Musanze:Abagize Njyanama y’Akarere bamaze icyumweru mu bikorwa bizamura abaturage
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze kuwa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, basoje ibikorwa bari bamazemo icyumweru birimo gutunganya imihanda, kubakira abatishoboye, kubumba amatafari no gusana urukuta rwa Pariki y’Igihugu y’ibirunga hirindwa ko inyamaswa zonera abafite imirima ihegereye.
Ibi bikorwa bifite agaciro ka miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda babikoreye mu mirenge uko ari 15 igize Akarere ka Musanze.
Eng. Abayisenga Emile, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, avuga ko iyi gahunda bayikoze mu rwego rwo kwegera abaturage, bagafatanya kugabanya ibibazo bibugarije.
Yagize ati “Iyi gahunda idufasha kwegera abaturage kurushaho, twagiye tubagaragariza ko n’ubwo hari ibyo tubakoreraho ubuvugizi birimo ibikorwa remezo biremereye nk’imihanda, amavuriro, amashuri; hari n’ibindi byoroheje bashobora kugiramo uruhare babyishyiriraho cyangwa kubibungabunga.
Urugero nk’iyi mihanda twafatanyije gusibura, inzu twubakiye abatishoboye n’ibindi. Aha hose tubakangurira kubibyaza umusaruro ariko cyane cyane bashishikarira kubirinda”.
Abaturage bemeje ko bagiye kubibungabunga no kubifata neza, kuko ari urufatiro ruzamura imibereho myiza.
Kanakuze Epiphanie wo mu Murenge wa Muhoza yagize ati “Twari tumaze igihe kinini duturanye na bagenzi bacu basa n’abarara hanze. Inzu zasadutse n’izenda kubahirimaho.Iyi gahunda ibabereye igisubizo kuko na bo bagiye gutura heza.
Uretse ibyo dufite amahirwe yo kuba hari imihanda itagendwaga uko bikwiye yongeye gutunganywa, ubu tukaba twatangiye kugenderana. Ibi bikorwa byose twiyemeje kubifata neza, kandi byanadusigiye isomo ryo gukomereza ku byo basize badutunganyirije tubyiteho”.
Ni gahunda abagize Njyanama y’Akarere ka Musanze uko ari 30 bakora buri mwaka. Uyu mwaka bigabanyijemo amatsinda atatu bafatanya n’abaturage babicishije mu muganda bakoraga buri munsi mu gihe cy’icyumweru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|