Musanze: Abakorerabushake bigomwe agahimbazamusyi bahabwa boroza abatishoboye

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, biyemeje gufasha igihugu muri duke babona bakusanya asaga miliyoni enye z’Amafaranga y’u Rwanda boroza amatungo magufi abatishoboye, mu mafaranga ibihumbi 10 bahabwa ku kwezi yo kubafasha mu kazi.

Biyemeje ko urubyiruko rw'abakorerabushake muri Musanze bose bagerwaho n'ihene ndetse bafasha n'abandi
Biyemeje ko urubyiruko rw’abakorerabushake muri Musanze bose bagerwaho n’ihene ndetse bafasha n’abandi

Ni urubyiruko 413 bo mu Karere ka Musanze, aho mu mirenge yose igize ako karere bakusanyije miliyoni enye n’ibihumbi 130, mu mafaranga bagenerwa yo kuguramo amazi yo kunywa mu gihe bari mu kazi, kajyanye no gufasha abaturage kurwanya Covid-19.

Mu gutekereza kuri uwo mushinga, ngo baricaye basanga muri utwo duke bahabwa bakwiye gutekereza ku rubyiruko bagenzi babo bari mu bukene, n’abatishoboye by’umwihariko barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Byiringiro Robert, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake muri ako karere.

Icyo gikorwa cyo gufasha abatishoboye cyatangiye muri mata 2021, mu mushinga umaze amezi atanu utegurwa, aho ku ikubitiro bamaze gufasha abantu 103 biganjemo urubyiruko rw’abakorerabushake batishoboye, borojwe amatungo magufi, nk’uko Byiringiro yabivuze ku ya 28 Gicurasi 2021, mu muhango wo gushyikiriza bamwe muri urwo rubyiruko amatungo.

Hari abaturage borojwe inkoko
Hari abaturage borojwe inkoko

Yagize ati “Urubyiruko 103 ni bo tubanje kuremera ku ikubitiro aho twatanze ihene 49 ku rwego rw’akarere, dutanga ingurube 6, intama 24, inkoko 27 haniyongeraho no gutekereza ku barokotse Jenoside muri iyi minsi ijana yo kwibuka, aho imiryango 23 twayiguriye mituweri, hakaba umuryango tugiye kugurira imashini yo kudoda, hakiyongeraho n’umuryango utishoboye tugiye kugurira ibyo kurya”.

Uwo muyobozi avuga ko ikigambiriwe ari ukwigisha urubyiruko gukoresha duke rufite rwishakamo ibisubizo hadategerejwe ibya mirenge, no gufasha abatishoboye aho bagiye bubaka n’inzu zinyuranye, uturima tw’igikoni, ubwiherero, n’ibindi.

Ati “Ikigambiriwe ni ukwigisha urubyiruko gufasha badategereje ibya mirenge, iyi gahunda twise ‘Giri itungo rubyiruko’, binyuze mu rubyiruko rw’abakorerabushake nk’uko abadukuriye bahora batugira inama ngo twishakemo ibisubizo dufasha igihugu mu iterambere, nk’ubu twubakiye abatishoboye inzu 11n’ubwiherero busaga 80”.

Ati “Ni ibikorwa tugenda dukora mu kwishakamo ibisubizo, dukeneye kuba twafasha ariko natwe tukagaragaza uruhare rwacu mu gufasha bagenzi bacu kuko imibereho yacu itangana”.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na Kigali Today barimo aborojwe amatungo, bavuga ko kwitanga kwabo biri mu nshingano zabo zo gufasha umuturage kubaho neza no gukemura ibibazo binyuranye mu rwego rwo gutoza abanyarwanda umuco wo gufasha no kwishakamo ibisubizo, bagamije gukorera igihugu.

Aha bari basuye umukecuru wagizweho ingaruka na Jenoside
Aha bari basuye umukecuru wagizweho ingaruka na Jenoside

Mukazigama Odile ati “Iyi hene norojwe iranshimishije, ndi umukorerabushake mbimazemo igihe, abantu bagiye banca intege ngo ndakorera ubusa ariko abanciye intege nibabona ntahanye ihene barahindura imitekerereze, bumve ko kwigomwa no kwitanga hari aho bigeza umuntu”.

Arongera ati “Hari aho abantu bangiye mu matwi cyane ngera aho nshatse gucika intege, bambwira ngo nirirwa mu muhanda mfasha abantu nta gihembo, ariko ubu umusaruro ndawubonye, nta mpamvu yo gucika intege mu gihe ukora ibifitiye igihugu akamaro”.

Iratwumva Fils ati “Ibi bikorwa dukora ni ubwitange n’ubumuntu, abayobozi babikomojeho badushimira ubu bwitange nta mushahara tugira, ariko duke tubonye ni umwanya wo kudukoresha neza dufasha abandi, ndi mubaremewe ihene, nzayorora neza Imana n’imfasha nzoroza bagenzi banjye babiri”.

Mbabazi Amali ati “Ambaraga z’abakorerabushake zishyizwe hamwe muri duke none zibyaye byinshi, ntahanye ihene, iyi ngiye kuyorora ikure neza inteze imbere nziturire n’abandi, kwitanga kwacu mbyakira neza, buri kwezi baduha ibihumbi 10 byo kugura amazi ariko twagiye inama yo kujya dukusanya udufaranga uko tubishoboye, none abyaye miliyoni zisaga enye turafasha abatishoboye, ibi biduha imbaraga nyinshi mu gihe ibyo dukora hari icyo bifasha igihugu”.

Uyu mushinga urubyiruko rurateganya ko uzaba uruhererekane, ku buryo ihene izagera kuri buri rubyiruko rwo mu karere ka Musanze no ku baturage bose, mu rwego rwo kurushaho kuzamura iterambere ry’ingo, basaba n’urundi rubyiruko hirya no hino mu gihugu kugendera ku bikorwa by’ubwitange no kwigomwa mu guteza imbere abaturage.

Ni igikorwa cyashimishije ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, aho buvuga ko ibikorwa by’abakorerabushake bikomeje gutanga umusaruro mu mibereho myiza y’abaturage, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ni urubyiruko rudufasha muri byinshi, cyane cyane byagaragariye muri ibi bihe bitoroshye turimo byo kwirinda COVID-19, badufasha no kubakira abatishoboye amazu, ubwiherero, uturima rw’igikoni kubakangurira kujya kwikingiza, kugaburira abana indyo yuzuye, ni byinshi.

None bigomwe ubushobozi bwabo buke bahaye amatungo abantu batishiboye, ni igikorwa gikomeye cy’indashyikirwa dushimye cyane, bagaragaje ko bari gushyira mu bikorwa ibijyanye na ya mvugo ivuga ko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka”.

Ubuyobozi bwabashimiye igikorwa cyiza barimo gukora baremera abatishoboye
Ubuyobozi bwabashimiye igikorwa cyiza barimo gukora baremera abatishoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka