Musanze: Abagore babiri bafatiwe mu cyuho biba imyenda

Mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Musanze Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’abagore babiri bafunzwe, nyuma yo gufatirwa mu gipangu biba umunyeshuri w’umunyamahanga wiga muri INES-Ruhengeri, witwa Nelson Fredericko Angelo.

Abagore bombi bagiye kwiba bafite abana
Abagore bombi bagiye kwiba bafite abana

Byabaye mu ma saa tanu z’amanywa ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, aho uwo munyeshuri ukomoka muri Soudan y’Epfo, yari yanitse imyenda ye mu gipangu acumbitsemo.

Abo bagore ngo binjiye muri icyo gipangu, batangira kwanura imyenda bayishyira mu bikapu bari bitwaje, barafatwa, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Bari kuri Polisi Sitasiyo ya Cyuve kugira ngo bakurikiranwe kuko ni abajura. Baraje binjira mu gipangu basanga imyenda iranitse batangira kwanura bashyira mu bipangu byabo, barafatwa. Icyo ni icyaha bagomba gukurikiranwaho”.

Umwe mu babonye biba yavuze ko umuryango w’igipangu utari ufunze bityo abagore barinjira, mu gihe barimo kwanura imyenda bayishyira mu bikapu, nyiri ukwibwa wari uri mu nzu ahita ababona, atabaje barirukanka hanyuma abaturage barabafata, babajyana kuri Polisi.

Mu butumwa Gitifu Twagirimana yageneye abo bafite ingeso zo kurya ibyo bataruhiye, ati “Ubutumwa duhora tubutanga, twabibutsa gukura amaboko mu mufuka bagakora, aho kumva ko bazarya ari uko bavuye gutwara iby’abandi babonye biyushye akuya, bavunikiye”.

Arongera ati “Ni bashiruke ubute bakore, udafite akazi ajye kugashaka kwa mugenzi we, agakore ahembwe abone kujya gushaka ibyo akeneye, na ho kuba ari aho ategereje kujya kwiba ni umuco mubi, ariko ni n’icyaha kandi gihanirwa”.

Abo bagore bakekwaho kwiba uwo munyamahanga, ngo ntibazwi muri uwo murenge nk’uko Gitifu Twiringiyimana abyemeza.

Ati “Ntabwo dusanzwe tubazi, nta n’ubwo ari abo mu murenge wacu. Ubwo ni abantu baba baje bafite izo ngeso, bareba aharangaye kugira ngo bibe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka