Muri Gashyantare hazagwa imvura nk’isanzwe igwa muri uko kwezi - Meteo Rwanda

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) cyatangaje Iteganyagihe ry’ukwezi kwa Gashyantare 2023 gutangira kuri uyu wa Gatatu, rigaragaza ko mu Rwanda hazagwa imvura nk’isanzwe igwa mu mezi ya Gashyantare.

Meteo ivuga ko mu bice bitatu byose bigize ukwezi kwa Gashyantare 2023, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 220, ikaba iri mu mpuzandengo y’imvura imenyerewe mu Rwanda muri uku kwezi kuko ubusanzwe ngo iba ibarirwa hagati ya milimetero 10-200).

Meteo ivuga ko ubusanzwe mu Rwanda, amezi ya Mutarama na Gashyantare arangwa n’agahe k’izuba kitwa Urugaryi, rikarushaho kwiganza cyane iyo inyanja zivamo ibicu by’imvura zakonje, ariko iyo zashyushye ngo hajya habaho no kugusha imvura.

Meteo ivuga ko impamvu hazaboneka imvura rimwe na rimwe muri Gashyantare 2023 (ndetse ikaziyongera mu bice bibiri bisoza uko kwezi), ari uko inyanja ngari zirimo kugenda zishyuha.

Isomo bita Water Cycle/ Cycle de l’eau abana biga ku ishuri rigaragaza uburyo amazi y’inyanja, ibiyaga, imigezi n’ibidendezi iyo ashyushye ajya mu kirere ari umwuka, wagera ahantu hakonje ugahinduka ibicu, byakomeza kwiyegeranya (kubera ubukonje) bikiremamo ibitonyanga by’imvura.

Meteo Rwanda ivuga ko ibice by’amajyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda (muri Nyungwe no mu nkengero zaho) bizakomeza kugusha imvura iruta iteganyijwe mu bindi bice by’Igihugu.

Imvura nyinshi ugereranyije n’izagwa ahandi mu Gihugu izaba iri hagati ya milimetero 180 na 220, ikaba iteganyijwe mu mu turere twa Rusizi na Nyamasheke hamwe no mu burengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 180 iteganyijwe mu turere twa Karongi na Rutsiro no mu bice byo hagati by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru aherekera kuri Parike y’Igihugu ya Nyungwe.

Imvura nke ugereranyije n’izagwa ahandi mu Gihugu izaba iri hagati ya milimetero 20 na 60, ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’uturere twa Nyagatare na Gatsibo, mu burasirazuba by’amajyaruguru ya Kayonza no mu majyepfo y’Akarere ka Kirehe.

Ibice bisigaye by’Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 60 na 140 nk’uko bigaragara ku ikarita yerekana imigwire y’imvura mu kwezi kwa Gashyantare 2023.

Imvura iteganyijwe kugabanuka uko uva mu burasirazuba bw’Igihugu ugana mu burengerazuba, ndetse no kuva mu majyaruguru ujya mu majyepfo y’Igihugu, bikazaterwa n’imiterere ya buri hantu, biturutse ku kuba hari amashyamba, ibiyaga n’imisozi hamwe n’isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka