Musanze:abahuye n’inkongi muri gare badafite ubwishingizi, barataka igihombo

Bamwe mu bafite ibyangijwe n’inkongi y’umuriro iheruka kwibasira inyubako y’ubucuruzi yo muri Gare ya Musanze bavuga ko bari mu gihombo batewe n’uko ibyangiritse batari barigeze babishyira mu bwishingizi, ubu bakaba bari mu ihurizo ry’aho bazakura ubushobozi bwo kongera gusubukura imirimo.

Inkongi y’umuriro yibasiye iyo nzu y’igirofa igeretse inshuro imwe mu masaha y’igitondo cyo kuwa mbere tariki tariki 20 Ugushyingo 2023, yangiza ibifite agaciro ka miliyoni zisaga 65 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni impanuka yashyize igitutu n’ubwoba ku bayikoreragamo, ku buryo ubwo yabaga, buri wese yarwanye no gusohoka muri iyo nyubako agerageza gukiza ubuzima, atitaye ku byarimo cyane ko iyo nkongi yahereye mu gice cyo hejuru, byongeye ikibasira cyane inzira rukumbi yifashishwaga n’abayisohokamo bajya cyangwa bava mu gice cyayo cyo hasi.

Nyirindekwe Emmanuel wahakoreraga ibijyanye no gutunganya imisatsi y’abagore n’abagabo(Salon de coiffure), abara igihombo cy’agaciro ka Miliyoni zisaga enye z’aamafaranga y’u Rwanda k’ibyahatikiriye, kandi ibyo byose ntibyari mu bwishingizi.

Ati: “Inkongi yangije ibikoresho byose twifashishaga mu gutunganya imisatsi y’abagore nka za casque zifashishwa mu kumutsa imisatsi, ibyuma bya tongs biyigorora, ibyo twakoreshaga mu gihe cyo gusukura mu misatsi, intebe, flat n’ibindi byinshi byarimo.

Ntabwo nari nagatekereje kubishyira mu bwishingizi kuko urabona nk’umuntu wari ugishakisha ubuzima, nari nkirwana no kubanza gushyira ibintu mu buryo”.

“Twasigaye mu gihombo kitoroshye, ubu njye n’abakozi bagera mu icumi twakoreraga muri iyi salon umunsi ku munsi, niho twakuraga ibitunga imiryango. Ari abatunganyaga imisatsi y’abagore bayidefiriza cyangwa bayisuka, abogosha abagabo, abatunganya inzara n’ibindi bose ubu basubiye mu bushomeri”.

Ni inyubako ifite imiryango 38, ariko 17 muri yo niyo yangiritse. Mu makuru Kigali Today yamenye iyakesha Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, ni uko mu bari bahafite ibikorwa by’ubucuruzi, Kampani ebyiri zonyine arizo zari mu bwishingizi bw’ibikoresho n’ibicuruzwa byazo.

Izo Kampani zirimo iya Mobisol yari ifitemo ububiko bw’ibikoresho yifashisha mu gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba birimo za bateri n’ibindi bijyana na zo, imashini za mudasobwa n’ibindi bikoresho byari mu biro bya Jali Investment Campany ari nayo nyiri iyi nyubako, hakiyongeraho n’ibikoresho nyirizina byari biyubatse.

Kuri ubu ariko igice cyo hasi cy’iyi nyubako nacyo gikorerwamo ubucuruzi, imirimo yarasubukuwe nk’uko byahose mu gihe abo mu gice cyo hejuru iyo nkongi yangije bo bagitegereje niba ishobora kuzasanwa mu gihe cya vuba bakaba bakongera gukoreramo.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda muri Nyakanga 2023 bwatangaje ko ubwitabire bw’ubwishingizi mu Rwanda buri hasi n’ikigero cya 2%, ahanini biturutse ku kuba hari abagifite imyumvire y’uko gushinganisha ibyabo bikunze kubamo amananiza ndetse bikanahenda.

Icyo gihe byanatangajwe ko kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2021 abafata ubwishingizi bw’inkongi z’umuriro bagabanutse bava ku bihumbi 28 bagera ku bihumbi 25.

Mu byo inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Musanze zisanga zigiye kongeramo imbaraga nk’uko Umuyobozi w’aka Karere Bizimana Hamiss yabigarutseho mu minsi ishize ubwo iyi nkongi yabaga, harimo no gushishikariza abaturage by’umwihariko bafite ibikorwa by’ubucuruzi kwitabira serivisi z’ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo, kuko iyo ibiza birimo n’inkongi y’umuriro bibayeho bigasanga barabishinganishije habaho kubashumbusha bagakomeza imirimo yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka