Musanze: Ababyeyi baremera uruhare rwabo mu igwingira ry’abana

Ababyeyi bo mu Karere ka Musanze baremera ko bafite uruhare mu bibazo abana babo bagize by’igwingira riterwa n’imirire mibi, nyuma y’uko bagiye bagurisha amata n’ifu ya Shishakibondo.

Bahagurukiye kugabanya igwingira mu bana
Bahagurukiye kugabanya igwingira mu bana

Byagarutsweho ku itariki 03 Gicurasi 2022, mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro urugo mbonezamikurire rw’abana bato, rufite ubushobozi bwo kwakira abana 25.

Abana bagiye kujya bakirirwa muri urwo rugo, ni abagaragaweho ikibazo cy’imirire mibi, aho bagiye kujya bitabwaho mu buryo bwihariye, mu rwego rwo kubavana muri icyo kibazo.

Mu magambo ababyeyi bafite abana bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi bavugiye muri uwo muhango, bagaragaje ko ibibazo abana babo bagize ababyeyi babifitemo uruhare, nyuma y’uko bagiye bagurisha amata n’ifu ya Shishakibondo, bahabwaga ngo itunge abana.

Gupima imikuriren y'aban ni ingenzi
Gupima imikuriren y’aban ni ingenzi

Umugore umwe muri bo yagize ati “Twaradohotse, muri uko kudohoka kose ni ukutagaburira abana indyo yuzuye, Shishakibondo turazifata tukazigurisha mu kwita ku bana tukabaha ibidashyitse. Ubu dufashe ingamba ko tugiye kwisubiraho, nkurikije uru rugo mbonezamikurire dufunguriwe, ndabona ari ibisubizo kuri twebwe, nizeye ko umwana wanjye n’aba bana ba bagenzi banjye, tuzataha bameze neza”.

Umwe mu bagabo bitabiriye uwo muhango, ati “Twe nk’abagabo, twateshutse ku nshingano zacu zo kwita ku bana, noneho umugore yafata ayo mata n’iyo Shishakibondo, nta kindi abona kiramurengera nta ruhare rw’umugabo, agahitamo kuyagurisha kugira ngo abone uko yirwanaho, ibyo bigatuma abana bacu bagwingira. Twafashe ingamba zo gufatanya n’abagore kuzamura imirire y’abana bacu”.

Nyuma y’uko muri uwo murenge hagaragaye umubare munini w’abana bagwingiye, Akarere ka Musanze n’abafatanyabikorwa bako, bafashe ingamba zo kubaka urugo mbonezamikurire muri uwo murenge, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko urwo rugo mbonezamikurire ruje kuba kimwe mu bisubizo by’ikibazo cyo kugwingira cyugarije abana, yihanangiriza n’ababyeyi bakomeje kugurisha inkunga zigenewe abana.

Ati “Ni urugamba rusaba ubufatanye bwa bose cyane cyane ababyeyi, hari abafite imyumvire ikiri hasi bagurisha ibigenewe abana, turabasaba kwisubiraho bagatandukana n’iyo mico mibi yo kugurisha imfashanyo bahabwa zigenewe abana”.

Ababyeyi bagurisha ibigenewe abana baburiwe
Ababyeyi bagurisha ibigenewe abana baburiwe

Arongera ati “Natwe abayobozi, dufite umukoro wo kubegera tukabigisha, tubafasha kuzamura urugero rw’imyumvire, bakumva ko igihawe umwana kimufasha kuzamuka kigomba gukoreshwa icyo cyatangiwe”.

Musanze iri mu turere dutatu twa mbere mu gihugu mu kugira umubare munini w’abana bagaragayeho igwingira, aho abafite icyo kibazo bari hejuru ya 40%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka