Musanze: Abaherutse kwangirizwa n’imvura nyinshi ivanze n’urubura babayeho bate?

Nyuma y’ibiza bituruka ku rubura ruherutse kugwa ari rwinshi rukangiza ibikorwa bimwe na bimwe by’abaturage by’aho rwibasiye mu Mirenge itanu y’Akarere ka Musanze, abaturage bigajemo abahinzi, ngo barimo gukora ibishoboka, byibura bazaramure imbuto bari barahinze, kuko umusaruro wo ntawo bacyiteze bitewe n’uko urwo rubura rwangije mu buryo bukomeye ibyo bari barahinze.

Imyaka yari ihinze mu mirima yangijwe n'urubura
Imyaka yari ihinze mu mirima yangijwe n’urubura

Urwo rubura ruvanze n’imvura nyinshi, rwaguye tariki 22 Werurrwe 2023, rwibasira imirenge harimo Kinigi, Musanze, Nyange, Cyuve ndetse na Kimonyi.

Ahabarurwa amabati asakaye inzu 228 hiyongereyeho amabati y’ibikoni 80 urwo rubura rwatoboye, ibyumba by’amashuri bitandatu byangiritse ibisenge, imyaka yiganjemo ibirayi yari ihinze ku buso bwa Hegitari 16,7 n’umuhanda INES-Kinigi wangijwe n’amazi.

Ngiruwonsanga Bernardni umwe mu bahinzi. Avuga ko yashoye amafaranga asaga ibihumbi 900 mu buhinzi bw’ibirayi yakoreye mu Murenge wa Cyuve, akaba yari yiteze umusaruro utari munsi ya toni esheshatu, yagombaga gukuramo nibura miliyoni zisaga eshatu.

Kuri ubu iki cyizere cyamaze kuyoyoka kubera urubura rwabyangije. Agira ati: “Nari nateye ibiro 500 by’imbuto impagaze ibihumbi bisaga 500. Wongeyeho amafumbire mvaruganda n’imborera nakoresheje, imiti nari narabiteye n’indi mirimo ijyanye no kubyitaho, abahinzi bagiye bakora, ku buryo nabaraga ibihumbi bisaga 900 nari maze kuhashora. Urubura rero rwabiguyemo, rumaramo iminsi ibiri rutarayonga, birangirika byose biba impfabusa, ubu ndi mu gihombo ntasobanura”.

Yongeyeho ati “Icyakora nihutiye gutera umuti wabugenewe, ndimo ndwana no kureba ko byashibuka byibuze nkazaramura imbuto nashoye. Ariko nabwo nkurikije ukuntu byangiritse, nta cyizere mfite cyo kuramura byibuze iyo mbuto. Muri macye narahombye”.

Si abahinzi bonyine bavuga ko bahuye n’igihombo kuko n’abo isakaro ry’amazu, ibikoni n’ubwiherero urubura rwangije, abatarabashije kubona amikoro yo gusimbuza ayatobotse, bayavuyemo bajya gucumbika mu baturanyi mu gihe bagitegereje kubona ubufasha, cyane ko no muri iyi minsi imvura ikomeje kugwa ari nyinshi.

Mu kubatabara no kubahumuriza, bamwe mu baheruka kwangirizwa ibyabo n’urubura bahawe isakaro n’ibiribwa

Abaturage batishoboye barimo n’abafite ubumuga bw’uruhu rwera, biganjemo abaheruka kwangirizwa ibyabo n’urubura rwaguye ari rwinshi mu Mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Musanze, bashyikirijwe amabati ndetse n’ibiribwa mu rwego rwo kubunganira mu mibereho.

Ubufasha bahawe bavuga ko bugiye kubagoboka mu bihe bigoye barimo
Ubufasha bahawe bavuga ko bugiye kubagoboka mu bihe bigoye barimo

Ayo mabati ni ayo bazifashisha mu gusakara inzu, ubwiherero n’ibikoni byangijwe n’urwo rubura hamwe n’ibiribwa bigizwe n’umuceri na kawunga. Abo baturage babishyikirijwe n’Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite ubumuga bw’uruhu rwera (Rwanda Albinism Network-RAN).

Jacqueline Nyirabasabose, wo mu Murenge wa Cyuve, nyuma yo guhabwa amabati 30 n’umufuka w’ibiro 25 by’umuceri hamwe n’agafuka ka kawunga, agira ati: “Urubura rwaraguye rutobora amabati yose y’inzu, isigara nta na rimwe rizima ririho. Urwo rubura ruvanze n’imvura nyinshi byaguye nta muntu n’umwe uri mu rugo, dutashye dusanga ibikoresho byose, ibiryamirwa n’ibiribwa byari mu nzu byivanze n’icyondo byangiritse ku buryo ntacyo twaramuye. Umurima nari narahinzemo ibishyimbo na wo warangiritse ntihasigara n’icyo kubara inkuru”.

Ati “Guhera ubwo twari mu bwigunge tudafite aho dukinga umusaya, inzara na yo itumerera nabi. None aba bagiraneza barangobotse, bampa isakaro rishyashya ngiye gusimbuza iryapfumutse. Ubu no mu rugo inzara twari tumaranye iminsi ibaye amateka kuko mpawe n’ibiribwa”.

Jacqueline Nyirabasabose wo mu Murenge wa Cyuve, yahawe amabati 30, umufuka w'ibiro 25 by'umuceri hamwe n'agafuka ka kawunga
Jacqueline Nyirabasabose wo mu Murenge wa Cyuve, yahawe amabati 30, umufuka w’ibiro 25 by’umuceri hamwe n’agafuka ka kawunga

Biyemeje kubifata neza kugira ngo bizabagirire akamaro. Harerimana Jean Pierre ati: “Ibihe bigoye n’icyizere cyo kubaho neza gikeya twari dufite bishyizweho iherezo n’ubu bufasha duhawe. Turashimira abadutekerejeho tunabizeza ko ibihe tuvuyemo bigoye, bidusigiye isomo ryo kubifata neza kugira ngo imibereho ihinduke myiza”.

Mu bagizweho ingaruka n’urwo rubura, bahawe isakaro ndetse n’ibiribwa uko ari 65, biganjemo abafite ubumuga bw’uruhu rwera. Uwimana Fikili Jayden, Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite ubumuga bw’uruhu rwera (Rwanda Albinism Network-RAN), avuga ko bihutiye gutabara iyi miryango, hagamijwe kuyigarurira icyizere.

Uwimana Fikili Jayden, Umuyobozi w'Ihuriro Nyarwanda ry'Abafite ubumuga bw'uruhu (Rwanda Albinism Network-RAN)
Uwimana Fikili Jayden, Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite ubumuga bw’uruhu (Rwanda Albinism Network-RAN)

Yagize ati: “Twifuje kubunganira mu guhangana n’ingaruka z’ibihe by’ibiza bamazemo iminsi. Iki ni igikorwa kije cyiyogera ku bindi tugenda dukora harimo nko kuboroza amatungo no kubakira bamwe batishoboye kurusha abandi muri bo. Twifashishije ubushobozi buke tugenda dukura mu bandi bafatayabikorwa bacu mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imibereho y’aba bagenerwabikorwa”.

Ati “N’ubwo umubare munini w’imiryango twafashije iturukamo abafite ubumuga bw’uruhu rwera, intego yacu ni ugusaranganya n’ibindi byiciro by’abaturage tudaheje, tugamije ko barushaho gukomeza kwiyumvanamo no gusangira urugendo Abanyarwanda barimo rw’iterambere”.

Bishimiye abagiraneza babagobotse bakabaha amabati agiye gusimbura ayatobowe n'urubura ruheruka kugwa
Bishimiye abagiraneza babagobotse bakabaha amabati agiye gusimbura ayatobowe n’urubura ruheruka kugwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, yasabye abahawe ubufasha kubukoresha neza.

Yagize ati: “Turabakangurira kubifata neza birinda kubigurisha cyangwa kubisesagura. Ibyo baramutse batabyitayeho, ejo cyangwa ejobundi bakongera kwisanga bahanganye n’ingaruka bari bamaze iminsi bafite zituruka ku biza by’urubura byateje ibibazo. Bafite uruhare rukomeye rero mu kubibungabunga kugira ngo bizarambe, babone uko bazakomeza kwita ku bindi bituma imiryango yabo imera neza babishingiyeho”.

Akomeza avuga ko bazabakurikirana no kubaba hafi kugira ngo icyo babiherewe kizagerweho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ntibwabashije gusobanurira umunyamakuru wa Kigali Today ikiri gukorwa mu gukurikiranira hafi abahinzi n’ibindi byiciro by’abaturage bagizweho ingaruka n’iyo mvura yari ivanze n’urubura.

Mu byangiritse harimo n'ibyumba by'amashuri yo kuri GS Kampanga mu Kinigi
Mu byangiritse harimo n’ibyumba by’amashuri yo kuri GS Kampanga mu Kinigi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka