Muri Gashyantare 2022 ibiciro ku isoko byiyongereyeho 5.8%

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), tariki 10 Werurwe 2022, cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko muri Gashyantare 2022, aho igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, kikagaragaza ko byiyongereyeho 5.8%.

NISR yatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 5.8% muri Gashyantare 2022 ugereranyije na Gashyantare 2021. Ni mu gihe ihinduka ry’ibiciro muri Mutarama 2022, ryari ku kigereranyo cya 4.3%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 5.8% muri Gashyantare ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 7.9%, iby’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 4.8%, iby’amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4.5%.

Icyo cyegeranyo kigaragaza ko iyo ugereranyije Gashyantare 2022 na Gashyantare 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 5.3%, wagereranya Gashyantare 2022 na Mutarama 2022, ibiciro byiyongereyeho 1.8%.

NISR ikomeza kivuga ko “Iryo zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3.7% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2%.”

Muri icyo cyegeranyo, NISR igaragaza ko imiterere y’ibiciro mu byaro muri Gashyantare 2022, byazamutseho 3.1% ugereranyije na Gashyantare 2021. Ni mu gihe ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Mutarama 2022, ryari ku kigereranyo kingana na -0.8%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 31% mu kwezi kwa Gashyantare ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 4.9% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 16.3%.

Ugereranyije Gashyantare 2022 na Mutarama 2022, ibiciro byiyongereyeho 4.5%. Iryo zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5%, n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 9.4%.

Icyegeranyo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare gisoza kigaragaza ko ibiciro bikomatanyijwe mu mijyi no mu byaro muri Gashyantare 2022, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 4.2% ugereranyije na Gashyantare 2021. Ni mu gihe ihindagurika ry’ibiciro mu Rwanda muri Mutarama 2022 ryari ku kigereranyo kingana na 1.3%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4,2% mu kwezi kwa Gashyantare 2022, ni ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 10,9% n’ibiciro by’ibikoresho byo mu nzu, isuku no gusana byiyongereyeho 12.3%.

NISR igaragaza ko iyo ugereranyije Gashyantare 2022 na Mutarama 2022 ibiciro byiyongereyeho 3,3%. Iryo zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.6%, n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 6,1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka