Muri Kigali abarwayi n’abarwaza begerejwe ibiro by’itora ngo badacikanwa

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) yashyizeho ibyumba by’itora mu bitaro bikuru 34 byo gihugu hose, kugira ngo abakozi babyo, abarwayi n’abarwaza bashobore kwitabira amatora.

Ababyeyi baje kubyarira ku bitaro bya Kacyiru, harimo ababanje gutora
Ababyeyi baje kubyarira ku bitaro bya Kacyiru, harimo ababanje gutora

NEC ivuga ko itaramenya umubare w’abantu batajyaga bitabira amatora kubera ko babaga barwaye cyangwa barwaje, ariko ngo yasanze ari benshi cyane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza yagize ati "Nk’ubu nageze mu bitaro bya CHUK nsanga abarwayi n’abarwaza barimo gutora ari benshi cyane.

"Tuzashaka uburyo iyi gahunda ihoraho ndetse ikazagezwa no mu bindi bitaro itarageramo".

Site y’itora ya Kacyiru II mu Karere ka Gasabo iri mu zashyize icyumba kimwe cy’itora mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo abaganga n’abarwayi badacikanwa.

Umuyobozi w’iyo site, Nsabimana Jean Damascene agira ati "Dufite abagomba gutorera kuri iyi site bangana na 10,721, ariko icyumba kimwe cy’itora cyashyizwe mu bitaro kugira ngo gifashe abarwayi bafite imbaraga, hamwe n’abarwaza".

Ibitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali ni bimwe mu byashyizweho icyumba cy'itora
Ibitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali ni bimwe mu byashyizweho icyumba cy’itora

Umuganga uhagarariye icyumba cy’itora muri bitaro bya Kacyiru, Mushimiyimana Angeline ashimangira ko kwegerezwa uburyo bwo gutora byafashije abakozi b’ibitaro barenga 100 kwita ku barwayi uko bikwiye.

Umwe mu bafite abarwayi ku bitaro bya Kacyiru witwa Pacis, avuga ko we n’uwo bari kumwe batari kujya gutora atari uko batabishaka ahubwo ari ukubera iyo mpamvu y’uburwayi.

Bitewe n’uko abatorera mu bitaro bataba bari kuri lisiti y’itora yo mu kagari ibitaro bibarizwamo, Komisiyo y’Amatora yateganije ko bandikwa kuri lisiti y’umugereka, bagatora berekanye indangamuntu.

Kuri za site z’itora zitandukanye mu Karere ka Gasabo, nta mirongo miremire cyane y’abaturage bazindutse baza gutora. Abayobozi bazo bakemeza ko isaha yo gusorezaho gutora iza kugera bose nta n’umwe usigaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka