Musanze: Abagore bagize Urugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi bashyikirije imiryango ine inzu bayubakiye

Abagore bagize Urugaga rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, bashyikirije imiryango ine itishoboye, inzu bayubakiye hagamijwe kuyifasha gutura heza, zikaba zirimo n’ibikoresho by’ibanze.

Iyi ni inzu ya Mukamusoni, yanahawe ibikoresho by'ibanze ndetse n'ibiribwa
Iyi ni inzu ya Mukamusoni, yanahawe ibikoresho by’ibanze ndetse n’ibiribwa

Izo nzu uko ari enye, harimo iyubatswe mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, iyubatswe mu Kagari ka Birira Umurenge wa Kimonyi, iyubatswe mu Kagari ka Gakingo mu Murenge wa Shingiro n’indi yubatswe mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo.

N’ibyishimo byinshi batewe no gutuzwa mu nzu nshya, bubakiwe n’Abagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyo, zirimo n’ibikoresho byose by’ibanze nkenerwa, abazihawe bahamya ko baciye ukubiri n’ikibazo cyo kubaho batagira aho bakinga umusaya.

Mukamusoni Dativa yavuze ko yari abayeho mu buzima bugoye bitewe n'inzu mbi, none yishimiye inshya yashyikirijwe
Mukamusoni Dativa yavuze ko yari abayeho mu buzima bugoye bitewe n’inzu mbi, none yishimiye inshya yashyikirijwe

Mukamusoni Dativa, agaruka ku buzima bushaririye yari amazemo imyaka myinshi, aho yabaga mu nzu iva kandi ishaje.

Yagize ati "Nshimishijwe n’ukuntu abagize Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, barebye akababaro nari maranye imyaka n’imyaka, ko kuba mu nzu y’ibishagari by’ibitusi. Yari inzu iteye ubwoba, iva, y’ibitobore, nyibanamo n’abana banjye batanu twenyine kuko umugabo yarambiwe ubwo buzima akaduta. Twahoraga mu bwoba bw’uko inyamashwa zizanyura muri ibyo bitobore zikaba zaturya, hakaba n’ubwo dutekereza ko twazayihiramo kuko byari ibyatsi”.

Ati “Aho twaryamaga ni ku rutindo rw’amabuye twarenzagaho amashara, tukiyorosa ikirago. Bwari ubuzima bugoye, mbese buri mu kaga. Nshimishijwe n’uko aba bagore bankuye muri ako kangaratete".

Igikorwa cyo gushyikiriza izo nzu abazubakiwe cyitabiriwe na Chairman wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier
Igikorwa cyo gushyikiriza izo nzu abazubakiwe cyitabiriwe na Chairman wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier

Yongeyeho ati "Ntangajwe n’uburyo biyegeranyije, bagahuza amaboko bakanyubakira iyi nzu nziza iteye sima ku bikuta no hasi, ikaba isizwe n’amarangi. Mundebere ukuntu irimo na parafo, ikagira igikoni. Ifite imbuga yisanzuye, igikari kinini yewe n’akarima k’igikoni kagutse nzajya mpingamo imboga n’imbuto”.

Ati “Aha rwose ni paradizo. Sinari narigeze ndyama kuri matora none barayimpaye, ibiringiti n’amashuka bya ruzungu. Mu myaka maze, sinari narigeze ndyama mu nzu nk’iyi banyubakiye! Ubu ndaryama nsinzire nk’abandi, muri macye iki ni igitangaza! Paul Kagame, Perezida wacu ni Umugabo nyawe usobanutse, arakabaho arambe. Yarakoze gutoza abagore kurangwa n’ubumuntu nk’ubu mbonye. Umuryango FPR-Inkotanyi ayoboye umbyaye bwa kabiri, unyinjije mu iterambere rihambaye rigiye kunsajisha neza. Mumunshimire cyane!"

Yanashyikirijwe ibikoresho by’ibanze bigizwe na matora n’ibiryamirwa, ishyiga rya gaz ryifashishwa mu guteka amafunguro, ibiribwa bitandukanye ndetse n’ibikoresho by’isuku bigizwe n’amasafuriya, amabasi, indobo n’ibindi.

Nyiransengimana Eugénie, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, avuga ko kubaka umuryango utekanye bijyana no gutura heza. Akaba ariyo mpamvu abagore bagize urwo rugaga biyemeje guhindurira ubuzima abadafite amikoro, binyuze mu kububakira amacumbi.

Yagize ati "Umuryango ntushobora gutekana mu gihe udatuye heza. Ni muri urwo rwego rero twiyemeje guhagurukira ikibazo cy’abadafite aho kuba, tukabatuza ahantu hasobanutse".

Yongera ati "Ni gahunda tumaza imyaka hafi itatu dutangiye, aho twahereye ku kubaka inzu imwe mu Karere, nyuma tuza kubona ko no kubaka inzu imwe muri buri Murenge bishoboka. Ubu uyu munsi twashyikirije imiryango ine yo mu Mirenge itandukanye izo twayubakiye, kandi igikorwa kirakomeje".

Inzu yashikirijwe utishoboye mu Murenge wa Shingiro
Inzu yashikirijwe utishoboye mu Murenge wa Shingiro

Akomeza avuga ko uyu mwaka wa 2022, ari icyiciro cya kabiri cyo kubakira imiryango itishoboye. Ukaba ugomba kurangira, bubatse inzu 15, ziyongera kuri 16 bubatse umwaka ushize.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier, yashimiye umusanzu ukomeye ba mutima w’urugo bagize Urugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, bakomeje gutanga mu bikorwa byubaka umuryango wifuzwa.

Yagize ati "Ibikorwa bya mutima w’urugo mu rwego rw’Umuryango FPR Inkotanyi, byigarariza muri wa murongo n’urubuga abagore bahawe, wo gutekereza icyo bakora mu kubaka u Rwanda twifuza. Imishinga nk’iyi igamije guhindura ubuzima cyane cyane bw’abatishoboye, dukwiye gufatanyiriza hamwe kuyishyigikira. Ni ngombwa ko mutima w’urugo agira umutuzo, akarindwa urwikekwe, urutoto, ihohoterwa n’ibindi byamubangamira, kugira ngo abashe kubona umwanya wo gukomeza gutekereza neza no gushyira mu bikorwa ibiteza imbere igihugu mu buryo buhamye, nk’ibi tubona barimo gukora".

Uyu muturage wo mu Murenge wa Kimonyi na we yahawe inzu n'ibikoresho kimwe n'abandi
Uyu muturage wo mu Murenge wa Kimonyi na we yahawe inzu n’ibikoresho kimwe n’abandi

Mu Mirenge uko ari ine yubatswemo inzu bashyikirijwe, abazitujwemo, bemeje ko bazazifata neza kugira ngo zitangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka