Muri CHUK habonetse imibiri 89 y’abishwe muri Jenoside, abakekamo ababo basabwa kujya kureba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasohoye itangazo rihamagarira abantu baburiye ababo mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuza kureba niba mu mibiri yahabonetse hari abo bamenyamo.

Ibitaro bya CHUK
Ibitaro bya CHUK

Akarere ka Nyarugenge kavuga ko iyo mibiri igera kuri 89, yabonetse ku itariki 10 Werurwe 2022 mu byobo byacukuwe muri CHUK, ubwo harimo kubakwa inzu nshya zunganira abarwayi, hafi y’ahari uburuhukiro bw’abitabye Imana (Morgue).

Itangazo rigira riti "Turasaba ababa bafite ababo bakeka ko bahaguye kuzagera aho iyo mibiri izatunganyirizwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyivugiza, ruherereye mu Murenge wa Nyamirambo kuva tariki ya 01-06/04/2022.

Akarere ka Nyarugenge kavuga ko gahunda yo gushyingura iyo mibiri iteganyijwe tariki 08 Mata 2022, ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Twagerageje kuvugisha inzego zitandukanye zirebwa n’iyi gahunda, kugira ngo ziduhe amakuru arambuye ku baba bakekwa kuba bariciye abantu muri CHUK, ariko nta byinshi biratangazwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabakunda cyn mutugezaho amakur meza atarangwamo ibihuh

Kwizera gidion yanditse ku itariki ya: 29-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka