Musanze: Abacyekwaho kwiba moto bafashwe bagiye kuyikuramo ibyuma

Ku itariki 26 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abantu batatu bagiye gukura ibyuma muri moto bicyekwa ko bari bayibye, bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, Akagari ka Nyabigoma, Umudugudu wa Kabeza.

Abafashwe ni Habumuremyi Rukundo w’imyaka 21, Nizeyimana Noel w’imyaka 24 na Imanishimwe Clement w’imyaka 26.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP Jean Pierre Kanobayire, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Bariya uko ari batatu ku mugoroba wa tariki ya 23 Ukwakira 2021, basanze Moto ya Uwimana Joselyne aho yari iparitse, uwari uyitwaye yari agiye mu nzu barayisunika barayitwara. Bayicumbikishije ku muturage wo mu Murenge wa Kimonyi, nyuma amakuru aza kumenyekana aho iri abapolisi babafata bagiye kuyikuramo ibyuma ngo babigurishe.”

SSP Kanobayire akomeza avuga ko mbere yo gutangira gushaka abacyekwaho kwiba moto, nyirayo yari yatanze amakuru ko yibwe moto ye yari itwawe n’umumotari usanzwe uyitwaraho abagenzi.

SSP Kanobayire yakanguriye abantu kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo hatangire ibikorwa byo gushakisha abanyabyaha.

Ati “Nyiri moto yihutiye gutanga amakuru hakiri kare ari na byo byadufashije gufata abacyekwaho icyaha. Umwe mu baturage yababonye bagiye kuyikuramo ibyuma ahita atanga amakuru. Bamaze gufatwa na bo barabyemeye ko bari bibye iriya moto baza kumenya ko byamenyekanye bigira inama yo kuyikuramo ibyuma.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yakomeje akangurira abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda ubujura kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polioso y’u Rwanda.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka