu buryo”.

Mu byo Ndangamira James, Umunyabanga Nshingwabikorwa mushya w’Akagari ka Kampanga, mu Murenge wa Kinigi agiye kwibandaho, afatanyije na bagenzi be bakorana ku rwego rw’Akagari n’Imidugudu, birimo kurushaho kwita ku bikorwa remezo bagejejweho, harimo n’Umudugudu w’icyitegererezo baherutse kwegerezwa n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Yagize ati “Mu byo nzibandaho, birimo kwita ku iterambere ry’Akagari nyoboye, by’umwihariko nshyira imbaraga nyinshi mu gusigasira ibikorwa remezo byinshi twegerejwe, birimo n’uriya mudugudu w’Icyitegererezo twubakiwe na Perezida wacu Paul Kagame. Ni umudugudu wubatswe mu buryo bugezweho, kandi bisaba ko dufatanya n’abawutuye kubungabunga inyubako, zikorerwa isuku mu buryo buhoraho kugira ngo ibyo bikorwa bizarambe”.

Mu bindi abahawe inshingano zo kuyobora utugari mu rwego rw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’abashinzwe iterambere, harimo gukomeza gufatanya n’abaturage gukumira Covid-19.

Bazirete Clementine ushinzwe iterambere mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve, yagize ati “Mu nshingano nyinshi twakoreraga mu rwego rwa Youth Volunteers, harimo n’ubukanguramabaga mu gukumira Covid-19. No mu nzego z’ibanze aho ntangiye imirimo mishya nashinzwe, biransaba gukora cyane no kutaba mu biro. Mu bindi Covid-19 itagomba kutwibagiza ni ugushishikariza abaturage kudacikanwa no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwita ku buhinzi n’izindi gahunda zituma iterambere ry’abaturage rirushaho kuzamuka”.

Akarere ka Musanze kari gafite icyuho cy’Utugari 25 tutagiraga Abanyamabanga Nshingwabikorwa ndetse utugera kuri 24 ntitwagiraga abakozi bashinzwe iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yibukije abahawe inshingano zo kuhayobora, kurangwa n’umurimo unoze, baha serivisi nziza ku babagana, ariko by’umwihariko bakita cyane ku gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abizeza ko urwo rugamba batazarurwana bonyine, kuko n’inzego zubakitse kuva ku Mudugudu kugera ku Ntara utwo tugari tubarizwamo; abafatanyabikorwa n’inego z’umutekano ziri. Abanyamabanga nshingwabikorwa n’abashinzwe iterambere mu Tugari batangiye gukora izo nshingano kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru uko ari 49, biteganyijwe ko bazazikora mu gihe cy’amezi atandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwiriwe neza?igikorwa mwakoze cyo kuziba icyuho cyari kiri mutugali ningombwa ariko byakozwe muburyo butari bwiza rwose; hari abantu twari twakoze ibizamini byanditse(written exam)hanyuma covid iza amanota yarasohotse ariko dutegereje interviews.kubwanjye numvaga mwari mukwiriye kuduheraho mukaduha akazi hanyuma abo nabo mukabakurikizaho.ikindi kandi mwibuke ko natwe turi abanyarwanda kandi bashoboye.murakoze

Bizimana Seleverien yanditse ku itariki ya: 16-07-2021  →  Musubize

Mutubarize iyi myanya twahawe ni iyagateganyo? Cyangwa nyuma abayishyizwemo bazayikomezamo nta piganwa

Theogene yanditse ku itariki ya: 12-07-2021  →  Musubize

Nibyo koko kuzuza imyanya yarifite icyuho nibyo,ariko wasangaga SEDO amaze imyakaka irenga itanu ku kagari nta gitifu agira ,none uzanye umukoranabushake ngo amuyobore,rwose byajyaga kuba byiza aje akamwunguriza.Ese ubwo ko yavunikaga nicyo gihembo bamuhaye kuba batamuzamuye.Rwose ntago byakozwe neza

Alias micombero yanditse ku itariki ya: 12-07-2021  →  Musubize

Aha uwafashe aba yafashe,buriya se ko twari twadepoje amezi 6 nashira bazayisubiza Ku isoko natwe duhabwe amahirwe.

Xxx yanditse ku itariki ya: 12-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka