Muri Gakenke ni ubwa mbere mpabonye inzu nk’iyi, wagira ngo ni Paradizo – Umuturage

Abaturage b’Akarere ka Gakenke barishimira ko ubuyobozi bw’aka Karere kabo bwatangiye gukorera mu nyubako nshya y’amagorofa. Iyi nyubako nshya y’ibiro by’Akarere igeretse kabiri, iherereye mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke.

Ibiro bishya by'Akarere ka Gakenke byuzuye bitwaye Amafaranga y'u Rwanda abarirwa muri miliyari imwe n'igice
Ibiro bishya by’Akarere ka Gakenke byuzuye bitwaye Amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari imwe n’igice

Yuzuye mu gihe abaturage bari bayisonzeye, kuko bajyaga babonera serivisi ahatisanzuye. Uwitwa Urayeneza Elizafani yagize ati: “Iki ni igitego Akarere kacu gatsinze kuba kabashije kwesa umuhigo wo gukorera mu nyubako nshya. Aho yubatswe ni ahantu byoroheye abaturage benshi, kuko yegereye umuhanda wa kaburimbo aho umuntu ugenda n’amaguru, utega igare, moto cyangwa imodoka abasha kugerayo bimworoheye; ikindi ni uko mu myubakire yayo hitawe ku kudasesagura ubutaka kuko urebye ukuntu inyubako ari nini kandi yubatswe ku butaka buto, bijyanye na gahunda Leta ihora idushishikariza yo kubungabunga ubutaka. Ubu hehe no kuzongera kujya gushakira Serivisi ahantu hatajyanye n’igihe”.

Bamwe babona iyi nyubako nk’igitangaza, kuko ari ubwa mbere babonye mu Karere kabo huzuye iyo ku rwego nk’uru. Uwibambe Gaspard yagize ati: “Mu Karere ka Gakenke nibwo bwa mbere mpabonye inzu y’igitangaza nk’iyi ya etaje. Ndi umwe mu bafite amatsiko yo kuzajya kuhaka serivisi nkazamuka muri iriya nyubako wagira ngo ni Paradizo. Aya ni amateka mashya yanditswe muri Gakenke yacu!”.

Ibiro by'abayobozi birimo ibikoresho bijyanye n'igihe
Ibiro by’abayobozi birimo ibikoresho bijyanye n’igihe

Ubwo yubakwaga, abagera ku 1200 bo muri aka Karere bahawe akazi, bituma babasha kubona ibitunga imiryango yabo, abandi barizigamira, ku buryo amafaranga bakoreye biteguye kuyabyaza ibikorwa bibahindura abishoboye.

Umwe muri bo yagize ati: “Mu gihe cyo kuyubaka twahaboneye akazi, bituma tubasha gutunga imiryango yacu, abandi barizigamiye, ab’inkwakuzi banaguze amatungo magufi nk’inka n’ibindi. Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwatwitayeho, bukaba butuzaniye iki gikorwa cy’akataraboneka mu Karere kacu”.

Aho byubatswe hitegeye umusozi wa Kabuye
Aho byubatswe hitegeye umusozi wa Kabuye

Ibiro bishya by’Akarere ka Gakenke byubatswe ahitegeye umusozi witwa Kabuye umenyerewe gukorerwaho ubukerarugendo. Ifite ibyumba 56, byiyongeraho ibindi byumba mberabyombi bito ndetse n’ikinini cyagenewe gukorerwamo inama. Hari ahagenewe guparika ibinyabiziga hagutse, kandi imyubakire yayo yitaye no ku bantu bafite ubumuga bahagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, agaragaza inyungu zitezwe ku kuba ubuyobozi n’abakozi b’Akarere ka Gakenke, barimukiye mu nyubako nshya, nko kuba abakozi batazongera gukorera mu biro bimwe bacucitse.

Abakozi ntibagikorera mu bucucike
Abakozi ntibagikorera mu bucucike

Yagize ati: “Aho twakoreraga mbere wasangaga nk’abakozi bari hagati ya batandatu n’umunani babyiganira mu biro bimwe, bakorera ahantu hatatanye kuko inyubako zitari zegeranye. Ubu inyungu zitezwe kuri iyi nyubako nshya, ni uko ubu abakozi bakorera mu nyubako imwe, yoroheye abantu kuyigana. Ikindi ni uko ifatwa nk’icyitegererezo ku batuye mu mujyi wa Gakenke, ku buryo ubu na bo ibyo bakora yaba abubaka n’abasana, bajya bafata icyitegererezo kuri ibi biro bishya byubatswe, uko bisa, na bo bakarushaho gusukura aho batuye, baharanira kubaka ibirama kandi bijyanye n’igihe nk’uko n’igishushanyo mbonera kibiteganya”.

Yongeraho ati “Igikomeye ni uko aho umuturage abonera serivisi, hagomba kuba heza, kuko n’intego ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ishyira umuturage ku isonga. Mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda Umukuru w’Igihugu cyacu yihaye, ni yo mpamvu ibiro bishya byubatswe, kugira ngo umuturage igihe akeneye ya serivisi, ayihererwe ahantu hasobanutse”.

Muri iyi nyubako hari inzu mberabyombi izajya ikorerwamo inama zitandukanye
Muri iyi nyubako hari inzu mberabyombi izajya ikorerwamo inama zitandukanye

Akarere kimukiye mu nyubako yuzuye itwaye miliyari imwe na miliyoni Magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda kavuye mu nyubako zubatswe ahagana mu mwaka wa 1980 zatangiye zikorerwamo n’icyahoze ari Komini Nyarutovu. Ubu ariko, ntiharafatwa umwanzuro w’ikizakorerwa aho kari gasanzwe gakorera, kuko ari Inama Njyanama y’Akarere igomba kwicara ikabigena.

Iyi nzu yubatswe mu mwaka wa 1980 ni yo yari ibiro by'Akarere ka Gakenke
Iyi nzu yubatswe mu mwaka wa 1980 ni yo yari ibiro by’Akarere ka Gakenke
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Mwarakoze cyane ubuyobozi butugezaho iterambere ariko imihanda ntabwo ukoze neza muri Gakenke nayo muyikore

[email protected] yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Muzasure akarere ka Burera mubabaze ikibura ngo nabo bubake ibiro bigendanye n’igihe tugezemo.

nzayidy yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Iyi nyubako Ni nziza Kandi ibereye abaturage ba Gakenke, kuba igezweho biratanga ikizere ko n’imihanda izakorwa, imirire myiza ndetse n’ibindi bikorwa bizamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bizakorwa. Bravo!

TUYAMBAZE Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

yes ni inyubako nziza ariko nanone bigomba kigendana n’iterwmbere ry’umuturage mu nguni zose z’ubuzima: uburezi, ubukungu,ubuzima, ibikorwa remezo,mu mibanire y’abturage,ubumwe n’ubwiyunge....ese umuturage wa Janja ameze ate uwa Mataba....nah’ubundi inzu nicyuyiririyemo. Anyway congratulations ariko rero bamanuke Kuko abaturage ba Gakenke barakennye cyane nta bikorwaremezo.....

Willy yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Iyi nzu ni nziza pe.Gusa niba abayubatse bdrishyuwe yaba ari nziza kurushaho.Ikibabaje nuko wasanga ba mayors bayubakishije batazagarukamo.
Ariko na Musa ntiyageze muri cya gihugu cy’isezerano!

Alias yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

turashimira abayobozi bakomeje kutugezaho iterambere mubyukuri Gakenke nikamwe muturere tutaratera imbere kurwego rwutundi turere ariko harimpinduka kandi zigenda zigragara kuburyo nikibazo cy’imihanda nacyo kigiye kuzakemuka turabasaba ko mwazahigura uriya muhanda wa buranga - base

Adrien yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

abanyarwanda turakabya pe! akarere kari mu turere tugenerwa ingengo y’imari yisumbuye ku tundi kubera ko kari inyuma mu mibereho y’abaturage,VUP niho zibarizwa, Imirire mibi niho ibrizwa, nta mihanda igahuza n’utundi turere, nta mihanda mu mirenge, amavuriro ni ikibazo, amashuri, ubuhinzi bwaho bukorwa muburyo bushaje cyane, ariko nyinebabonye igikenewe ari inzu!!!!!!!!!!!1 ubu ibi nibyo byihutirwaga koko?

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

abanyarwanda turakabya pe! akarere kari mu turere tugenerwa ingengo y’imari yisumbuye ku tundi kubera ko kari inyuma mu mibereho y’abaturage, ubu ibi nibyo byihutirwaga koko?ndumva bitarateguwe neza

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Nibyo rwose mayor ntako atagize ngo akarere kacu gatere imbere kdi turabimushimira cyane. Byaba byiza kurushaho nizi nyubako zakorerwagamo zibyajwe umusaruro kgo umutungo wa leta utangirika.
Rwose Hari inyubako za leta zangirika kubera kudakoreshwa igihe habayeho kuzimukamo.

NIZEYIMANA Anastase yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Iyi nyubako rwose iteye ubwuzu mutubarize nigihe ibitaro bya Gatonde bizatangirira twarahebye

Aimé yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

NI BYIZA KUBA BUJUJE INZU ARIKO GAKENKE NI AKARERE GAFITE ABANA BAGWINGIYE

ELIAS yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Nzamwita Deo rwose arangije mandats ze atugejeje Ku iterambere.Urebye ibi Biro bishya,ibagiro rigezweho,imihanda myinshi irimo kubakwa ndetse harimo n’iya Kaburimbo myinshi urabona ko Gakenke ifite icyerekezo kigaragara.
Igisigaye bakurikizeho umushinga wa stade na gare bigezweho kuko nabyo birakenewe.

NIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Nibyo rwose, ibikorwa by’iterambere byubakwa mu karere kacu birivugira. Byarushaho kuba byiza ariko bisaranganijwe hose, ubona hari ibice bigenda bisubira inyuma cyane nka za Rushashi, bisa naho bititabwaho mu igenamigambi. Abayobozi naho barusheho kuhazirikana. Imihigo irakomeye ariko irashoboka.

Peter yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka