Muri Jenoside, abagore bakoreye bagenzi babo ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubushakashatsi bwakozwe na Astou Fall, umunyeshuri w’Umunyasenegali wiga muri kaminuza ya Auvergne, bwagaragaje ko hari abagore benshi muri Jenoside bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na bagenzi babo, abandi bicwa na bagenzi babo.

Fall yamaze amezi icyenda mu Rwanda akora ubushakashatsi bw’icyiciro cya Doctorat. Ubushakashatsi bwe akaba yarabwise “Ibikorwa by’ubutabera bikorwa ku byaha bya Jenoside no ku byaha byibasiye inyokomuntu mu Rwanda”.

Fall avuga ko muri ubu bushakashatsi yasanze abagore benshi muri Jenoside barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na bagenzi babo, abandi bakicwa na bagenzi babo.

Avuga ko yaganiriye n’abagore barenga icumi bacitse ku icumu, biganjemo abagore bafashwe ku ngufu. Yasanze umugore umwe wacitse ku icumu kuri babiri yarahohotewe kandi abenshi barandujwe SIDA.

Agira ati: “Icyantangaje ni uko abenshi muri aba bagore bagiye bahohoterwa na bagenzi babo b’abagore. Nasanze abagore nabo barishe, abandi bahohotera bagenzi babo bakoresheje ibikoresho byica urubozo”.

Fall yongeraho ko yasanze ibikorwa byakozwe n’abagore cyangwa n’abandi bose mu gihe cya Jenoside ari ibintu byateguwe igihe kirekire.
Ati: “Umugore wishe abantu muri Jenoside yambwiye ko kuva kera mu bwana bwe yigishijwe ndetse atozwa kenshi umuco w’urwango, we yivugira ko yakuranye urwango”.

Fall avuga ko mu bushakashatsi yakoze yasanze abagore b’abanyarwandakazi ibihumbi bibiri barakoze Jenoside, naho 7% bakaba aribo bonyine babashije kubihanirwa n’amategeko.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka