Musanabera wo mu Ntagamburuzwa za AERG yashimiwe igikorwa cy’ubumuntu yakoze

N’ubwo yifashishije amafaranga atari menshi, Musanabera Esther, umwe mu batozwa b’Intagamburuzwa za AERG zari mu itorero mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba, yashimiwe igikorwa cy’ubumuntu yagaragarije mu isomo ryitwa ‘Kora Ndebe’, ubwo yaguriraga abana babiri inkweto, kuko izo bari bafite zari zishaje cyane.

Musanabera igikorwa yakoze cyabereye urugero rwiza abandi, ashimirwa mu ruhame
Musanabera igikorwa yakoze cyabereye urugero rwiza abandi, ashimirwa mu ruhame

Uwo mukobwa uvuka mu Karere ka Nyagatare wiga muri IPRC-Huye, waje mu itorero ahagarariye St Joseph Nyamirambo, yaguriye abana babiri inkweto ubwo yabonaga bagenza ibirenge mu makoro ya Burera.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Musanabera wo mu isibo yo “Gukunda igihugu”, yavuze uburyo yagize umutima wo gufasha abo bana, dore ko mu gikorwa cy’umuganda ngo yari yageze iwabo mu rugo, abatira umweyo wo gukubura aho bakoreraga umuganda.

Ngo abo bana baje kugira ibyago bata urufunguzo iwabo babasigiye, nibwo baje mu muhanda barira, ababonye yumva hari icyo yabafasha, aho yabanje kubagurira indi ngufuri.

Yagize ati “Ni abana babiri bari aho twakoreraga umuganda, twabasabye ko badutiza umweyo barawudutiza dukubura ahantu twakoraga umuhanda. Baje kugira ibyago bata urufunguzo ababyeyi bari babasigiye tubona batugezeho barira, turavuga tuti abana babanye natwe tugakorana umuganda bifotozanya n’isibo yacu, ntabwo byaba byiza ababyeyi babo batashye bakabakubita”.

Yavuze ko mu bushobozi buke umuntu yaba afite yafasha uwo aburusha, akamererwa neza, aha ari kumwe na Kayirangwa wa MINUBUMWE
Yavuze ko mu bushobozi buke umuntu yaba afite yafasha uwo aburusha, akamererwa neza, aha ari kumwe na Kayirangwa wa MINUBUMWE

Arongera ati “Nk’umuyobozi w’isibo nafashe umwanzuro wo kubagurira ingufuri, ubwo najyaga kuyibagurira, nabonye ko bafite ikibazo cy’inkweto zishaje cyane, ndavuga nti n’ubwo atari ibintu bihagije iyo biba bishoboka nari no kubagurira imyenda, ariko ubushobozi nari nitwaje nabaguriyemo udukweto twombi duhagaze ibihumbi 3000 n’igihumbi cy’ingufuri nishyura 4000Frw”.

Uwo mukobwa avuga ko, ibyo yabitewe n’ishyaka ryo kumva ko agomba gufasha umwana w’Umunyarwanda.

Ati “Kuba umwana w’Umunyarwanda yambaye umwenda mwiza, inkweto idacitse byanezeza, ni ukumva ko umwana aho ari hose ari murumuna wanjye cyangwa mukuru wanjye. Numva ko mu bushobozi bwose naba mfite nafasha umwana w’Umunyarwanda aho ari hose uko yaba ameze kose”.

Ubwo uwo mukobwa yamaraga gutanga urwo rugero rwo gufasha, byahise bikora ku mutima bagenzi be, nabo batangira kwishakamo ibisubizo bafasha abana bafite ibibazo byo kwiga muri ako gace, nk’uko byavuzwe na Mudahemuka Audace, Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu.

Ati “Hari ibikorwa byabaye byatugaragarije ko intore zafashe ibyo zigishijwe, aho nyuma y’uko uriya mukobwa yagize igitekerezo cyo kugurira abana inkweto, bagenzi be nabo babonye abandi bana bava ku ishuri bagendesha ibirenge nta nkweto bambaye, kandi urabona ubutaka bw’ino ni amakoro, bahita biyemeza kubagurira inkweto”.

Bashimye igikorwa mugenzi wabo yagaragaje
Bashimye igikorwa mugenzi wabo yagaragaje

Arongera ati “Si ibyo gusa, bahuye n’abandi bana bari birukaniwe amafaranga y’ishuri, barababaza bati bimeze bite ko mutiga, bati baratwirukanye, bakusanya amafaranga bafasha abana gusubira ku ishuri. Hari n’abandi babonye umwana uvuye ku ishuri yabonye amanota meza baramushimira, baramuterura bamuha amakaramu menshi ku buryo ashobora kumufasha umwaka wose akaba yasagurira n’abandi. Uwo musaruro mwiza twabonye niwo twashakaga, twabonye ko indangagaciro bamaze iminsi batozwa zabagiyemo”.

Icyo gikorwa cyatangijwe n’uwo mukobwa, ntabwo cyakoze ku mitima ya bagenzi be gusa, kuko n’ubuyobozi bwagaragaje ko yaranzwe n’umutima w’urukundo, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE, Anita Kayirangwa, amushimira mu ruhame mu muhango wo gushimira urwo rubyiruko wateguwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinoni.

Kayirangwa ati “Hari umutozwa nshaka kuvugaho waguriye udukweto abana, ndagira ngo aze imbere hano mumuhe amashyi. Uyu mwana w’umukobwa yakoze ikintu gikomeye cyane, ni Nyampinga, mu bintu byinshi twize harimo no kugira ubumuntu, kuba umuntu, uyu mukobwa yabigaragaje aho mu bushobozi bwe buke nk’umunyeshuri nkamwe mwese, yafashe udufaranga duke yari afite abonye abana bafite inkweto zishaje abajyana kuri butike abagurira udukweto”.

Baharuye umuhanda mu murenge wa Kinoni
Baharuye umuhanda mu murenge wa Kinoni

Yongeyeho ati “Nguyu nyampinga w’u Rwanda, uyu niwe ukwiye, niwe ugera ahantu yabona ubabaye akamwakira, ibi nicyo bivuze kuba umuntu. Iyo ukunda igihugu ukunda n’abacyo, ntabwo ubifuriza ikibi, ntabwo wifuza ko umwana w’Umunyarwanda agenza ibirenge. Ndifuza ko buri wese uri hano agira ubumuntu, kuko iyo ubuze ubumuntu nibwo bicika, yabonye abana bwa mbere ariko yumva yabagirira neza”.

Abo batozwa 382 b’Intagamburuzwa za AERG, bamaze gushyirwa mu cyiciro cy’ubutore, basoje itorero kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022.

Bashimiwe na Gitifu wa Kinoni, Nyirasafari Marie
Bashimiwe na Gitifu wa Kinoni, Nyirasafari Marie
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka