Muri uyu muhindo hazagwa imvura ihagije – Meteo Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) kirizeza abahinzi n’Abanyarwanda muri rusange ko umuhindo w’uyu mwaka, ni ukuvuga kuva muri Nzeri kugeza mu Kuboza, hazagwa imvura ihagije.

Aimable Gahigi, umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, atangaza ko muri uyu muhindo hazagwa imvura ihagije
Aimable Gahigi, umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, atangaza ko muri uyu muhindo hazagwa imvura ihagije

Byatangarijwe mu biganiro byabaye tariki 04 Nzeri 2019, byahuje icyo kigo n’izindi nzego bireba ziganjemo izirebana n’ubuhinzi, gukumira ibiza, abashakashatsi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bacyo, hagamijwe gutangariza Abanyarwanda iteganyagihe ry’iki gihembwe cy’ihinga gitangiranye na Nzeri.

Umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko muri uyu muhindo hazagwa imvura ihagije n’ubwo itazaba ingana mu gihugu cyose.

Yagize ati “Iteganyagihe ry’umuhindo w’uyu mwaka, ni ukuvuga kuva muri Nzeri kugeza mu Kuboza 2019, muri rusange hazagwa imvura ihagije, nk’isanzwe igwa mu bihe byiza by’umuhindo. Gusa hari aho iyo mvura ishobora kuziyongera cyangwa ikagabanuka hashingiwe ku miterere yaho”.

Ati “Hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero (mm) 500 na milimetero 600, ku gice kinini cy’igihugu. Icyakora izibanda mu turere twinshi tw’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru, igice cy’Intara y’Amajyepfo ndetse no mu gice cy’uturere twa Nyagatare na Gatsibo i Burasirazuba”.

Yakomeje avuga ko igice kinini cy’utundi turere kizabona imvura iri hagati ya mm 410 na mm 500, harimo utw’Umujyi wa Kigali, Rwamagana, Kamonyi, Ruhango, Karongi, igice cya Gatsibo, Nyamagabe, Huye, Bugesera n’amajyaruguru ya Nyamasheke, amajyepfo ya Gakenke, Rulindo, Gicumbi n’uburengerazuba bwa Kayonza.

Hari kandi ahateganyijwe imvura iri hagati ya mm 350 na mm 410, aho ni muri Kirehe, Ngoma, igice cya Bugesera, uburasirazuba bwa Nyanza, igice cya Gisagara n‘igice cya Gatsibo n’icya Nyagatare.

Ibyo biganiro byitabiriwe n'abantu batandukanye
Ibyo biganiro byitabiriwe n’abantu batandukanye

Meteo Rwanda itangaza ko imvura y’umuhindo w’uyu mwaka izatangira kugwa neza mu cyumweru cya mbere n’icya kibiri bya Nzeri bitewe n’imiterere y’uturere, bikaba biteganyijwe ko izacika mu cyumweru cya gatatu n’icya kane by’Ukuboza na none bitewe n’imiterere y’uturere.

Gahigi yasabye Abanyarwanda n’abaturarwanda bakora imirimo itandukanye, kwita kuri iryo teganyagihe mu mirimo yabo.

Ati “Turasaba inzego zose za Leta, imishinga itandukanye ikorera mu Rwanda, abikorera n’Abanyarwanda muri rusange, gushingira kuri iri teganyagihe mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, ubworozi, gukumira ibiza n’ibindi bikorwa bifitiye abaturage akamaro”.

Yakomeje avuga ko uwashaka ibindi bisobanuro kuri iryo teganyagihe cyangwa ashatse kwitabaza Meteo Rwanda, yagana icyo kigo cyangwa agahamagara umurongo utishyurwa 6080.

Iryo teganyagihe kandi ngo ryunganirwa n’irikorwa buri kwezi, iminsi 10, iminsi itanu, iminsi itatu, n’iritangwa buri munsi, ndetse ngo iyo bibaye ngombwa hagatangwa n’iteganyagihe riburira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka