Musanze: Abagore 24 bafatiwe mu birori byo gutegura ubukwe

Abagore 24 bafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, tariki 11 Nyakanga 2021 ku gicamunsi, ubwo bari mu birori byo gufasha umukobwa witegura gushyingirwa (Kitchen party).

Bafashwe bari mu birori byo gutegura ubukwe
Bafashwe bari mu birori byo gutegura ubukwe

Bavuga ko baguwe gitumo na Polisi ubwo bari bifungiranye mu gipangu cy’urugo rwa Nyiramafaranga Epiphanie, bakemeza ko aho bari bari bumvaga Polisi itashobora kuhamenya, gusa ngo bakaba bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho bari bambaye neza udupfukamunwa banahanye intera.

Ubwo twabasangaga ku cyicaro cya Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyiramafaranga nyina w’uwo mukobwa witegura gushyingirwa ari na we wari wakoranyije abo bagore, yavuze ko bakoze uwo muhango ngo batagamije kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Twari abantu 24 turi iwanjye, mfite umwana witegura gushyingirwa, ni bwo abagore bagenzi banjye babonye ko mfite ubushobozi buke nk’umupfakazi baza kunshyigikira, twari tuzi ko haza bake bagatanga impano basohoka, nibwo rero mu gihe bari bamaze gutanga impano batangiye gusohoka Polisi yahise itugeraho”.

Bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Uwo mukecuru arasaba imbabazi, aho yemeza ko ibyamubayeho bimuhaye isomo ryo kutazongera kurenga ku mategeko yo kwirinda Covid-19.

Ati “Nta watorotse twari 24 twicaye dutatanye, ni ahantu hazitiye hamiramije kandi ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abagore gusa, nta watorotse rwose, turabizi ko ubukwe butemewe, ariko twateganyaga ko tugize amahirwa bagafungura twahita tumushyingira, ubonye akantu k’agakoresho akakanzanira ngo mbe nkibitseho. Binsigiye isomo ryo kutongera kwinangira ku mabwiriza kandi namwe mumbabarire sinzabyongera, habayeho kujijwa n’ubuswa bwinshi”.

Uwo mukobwa witegura kurushinga witwa Niyomurengezi, mu magambo make yagize ati “Bari baje gufasha mama mu bukwe ndimo kwitegura, twari dutegereje ko Covid-19 irangira tugahita dukora ubukwe ni yo mpamvu twari mu myiteguro. Covid-19 turayizi irandura kandi ikica, ntabwo natwe twifuza ko ikomeza kwandura, gusa amakosa twayakoze kuko twahuriye ahantu turi benshi kandi bitemewe”.

Nyiramafaranga Epiphanie wari wateguye ibyo birori
Nyiramafaranga Epiphanie wari wateguye ibyo birori

Nirere Philomène wari waturutse mu Murenge wa Rwaza nawe yaje muri ibyo birori, avuga ko ababajwe no kuba yarenze ku mategeko y’umugabo we wari wamubujije kuza muri ibyo birori, asaba abagore bose kujya birinda kurenga ku mabwiriza y’abo bashakanye.

Agira ati (Arira), Amakosa nayakoze byo ndabizi ariko ni umwanya wo kwikosora ni bwo bwa mbere byambaho kuva navuka, umugabo wanjye byamubabaje maze kumubwira ko nafashwe, yambwiye ati sinari nakubujije ukarenga ku byo nakubwiye!”

Arongera ati “Umugabo yari yabimbujije pe, binteye ipfunwe kuzongera kumuhinguka imbere, rwose Polisi imbabarire kuva Covid-19 yatera sinigeze nambara nabi agapfukamunwa, ubwo wenda niba nanduriye mu mwuka barapima barebe, ariko nsabye imbabazi, nashutswe nuko uyu mukobwa namukundaga ndavuga nti reka njye kumushyigikira kuko nanjye mfite abana nashyingiye. Abagore tujye twubaha inama tugirwa n’abagabo bacu, akenshi ziba ari izubaka”.

Uwitwa Buteneri Eugénie we arashinja nyiri urugo uburangare bwo kuba yarabatumiye muri uwo muhango atabanje kubisabira uburenganzira mu nzego zishinzwe umutekano.

Ati “Nyine ni bwa bujiji bukiturimo, ni ikosa twakoze kandi turarisabira imbabazi, bamfashe ngiye gusohoka maze gutanga igikoresho nari nzaniye uyu mugeni, rwose ibi turabishinja nyiri urugo wagize uburangare ategura ibi birori atabimenyesheje inzego z’umutekano, baduhamagaye kuri telefoni twumva ko nta kibazo, abandi babitekerezaga bibahe isomo bamenye ko atari byo, ko ari ibibazo twiteje”.

Bahawe ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Bahawe ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Mu butumwa bwa Polisi bwatanzwe na CIP Alex Ndayisenga, Ushinzwe ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu nNara y’Amajyaruguru, yavuze ko ibyo abo bagore bakoze binyuranyije n’amabwirizwa yo kwirinda Covid-19. Avuga ko ubutumwa bwatanzwe n’inzego zinyuranye ku buryo nta Munyarwanda wakabaye agira utwitwazo rwo gukora ibibujijwe, asaba abaturage gutinya icyorezo aho gucungana n’inzego z’umutekano bagakora ibinyuranyije n’amabwiriza.

Ati “Bamwe muri bo, barabyivugiye ko babikoze bizera ko inzego z’umutekano zitari bubabone, bari benshi kandi bari ahantu hafunze, umwuka utabasha gusohoka, ibyo bikerekana ko hari abataramenya uburemere iki cyorezo gifite, ni yo mpamvu hagomba kubaho ukwigisha guhozaho”.

CIP Ndayisenga kandi avuga ko abo baturage bafashwe bagiye kubanza gushyirwa mu kato, mu gihe bazapimwa Covid-19 bakabona kurekurwa batanze amande yagenwe kandi bakarekurwa mu gihe badasanze baranduye.

CIP Alex Ndayisenga Umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru
CIP Alex Ndayisenga Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru

Mu byemezo bya Njyanama y’Akarere ka Musanze bijyanye n’ibihano ku warenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, uwo bafashe ahanishwa amande angana n’amafaranga ibihumbi 10, na ho uwateguye icyo gikorwa bafatiwemo agahanishwa amafaranga ibihumbi 100, byaba akabare hakiyongeraho n’igifungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka