Musanze: Abagisengera ahashyira ubuzima bwabo mu kaga baraburirwa

Muri iki gihe bikomeje kugaragara ko hari abasengera mu bihuru, amashyamba, mu buvumo, mu bitare, ku nkengero z’imigezi n’biyaga n’ahandi hitaruye insengero, hamenyerewe ku izina ryo mu ’Butayu’; bamwe mu bakunze kuhagana bavuga ko bajya kuhasengera bagamije kuhabonera ibitangaza n’imigisha baba bamaze imyaka n’imyaka bategereje, barahebye.

Abasengera ahatabugenewe barasabwa kubicikaho
Abasengera ahatabugenewe barasabwa kubicikaho

Mu ishyamba riri ku musozi muremure bakunze kwita kuri “Ndabirambiwe”, uherereye mu nkengero z’umujyi wa Musanze, mu Kagali ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, ku gasongero k’uwo musozi, umunsi ku munsi mu masaha y’amanywa cyangwa nijoro, abantu baba bahasimburana, baba abasengera mu matsinda mato; aho bemeza ko baba baje gusenga ngo babone ibitangaza byihuse.

Bamwe mu bo Kigali Today yahasanze batifuje ko amazina yabo atangazwa, barimo umukobwa w’imyaka 32, warimo ahasengera asaba Imana kumuha umugabo.

Yagize ati “Maze imyaka ikabakaba mu 10, mfite icyifuzo cy’uko Imana yampa umugabo usobanutse. Wa wundi tugomba kubana, asenga, ankunda, antetesha nanjye mwubaha. Icyo gihe cyose nkimaze njya gusengera mu butayu hirya no hino, ari nako Imana imbwira ko igiye kumpa umugabo. N’ubu munsanze hano, nicyo cyifuzo nagarutse kwereka Imana nyitakambira ngo insubize bidatinze”.

Mu bandi barimo basengera kuri uyu musozi, bafite imyizerere y’uko kuwukandagiraho ubwabyo, ngo hari igifatika bibahinduraho mu mibereho.

Umwe muri bo ati “Byonyine iyo nkiwukandagizaho ikirenge, ntangiye kuwuzamuka nje gusenga, mba nizeye neza ko byibura Imana ireba umubare w’ibi bilometero mba nakoze, nza kuyitakambira ikagira igitangaza ikora ku buzima bwanjye”.

Ubuyobozi busaba abaturage kujya basengera ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga
Ubuyobozi busaba abaturage kujya basengera ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga

Ati “Nk’ubu maze hafi imyaka umunani narasoje amasomo ariko sindabona akazi. Ubwo rero urumva ko ntagomba guturama ngo nicare ahongaho gutyo gusa. Mba ngomba kuza ahangaha, ngatakambira Imana ngo igire icyo ikora, byibura n’aho nabona akazi, kampemba ibihumbi 30 nkava mu bushomeri”.

Iyi myizerere ariko isa n’itandukanye n’iya bamwe mu barimo n’abaturiye uyu musozi wa Ndabirambiwe, bo basanga hari abitwikira kujya kuhasengera, nyamara bagenzwa n’ibindi nk’ubujura, guteza urusaku n’indi myitwarire ishobora kubangamira abahasengera by’ukuri ndetse n’abahaturiye.

Nsengiyumva Gaston agira ati “Mu bajya gusengera mu butayu si ko bose baba bagenzwa no gusenga nyabyo, kuko hari nk’ubwo umuntu adacunga neza, bakaba bamuca mu rihumye bakamwiba telefoni, amafaranga cyangwa ikindi kintu cy’agaciro aba yitwaje. Nta bandi babikora atari muri ba bandi baba baje bishushanya bigize abasenga nyamara ahubwo ari abajura ruharwa”.

Ati “Nanone kandi usanga no muri uko gusenga, baririmba cyangwa basenga bavugira hejuru, bikabangamira abahaturiye. Kandi ni nako ubuyobozi buhora bubibabuza ntibabikurikize. Ukibaza uburyo bamwe batandukira kuba Imana idusaba kubahana bikakuyobera”!

Abasengera mu duce bise mu butayu ngo baba bizeye gusubizwa byihuse
Abasengera mu duce bise mu butayu ngo baba bizeye gusubizwa byihuse

Mu myaka itarenga itanu ishize, hagiye humvivana inkuru za bamwe mu bagiye batembanwa n’imigezi mu Ntara y’Amajyaruguru n’ahandi, abandi bakayirohamamo, bikabaviramo kuhasiga ubuzima, bari mu masengesho y’ubutayu.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, ahereye kuri izo ngero, kimwe n’izindi zikomeje kugaragara hirya no hino z’abajya gusengera mu butayu bakahagirira ingorane, yibukije abakirisito barenga bakajya gusengera ahantu hatemewe, kubicikaho mu kwirinda gukomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati “Abaturage tubigisha buri munsi ko bakwiye guhagarika ibikorwa byo gusengera ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko na n’ubu bigaragara ko hari abakomeza kwinangira, bakajyayo. Ni n’ibintu duhora tuganiraho n’abayobozi b’amadini n’amatorero basengeramo, aho tuba tubereka akamaro ko gutoza abayoboke babo, gusengera ahantu hazwi, kandi hemewe nko mu nsengero, kuko aribwo n’umutekano wabo uba wizewe”.

Ati “Ni ibintu dukomeje gushyiramo imbaraga kandi twizeye neza ko abagifite iyo myumvire, batazatinda kugenda bayihindura, bakubahiriza ibyo basabwa batagize na kimwe batandukira”.

Aka gashyamba kari ku gasongero k'umusozi witwa Ndabirambiwe gakunze kwifashishwa n'abawusengeraho
Aka gashyamba kari ku gasongero k’umusozi witwa Ndabirambiwe gakunze kwifashishwa n’abawusengeraho

Mayor Ramuli, mu gukomeza kuburira abajya gusenga muri ubwo buryo, ko binashoboka ko hari uwakwitwaza gusenga akaba yabagirira nabi. Bityo ngo bakaba bakwiye kurangwa n’amakenga, bagasengera ahabugenewe, hujuje ibisabwa byose mu gutuma amasengesho yabo arushaho kugenda neza.

Usibye aha hazwi nko ku musozi wa Ndabirambiwe, abasenga muri ubu buryo bakunze no kugaragara ahazwi nko mu Bisate, aka kakaba ari agace ko mu Murenge wa Cyuve, karangwamo ibibuye byinshi binini, abahasengera bakunze kwicaraho cyangwa bakabyicara munsi, batakambira Imana ngo ibatabare. Mu handi ni nk’ahitwa mu Gitari, kuri Rubangi, mu cy’imigisha, mu rya Nyirimanzi n’ahagaragara ubuvumo hirya no hino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusengera mu Butayu,mu Buvumo cyangwa mu Mashyamba (I Kanyarira),sicyo gituma Imana ikumva.Kugirango Imana yumve amasengesho yawe,nuko uhinduka cyane,ukirinda gukora ibyo Imana itubuza.Ukitandukanya n’abo bible yita "ab’isi".Nukuvuga abantu bibera mu gushaka iby’isi gusa ntibashake Imana.Kandi ugasenga mu buryo buhuje n’uko bible ivuga.Urugero,ukirinda gusenga ubutatu (imana data,imana mwana n’imana mwuka wera);ukirinda gusenga cyangwa kwambaza Maliya.Ahubwo ugasenga imana imwe rukumbi nkuko Yezu yadusabye.Atari ibyo,Imana ntikumva.Niyo warara usenga bugacya.

kamana yanditse ku itariki ya: 23-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka