Muri Kigali hari ibibanza birenga ibihumbi 23 bikeneye ababyibaruzaho

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba ba nyir’ibibanza bitababaruyeho bigera kuri 23,606 kwitabira iyo serivisi, kugira ngo bibaheshe umutekano w’uko ari ibyabo.

Muri Kigali hari ibibanza byinshi bitabaruwe kuri bene byo
Muri Kigali hari ibibanza byinshi bitabaruwe kuri bene byo

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa remezo n’Imiturire, Dr Merard Mpabwanamaguru, yatangije gahunda yo gutanga serivisi z’ubutaka mu buryo bwa rusange ku biro by’Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023.

Dr Mpabwanamaguru agira ati "Ntiwemerewe kugurisha ubutaka butakwanditseho, ntiwabutangaho impano cyangwa umurage, ntiwabutangaho ingwate muri banki, nta yindi serivisi wahabwa ku butaka butakwanditseho. Kwandikisha ubutaka bitanga umutekano kuri nyirabwo."

Yungamo ko mu bibanza bigera kuri 23,606 bitagira uwo byanditseho mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo honyine hari ibigera ku 16,954, ibisigaye bikaba ari ibiri mu turere twa Nyarugenge na Kicukiro.

Dr Mpabwanamaguru avuga ko kugira ibibanza bitagira uwo byanditseho muri Kigali, ngo bibangamira igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka, kuko ngo bukoreshwa ibyo butagenewe kandi bidatanga inyungu, bikadindiza Ubukungu bw’Igihugu.

Abakozi bo mu butaka bakira ibibazo by'abaturage
Abakozi bo mu butaka bakira ibibazo by’abaturage

Ubu bukangurambaga buje nyuma y’Itegeko nº 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’Imari n’Umutungo by’Inzego
z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, ryakuyeho ikiguzi cyakwa mu gukora ihererekanya(mutation) ndetse n’icyo gucamo ibice byinshi ikibanza kimwe.

Uwitwa Bizimana Cyprien utuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo, avuga ko yari amaze imyaka 11 yarabuze uko akora ihererekanya n’uwo baguzeho ubutaka, ariko kuba abashinzwe ubutaka bahuriye n’abaturage ahantu hamwe ngo, birimo kuborohera.

Bizimana yishimira kuba ubutaka butujuje hegitare imwe muri Kigali, na bwo busigaye bucibwamo ibice byinshi, ku buryo uwabugurishijeho agace ashobora kugakuraho akakandika kuri nyirako.

Uwitwa Nyiramariza Jeannette we avuga ko yazanywe no kwibaruzaho ubutaka yari yarambuwe mu gukora ibyangombwa, aho ubwe ngo bari barabwanditse ku muturanyi we, na we akandikwaho ubutari ubwe.

Dr Merard Mpabwanamaguru
Dr Merard Mpabwanamaguru

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Regis Mudaheranwa, avuga ko ibibazo byose birebana na serivisi z’ubutaka buri mu Karere ka Gasabo, birimo gukemurirwa ku biro by’Akarere mu gihe cy’ibyemweru bibiri biri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibibanza bitubatse biduteza abajura bihishamo, itegeko ryubahirizwe umaze imyaka 1tatu atarubaka ikibanza bamwibutse inshingano; binaniranye gisubizwe umujyi wa kigali nawo ugihe ushoboye kucyubaka. icyo gihe asubizwa ibyo yagitanzeho byose.

ka yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka