Muri Covid-19 hari benshi bakomeje kwishyingira

Nyuma y’amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri yo kwirinda Covid-19, yabaye ahagaritse imihango yo gusezerana no gushyingiranwa mu murenge no mu rusengero, hari abantu bavuga ko benshi barimo kwishyingira bakabana nk’umugore n’umugabo.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bavuga ko kugeza ubu ntawe basezeranya uretse abavuye mu mahanga bari basanzwe barabiteganyije mbere yaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Emmanuel Mugisha yagize ati "Ni ugutegereza igihe tuzongera kwemererwa, abaturutse mu mahanga ari icyo cyabazanye bo baraza bakabikorerwa nta bandi bantu bari kumwe, bagasinya bakagenda".

N’ubwo Gitifu wa Gatenga yavuze atyo hari amakuru adafitiwe gihamya ko bamwe mu bayobozi b’imirenge cyangwa abandi bose bashinzwe irangamimerere, ngo baba barimo kwakira ruswa bagasinyisha mu ibanga abashaka kubana nk’umugore n’umugabo.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuva mu mpera z’umwaka ushize kugeza mu ntangiriro za Gashyantare 2021, imibare y’abandura Covid-19 n’abahitanwa nayo yari ikomeje kuzamuka ku rugero rutigeze kubaho, ku buryo byageze n’aho abandura barenga 500, abapfa bagera ku icyenda ku munsi umwe.

Hari abantu twaganiriye batubwira ko kuva bamwe babwirwa ko gushyingiranwa ku murenge no mu nsengero bibaye bisubitswe, bahisemo kwibanira nk’umugore n’umugabo.

Umucururuzi w’imifariso (matelas) ku Ruyenzi mu murenge wa Runda yagize ati "Buri munsi abantu bagura matelas bambwira bati “twe tugiye kubisoza sha ntabwo ibyo wabivamo”, keretse umuntu wizera Imana wenyine ni we utabikora".

Umuryango Haguruka uharanira uburenganzira bw’umwana n’umubyeyi uvuga ko bamwe mu bantu barimo kwishyingira muri iki gihe, ngo bashobora kwishyira mu byago byo kuzahemukirana mu gihe haramuka habayeho gushaka gutandukana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Haguruka, Umurerwa Ninette yagize ati "Niba utandukanye n’umuntu mutari mu isezerano tuzi, ni ukureba niba abana barandikishijwe mu bitabo by’irangamimerere ku babyeyi bombi. Ariko n’umutungo waruhiye mubana mwembi ntibyoroshye guhita uwubona, icyo gihe uba ushobora gutandukana n’umuntu ukagenda utyo".

Ku rundi ruhande ariko hari abasore n’inkumi bavuga ko bazakomeza kwihangana kugeza igihe amabwiriza mashya yo kubakomorera gusezerana ku murenge no mu rusengero azashyirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibihe nibigenda neza bazajya gusezerana "l’égalisation du mariage" numva nta kibazo kirimo niba bari bariyandikishije ku murenge. Kandi sibo baba ari aba1 basezeranye babanaga. Ntitugakabirize ibintu. Bishatsemo ibisubizo nk’intore...

Flore yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Birakabije rwos bur mus hagaragar umubare munin wabijyana.

Pascal yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Erega burya dukurikije ijambo ry’Imana,icya ngombwa ni Gutera igikumwe.Urugero,ntabwo Yozefu na Maliya bagiye "gusezerana" kwa Padili cyangwa Pastor.Ahubwo bagiye mu buyobozi I Bethlehem kwiyandikisha.Nubwo muli iki gihe babyita ngo basezeranye imbere y’Imana,ntabwo ari byo.Bible ivuga ko "Imana itaba mu nzu zubatswe n’abantu".Ikindi kibabaje,nuko padiri cyangwa pastor atagusezeranya utamuhaye amafaranga.Kimwe n’uko baca amafaranga mu mihango yo gushyingura.Igihe cya Yezu n’Abigishwa be,ntabwo bajyaga GUSEZERANA mu nsengero nkuko bimeze ubu.Nta kindi biba bigamije uretse amafaranga.Ijambo ry’Imana ryerekana ko abakristu nyakuri birinda gutwarwa n’iby’isi,harimo n’amafaranga.

bitariho yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka