Musanze: Abagore baracyataka ruswa ishingiye ku gitsina

Abagore bo mu Karere ka Musanze bavuga ko bakibangamiwe na ruswa ishingiye ku gitsina bakwa, ibabuza guhatana ku isoko ry’umurimo.

Umuvunyi wungirije, Musangabatware Clement, aganiriza abaturage ku bubi bwa ruswa
Umuvunyi wungirije, Musangabatware Clement, aganiriza abaturage ku bubi bwa ruswa

Babitangarije mu mu gikorwa gifite intego yo kugaragariza abagore uruhare rwabo mu guhangana n’ikibazo cya ruswa cyateguwe n’urwego rw’Umuvunyi.

Icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Remera, Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukuboza 2018, abo abagore bagaragaje ko mu gihe nta kirakorwa badashobora gutera imbere.

Mukadariyo Providence umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko icyo kibazo kigihari, ku buryo bibangamira abafite ubumenyi bubemerera guhatana.

Yagize ati “Nk’ubu hari igihe abantu bakora ikizamini bapiganira akazi runaka, ariko ugasanga gahawe uwatanze ruswa cyane cyane ishingiye ku gitsina, abafite ubumenyi n’ubuhanga bakaba bavukijwe amahirwe, twe tukibona nk’ikibazo gikomeye cyane.”

Icyegeranyo giheruka gushyirwa ahagaragara n’umuryango Transparency International Rwanda kigaragaza ko Akarere ka Musanze kari ku mwanya wa 20 mu mitangire ya servise. Ibyo bikaba bigaragaza ko iyo serivise itanoze biba bifitanye isano na ruswa.

Ubukangurambaga no gukomeza kwigisha abantu bihereye mu miryango, niyo nzira Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Musanze Nyiramahirwe Brandine, yizera ko izagenda ica iki kibazo.

Ati “Ni ikibazo kibabaje ariko twafatiye ingamba zo guhangana nacyo tukakirwanya, mu ngo zacu haba abo twashakanye n’abo tubana ubuzima bwacu bwa buri munsi tugiye kurushaho kubagaragariza ko ruswa ari ikibazo gikomeye.”

Bamwe mu bagore bagaragaje ko bakibangamiwe no kwakwa ruswa ishingiye ku gitsina
Bamwe mu bagore bagaragaje ko bakibangamiwe no kwakwa ruswa ishingiye ku gitsina

Umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’umuvunyi Musangabatware Clement, yasabye abagore gufata iya mbere guca iyo ngeso kuko ari bo ingaruka za mbere zigeraho.

Ati “Abantu baka ruswa tubagereranya n’ibimungu bimunga igihugu cyacu, kuko iyo bamenyekanye barafungwa, kandi abo basize mu miryango bakagerwaho n’ingaruka.

“Si byiza ko abantu babahishira kuko izo ingaruka zigera ku gihugu cyose. Ni ngombwa rero ko abagore bafata iya mbere mu kugaragaza uruhare rwabo mu guhangana nayo, kuko aho yageze ihungabanya byinshi.”

Iki gikorwa cyanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo na zimwe mu ntumwa za rubanda imitwe yombi.

Senateri Uwimana Console we yabasobanuriye ko uwaka cyangwa utanga ruswa bose bahanwa n’amategeko ateganya igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu yikubye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu y’agaciro k’iyo ruswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwiriwe ruswa sizapfa gucika kuko kugeza uyu munsi ndumushomeri kumpamvu zuko nasabwe ruswa yigitsina sinayitanga bibangombwa ko ntabona akazi.nukuri muturwaneho kuko nkatwe abakobwa tumerewe nabi. murakoze

gasaro yanditse ku itariki ya: 6-12-2018  →  Musubize

Ruswa ni imungu y’amajyambere mu gihugu cyacu tuyirwanye kandi duhe buriwese ahabwe amahirwe ye ntihakagire usubizwa inyuma ubumwe, ubwiyunge, amajyambere biganze iwacu thnx.

Bariyanga Jean Baptiste . yanditse ku itariki ya: 6-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka