Muri Guma mu Rugo ruswa yariyongereye - Ingabire Marie Immaculée

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, avuga ko mu gihe cyo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19, ruswa yiyongereye kubera ko serivisi nyinshi zari zifunze.

Inzego zitandukanye zihamya ko muri Guma mu rugo ruswa yiyongereye cyane
Inzego zitandukanye zihamya ko muri Guma mu rugo ruswa yiyongereye cyane

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurasi 2021, mu kiganiro kuri Radio Rwanda ku miterere ya ruswa mu Rwanda.

Yavuze ko impamvu ruswa yiyongereye ari uko serivisi nyinshi zari zifunze, no kuba abantu bakoraga basiganwa n’amasaha.

Ati “Nko muri Polisi twasanze abantu benshi batanze ruswa bavugaga ko byatewe n’umuvuduko bakoreshaga basiganwa n’amasaha yo kuba bageze mu ngo abandi bayarengeje. Utubari twahindutse resitora, abakuru b’imidugudu n’abo bafatanya bose baba babizi”.

Yakomeje agira ati “Ariko hari uw’i Bugesera watubwiye ko amenyera umukuru w’umudugudu Miitzig imwe ya buri munsi itishyuye noneho akamukingira ikibaba akamureka akikorera”.

Madame Ingabire avuga ko ruswa igaragara cyane mu butaka n’imyubakire no muri gahunda ya girinka.

Mu nama yahuje abadepite n’abasenateri bibumbiye mu ihuriro ryo kurwanya ruswa n’akarengane APNAC, urwego rw’umuvunyi, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB ndetse na Transparency International Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi, Ingabire yavuze ko ruswa yiyongereye cyane mu mwaka wa 2019.

Yagize ati “Mu 2019 ruswa yariyongere, cyane cyane mu myubakire mu kajagari no kubona ibyangombwa byo kubaka kuko byageze ku kigero cya 61%, gahunda ya Girinka ku kigero cya 50%, gutanga akazi mu bikorera ku kigero cya 20%.”

Yavuze ko hari n’ibibazo byagaragaye mu ibarura ry’ubutaka ku baturage, kandi bashaka kubikosoza bigasaba gutanga ruswa.

Yavuze ko kuri ubu hakigaragara imitangire mibi ya serivise mu kwishyura umusoro w’ubutaka no guhinduza ibyangombwa, bikarangira na byo hatanzwe ruswa kugira ngo abaturage bakemurirwe ibibazo.

Transparency International Rwanda ivuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo inzego z’ibanze zaranzwe na ruswa ku kigero cya 35,50%, Polisi 26,6% no mu zindi nzego ku kigero cya 26%.

Ingabire yongeraho ko hari ahagomba kongerwamo imbaraga nyinshi guhera ku rwego rw’umudugudu.

Yavuze ko mu buhamya butanzwe bw’abaturage ngo bagaragaje ko mu nzego z’ibanze ariho bakingira ikibaba cyane abaka n’abatanga ruswa cyane mu ifungurwa ry’utubari n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Yagize ati “Ugasanga akabari karakora nk’uko bisanzwe wajya kubwira umukuru w’umudugudu ati erega bariya bihorere barananiye, ukibaza uko bananira ubuyobozi na Polisi ahubwo ntaba yaratanze amakuru”.

Ati “Ugasanga aya mazu abagore batunganyirizamo imisatsi abantu barikorera uko bisanzwe, uti se mwebwe mubigenza gute kugira ngo mukore abandi badakora, bakakubwira bati bosi yahaye inkeragutabara akantu, ni zo ziducungira zabona Polisi ije bakatubwira tugafunga”.

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda
Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda

Avuga ko hari ikibazo gikomeye kuko kuba uwakabaye ijisho rya Leta mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza ariwe wakira ruswa akaba umufatanyacyaha mu kuyica.

Avuga ko serivisi zitangirwa mu nzego z’ibanze zitangwa nabi cyane gusirigiza abantu no kutabaha ibyo bagombwa.

yagize ati “Mana yanjye kugira ngo uzabone icyangombwa cyo gusana cyangwa kubaka muri uyu mujyi ugomba kwibwiriza wa mugani wabo n’undi muntu akakubwira ngo erega buriya baragira ngo wibwirize ariko se wowe uri umwana?”

Ingabire avuga ko ikiza ari uko bizwi ko bihari bityo bakaba bagiye gushaka uko byakemuka aho buri muntu n’urwego akoramo cyangwa ayoboye azajya asobanura ibyo akora n’uko abikora.

Ikindi kibazo gihari ngo ni uko n’abaturage batanze amakuru ku bitagenda neza bagirwaho ingaruka aho ngo hari akarere mu ntara y’Iburasirazuba, umukuru w’umudugudu yirukanye umuturage mu mudugudu ayobora kubera ko yatanze amakuru ko uwo muyobozi acuruza imiti atari umuganga.

Depite Anita Asiimwe wo mu ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko barwanya ruswa, APNAC avuga ko bagiye gufatanya n’inzego z’ibanze gufasha abaturage kumenya ko hari itegeko ribarengera mu gihe batanze amakuru kuri ruswa kuko benshi batabizi.

Akangurira abaturage kujya bagaragaza akarengane bagiriwe haba mu buyobozi bukuriye uwamurenganyije ndetse no kuri nimero za telefone za Transparency International Rwanda ndetse n’abayihagarariye mu baturage.

Ikimenyane, icyenewabo n’itonesha nabyo kugeza ubu ngo biracyagaragara mu nzego z’imirimo zitandukanye, haba mu nzego za Leta n’izabikorera.

Mu nama nyunguranabitekerezo yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi 2021, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, yagaragaje uko ruswa ihagaze mu nzego zitandukanye, maze avuga ko hejuru ya 59% by’abaturage bagaragaje ko nko muri gahunda yo kubakira abaturage batishoboye, Girinka na VUP harimo ruswa n’ikimenyane.

RGB igaragaza ko hari abaturage bacyakwa ruswa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi utangwa na REG, banarangiza ntibawubone.

RGB igaragaza ko inzego zose zikwiye kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zashyizweho zo kurwanya ruswa, no gukangurira abaturage uburenganzira bwabo bwo guhabwa serivise badatanze ruswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imibare ya nitUed Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Report ya Transparency International Rwanda,yerekana ko mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda 19.2%, nukuvuga abagera hafi kuli 3 millions,basabwe gutanga ruswa.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo "kurwanya ruswa" (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe? Imana yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi izakuraho n’ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Uwo niwo muti wonyine wa Ruswa.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 10-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka