Muri Mata 2024 hateganyijwe imvura isanzwe keretse ibice by’uburengerazuba
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) cyatangaje Iteganyagihe ry’ukwezi kwa Mata 2024, rigaragaza ko igice cy’uburengerazuba bw’Igihugu ari cyo kizagwamo imvura iri hejuru gato y’isanzwe iboneka mu mezi ya Mata, ahandi hakazagwa isanzwe.
Iteganyagihe rivuga ko mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 300, mu gihe ukwezi kwa Mata ubusanzwe kujya kugusha iri hagati ya milimetero 100 na 250.
Igice cya mbere cy’uku kwezi ni cyo giteganyijwemo imvura iri hejuru gato
y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Gihugu, mu gihe icya kabiri n’icya gatatu biteganyijwemo imvura iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mata.
Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe izaterwa n’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari y’u Buhinde, buzaba burengeje igipimo gisanzwe, ndetse na Pasifika ngo buzaba buri hejuru gato
y’ikigero gisanzwe.
Imvura iri hagati ya milimetero 260 na 300 ni yo nyinshi, ikaba iteganyijwe mu bice by’uburasirazuba bw’Akarere ka Rusizi na Nyamasheke, mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyamagabe, mu majyaruguru y’Akarere ka Rutsiro, Musanze na Burera.
Imvura iri hagati ya milimetero 220 na 260 iteganyijwe mu bice bitavuzwe by’Intara y’iburengerazuba n’iby’Uturere twa Musanze na Burera.
Iyi mvura iteganyijwe kandi mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru, ibice byo hagati mu Karere ka Nyamagabe no mu majyaruguru y’Akarere ka Gasabo.
Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 140 ni yo nke, ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Umujyi wa Kigali, mu bice by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Kirehe, Ngoma na Bugesera.
Mu bice bisigaye by’Igihugu hateganyijwe imvura iri
hagati ya milimetero 140 na 220.
Meteo-Rwanda ivuga ko umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe uzaba uringaniye mu kwezi kwa Mata, kuko uzaba uri hagati ya metero 6 na
metero 8 ku isegonda.
Nta bushyuhe bwinshi buzabaho nk’uko bwumvikanye muri Werurwe, kuko igipimo cy’ubushyuhe kiruta icy’ahandi ngo kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.
Ubu bushyuhe buzumvikana mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Bugesera, mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngoma, mu burasirazuba bw’Akarere ka
Nyagatare, Kayonza na Gatsibo, mu kibaya cya Bugarama no mu burasirazuba bw’Akarere ka Gisagara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|