Muri iyi minsi 10 isoza Mata hazagwa imvura irengeje isanzwe - Meteo

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), cyatangaje Iteganyagihe ry’iminsi 10 y’igice cya gatatu gisoza ukwezi kwa Mata 2023, rigaragaza ko hazagwa imvura irengeje gato ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe.

Muri iki gice cya gatatu cya Mata 2023 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 150.

Imvura nyinshi izaba iri hagati ya milimetero 120 na 150, iteganyijwe henshi mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Musanze ndetse no mu burengerazuba bw’Uturere twa Burera, Gakenke, Nyaruguru na Nyamagabe.

Ibice byinshi byo hagati mu Gihugu byegereye igihande cy’uburengerazuba, uhereye mu majyaruguru kugera mu majyepfo (nk’uko bigaragazwa n’ikarita), biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 90 iteganyijwe henshi mu Ntara y’Iburasirazuba, ukuyemo Akarere ka Rwamagana n’igice cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Kayonza, ikaba kandi iteganyijwe mu gice cy’Amayaga mu Ntara y’Amajyepfo.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60 ni yo nke, ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare, n’agace gato k’uburasirazuba bw’Akarere ka Gatsibo.

Itangazo rya Meteo-Rwanda rikaba rigira riti "Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe iboneka muri iki gice cya gatatu cya Mata".

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’itatu (3) n’irindwi (7), ikaba iteganyijwe cyane cyane guhera tariki ya 22 kugeza mu mpera z’iki gice.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi ndetse n’imiyaga ituruka mu burengerazuba hamwe n’imiterere ya buri hantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

The report should indicate baseline/ average based on while determine increased rain expected. Otherwise, it creates some confusion while determining the level of increment.

Otherwise, such report is very important to the people in Rwanda, while planning their moves/ agenda

Thanks

Not identified yanditse ku itariki ya: 22-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka