Muri Kigali na Kamonyi hari abagiye kubura amazi

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura(WASAC Ltd) cyatangaje ko hari ibice by’Umujyi wa Kigali na Kamonyi bitazabona amazi nk’uko bisanzwe, bitewe n’imirimo yo gusana umuyoboro wa Nzove - Ntora kuva tariki 8 kugeza tariki 22 Kamena 2023.

Imirenge igiye gusaranganya amazi make make muri icyo gihe ni Nyarugunga na Kanombe muri Kicukiro, ndetse na Gacurabwenge, Runda na Rugarika muri Kamonyi.

Mu Karere ka Gasabo, imirenge itazabona amazi nk’uko bisanzwe ni Gisozi, Kacyiru, Kimihurura, Remera, Kimironko, Jabana, Jali, Kinyinya, Nduba, Bumbogo, Ndera na Gatsata.

WASAC ivuga ko mu gihe gusana bizaba bitararangira, hazabaho gusaranganya amazi mu mirenge yose yavuzwe, uretse uwa Rugarika ngo bitazashoboka.

Itangazo rya WASAC rigira riti "Tubashimiye uburyo mubyakiriye kandi twiseguye ku bafatabuguzi batazabona amazi nk’uko bari basanzwe bayabona".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka