Muri iyi minsi 10 hazagwa imvura irengeje urugero rw’isanzwe igwa - Meteo

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe 2023 (kuva tariki 11 kugera tariki 20), mu Rwanda hose hateganyijwe imvura irengeje urugero rw’isanzwe igwa muri iki gihe.

Ikarita igaragaza ingano y'imvura izagwa muri buri gace k'Igihugu muri iyi minsi 10 yo hagati muri Werurwe 2023
Ikarita igaragaza ingano y’imvura izagwa muri buri gace k’Igihugu muri iyi minsi 10 yo hagati muri Werurwe 2023

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 40 na 160, mu gihe ubusanzwe iki gice cyo hagati cy’ukwezi kwa Werurwe, kijya kirangwa n’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 60.

Igira iti "Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu."

Meteo-Rwanda yakomeje ivuga ko hateganyijwe imvura izaba irimo inkuba n’amahindu (urubura) hamwe na hamwe mu Gihugu, bikazaturuka ku isangano ry’imiyaga rizamuka ryerekeza mu gice cya ruguru cy’Isi n’imiterere ya buri hantu.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’ine (4) n’umunani (8) henshi mu Gihugu, nk’uko icyo kigo cyakomeje kibigaragaza.

Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 160 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Nyamagabe, biherereye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ndetse no mu bice bito by’Uturere twa Rubavu na Rutsiro.

Mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’iby’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe ndetse no mu gice kinini cy’Intara y’Amajyaruru, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 140.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 ni yo nke iteganyijwe mu Karere ka Bugesera, no mu bice by’Uturere twa Nyagatare, Kayonza, Kirehe, Ngoma, Umujyi wa Kigali n’igice cy’Amayaga.

Meteo-Rwanda ikavuga ko ahandi hose hasigaye mu gihugu, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None ko Hari igihe mubivuga ntibibe nkuko mwabivuze rwamagana. Ntabwo mwatubwiye uko bihagaze

Niyitekeka yanditse ku itariki ya: 16-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka