Musanze: Abahugura abajya mu butumwa bw’amahoro barimo kongererwa ubumenyi

Mu Kigo cyigisha iby’Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, hatangijwe amahugurwa yo gukarishya ubumenyi ku barimu bazahugura Ingabo, Polisi n’Abasivili bifashishwa mu butumwa bw’amahoro.

Amahugurwa yitabiriwe n'Ingabo na Polisi baturutse mu bihugu 13 byo hirya no hino ku isi
Amahugurwa yitabiriwe n’Ingabo na Polisi baturutse mu bihugu 13 byo hirya no hino ku isi

Ni amahugurwa yiswe “UN Protection of Civilians(TOT)Course”, yatangijwe ku wa mbere tariki 06 Gicurasi 2019, yitabirwa n’abantu 26 bagizwe n’Ingabo 24 n’Abapolisi babiri baturutse mu bihugu 13.

Col Jill Rutaremara, Umuyobozi wa RPA watangije ayo mahugurwa, yavuze ko ari amahugurwa yihariye, kuko abagiye guhugurwa bategurirwa kuzaba abarimu b’inzobere bazajya bifashishwa mu bihugu binyuranye mu kwigisha aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro.

Avuga ko guhugura izo nzobere, ari ukongera imbaraga mu kurengera Abasivile bakomeje kwicwa mu bihugu binyuranye byugarijwe n’intambara.

Col Jill Rutaremara uyobora RPA ni we watangije ayo mahugurwa
Col Jill Rutaremara uyobora RPA ni we watangije ayo mahugurwa

Agira ati “Ibi byose byo gushyira imbaraga mu guhugura aboherezwa mu butumwa ni ukurinda ubuzima bw’abasivile.

Abagore barapfa, abana barapfa, abantu benshi abandi barakomereka, ni ikintu tugomba kwitaho cyane uburyo barindwa. Rimwe na rimwe usanga bicwa n’abarwanya Leta, hari n’aho bicwa na Leta zimwe na zimwe, ibyo rero ni ibice bitandukanye by’abantu bagomba kwitabwaho kandi bakarindwa”.

Abayobozi banyuranye bitabiriye ayo mahugurwa
Abayobozi banyuranye bitabiriye ayo mahugurwa

Ni amahugurwa yateguwe n’u Rwanda ku bufatanye na Leta y’u Buholandi na Leta zunze Ubumwe za Amerika (US), aho ibyo bihugu byohereje impuguke zinyuranye zizahugura izo ngabo na Polisi, muri ayo mahugurwa azamara icyumweru.

Dr Martin Koper, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutwererane n’iterambere muri Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda, yavuze ko kuba Leta y’u Buholandi yifatanya n’u Rwanda mu kwigisha impuguke mu gukarishya aboherezwa mu butumwa bw’Amahoro, bituruka ku buhanga u Rwanda rukomeje kugaragaza mu guteza imbere gahunda yo kurinda amahoro mu bihugu byugarijwe n’intambara.

Avuga ko igihugu cy’u Buholandi kiri mu bihugu bifite ubunararibonye kandi cyihaye intego yo kurinda amahoro mu bihugu byugarijwe n’ibibazo by’intambara no gutegura amahugurwa anyuranye.

Dr Martin Koper, Umuyobozi wungirije muri Ambasade y'u Buholandi
Dr Martin Koper, Umuyobozi wungirije muri Ambasade y’u Buholandi

Ngo ni yo mpamvu cyamaze kugirana ubutwererane n’u Rwanda nyuma yo kubona ko ari igihugu bihuje intego, kandi gifite ubushobozi buhagije mu gutanga ayo mahugurwa.

Agira ati “Mu ntego ya Leta y’u Buholandi, hari ukongera imbaraga mu bikorwa byo kurinda amahoro nk’igihugu gifite ubunararibonye mu gutegura amahugurwa anyuranye, u Rwanda ni igihugu duhuje intego, ni yo mpamvu twamaze kugirana ubutwererane n’ubufatanye muri iyo gahunda, ku ikubitiro u Rwanda rukaba rwamaze kwakira ayo mahugurwa agiye kumara icyumweru”.

Bamwe mu ngabo zitabiriye ayo mahugurwa, yaba abaturutse mu mahanga n’abo mu Rwanda, baremeza ko hari ubuhanga bagiye kunguka buzabafasha guhugura abandi.

Major DIJOLS Mauricette waturutse mu gihugu cya Gabo ati “Nakoze amahugurwa anyuranye, ariko aya yo gutegura abazahugura abandi nyakoze ku nshuro ya mbere, ubumenyi nsanganywe bugiye kwiyongeraho ubundi buhanitse ku buryo bizanyorohera gufasha abandi duharanira kurinda neza abasivile bari mu bihe bibi, cyane cyane abagore n’abana”.

Major Niyibizi Gelson wo mu ngabo z’u Rwanda we yagize ati “Aya mahugurwa aje asanga andi twakoze. Aratwongerera ubumenyi kugira ngo tubashe guhugura abasirikare bacu bajya mu butumwa mu mahanga.”

Major DIJOLS Mauricette wo muri Gabon
Major DIJOLS Mauricette wo muri Gabon

Ati “Ayo mahugurwa azamara iminsi itandatu, akaba arimo amasomo atandukanye. Hari kumenya kurinda abasivile tubaha umutekano, kumenya uburenganzira bwabo, ubw’abana n’ibindi, azaduha ubumenyi buhagije”.

Ayo mahugurwa yatangiye tariki 06 kugeza tariki 11,yitabiriwe n’ibihugu 13 birimo Benin, Cameroon, Gabon, Ghana, Kenya, Malawi, Netherlands, Rwanda, Senegal, Sierra Leone, Tanzania, USA na Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka