Muri Mutarama hateganyijwe imvura isanzwe igwa muri uku kwezi - Meteo Rwanda

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) kivuga ko ukwezi kwa Mutarama kose guteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa muri iki gihe, iri hagati ya milimetero 10 na 200.

Mu kwezi gushize k’Ukuboza 2022, Meteo-Rwanda yari yatangaje ko imvura itazacika nk’uko Iteganyagihe ry’Umuhindo ryari ryabigaragaje.

Meteo-Rwanda igira iti "Ibice byose uko ari bitatu bya Mutarama biteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa. (Imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama iri hagati ya milimetero 10 na 200)".

Ubusanzwe amezi ya Mutarama arangwa n’agahe k’izuba kitwa Urugaryi, ariko Meteo ikavuga ko muri Mutarama 2023, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 200.

Meteo-Rwanda ivuga ko mu majyepfo y’Akarere ka Nyamasheke no mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi ari ho honyine mu Rwanda hateganyijwe imvura izaba iri hejuru gato y’isazwe ihagwa muri Mutarama.

Ivuga kandi ko imvura nyinshi ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 150 na 200, ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi n’amajyepfo y’Akarere ka Nyamasheke, werekeza muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe.

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150 iteganyijwe mu turere twa Karongi, Nyamagabe, Nyaruguru, na Rubavu, mu bice bisigaye byo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi no mu burengerazuba bw’Uturere twa Huye, Nyanza, Ruhango, Nyabihu na Musanze.

Imvura nke ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu izaba iri munsi ya milimetero 50, ikaba iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu turere twa Rwamagana, Ngoma, Kayonza na Bugesera, mu bice by’Uturere twa Kirehe na Gatsibo n’ibice bito by’Uturere twa Gisagara, Kamonyi, Nyagatare, Gakenke, Nyabihu na Musanze.

Ibice bisigaye by’Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 50 na 100.

Imvura iteganyijwe kugabanuka uko uva mu burasirazuba bw’Igihugu ugana mu burengerazuba, bikazaterwa n’imiterere ya buri hantu harimo amashyamba, ibiyaga n’imisozi hamwe n’isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka