Muri Afurika ntibarumva neza uko u Rwanda rwabigenje ngo ruteze imbere umugore – Bazivamo

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Bazivamo Christophe, avuga ko mu bihugu binyuranye bya Afurika batangazwa n’intambwe u Rwanda rwateye mu guteza imbere umugore.

Bazivamo Christophe
Bazivamo Christophe

Ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, ubwo yabazwaga ikibazo kijyanye n’uburyo umugore wo mu Rwanda ahagaze mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Hari mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Musanze ku wa kane ku itariki ya 15 Ugushyingo 2020.

Mu gusubiza icyo kibazo, yagize ati “Mbere na mbere, icyo navuga ni uko aho ngiye hose nsanga bibaza uko u Rwanda rwabigenje kugira ngo abagore batere imbere, uko u Rwanda rwabigenje kugira ngo abagore bagaragare mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo. Twavuga ngo ni amahirwe u Rwanda rufite, kuko rufite ubuyobozi bwiza bwahaye agaciro umugore kuva mbere, rukamushishikariza gutera intambwe muri gahunda zitandukanye z’iterambere”.

Yagarutse ku bijyanye n’uburinganire cyane cyane ku mitungo mu miryango, avuga ko ibihugu binyuranye bya Afurika bikomeje kwibaza kuri icyo kibazo.

Ati “Ikintu gitangaje abantu hirya no hino ntibarumva urwego u Rwanda rwagezeho rw’uko ibijyanye n’imitungo umugore n’umugabo bareshya mu mategeko, aho ujya kubona ukabona mu bijyanye n’umutungo umugore agira 50% n’umugabo 50%. Ibyo ni ibintu ibihugu byinshi byo muri Afurika iyo mubiganira batabyumva, bumva ari ibintu bidashoboka. Ibi akaba ari icyitegererezo gikomeye umuntu ashimira ubuyobozi, iyo ni intambwe iha ingufu umugore iyo ugereranyije n’abandi usanga hari itandukaniro rikomeye”.

Muri uwo muhango, abagore bo mu byaro bya Musanze bagaragaje ko batasigaye inyuma aho bahagurukiye gukora, baca ukubiri n’ingeso yari yarabokamye yo kumva ko urugo rutezwa imbere n’umugabo gusa.

Umukobwa witwa Uwamahoro Aliane yatangaje benshi mu bitabiriye ibyo birori, aho yagaragaje uburyo yashinze kampani y’ubudozi aho akora ibikoresho binyuranye bya Kinyarwanda (Made in Rwanda) yifashishije ibitenge, mu rwego rwo kuvana mu bukene abagore bo mu cyaro.

Ngo yagize icyo gitekerezo ubwo yari arangije Kaminuza, abonye ikiraka cy’ibarura mu byiciro by’ubudehe mu gihe cy’umwaka n’igice azigama amafaranga, agize ibihumbi 800 ashinga iyo kampani.

Ati “Ubwo nari mu kiraka cyo kubarura mu byiciro by’ubudehe, niko nagendaga mbona abagore benshi bo mu cyaro bakennye cyane nigira inama yo kuzigama, nibwo ikiraka cyarangiye mfite amafaranga ibihumbi 800, nshinga Kampani y’ubudozi nkora ibikoresho binyuranye mu bitenge, aho nagendaga ntanga akazi kuri ba bagore”.

Arongera agira ati “Nagiye mbegera nkabigisha mbabwira ibyiza byo gukora, mbona bose bari kunyumva baraza ndabakoresha aho ubu maze kugira abakozi 20 b’abagore badahoraho aho mu kwezi bakoramo icyumweru kimwe mu gihe mbonye ibiraka byinshi, mu kwezi buri umwe amake muhemba ni amafaranga ibihumbi 50, nanjye nkabona inyungu itari munsi y’ibihumbi 100 ku kwezi. Mfite umushinga wo kubaka uruganda ku buryo nzaha akazi abagore benshi kurushaho”.

Umuhoza Sylvie wahawe akazi na Uwamahoro, avuga uburyo yamukuye mu cyaro ari umugore utunzwe no gusaba umugabo we ikintu cyose, ariko ubu ngo afatanya n’umugabo kuzamura iterambere ry’urugo.

Ati “Nari wa mugore wo mu cyaro w’umukene wirirwaga mu rugo, ikintu cyose nkeneye ngiteze ku mugabo, ariko naraje aramfasha anteza imbere angeza ku ntera ndende aho nta n’imashini nagiraga ubu nkaba mfite ebyiri, nkaba mpahira urugo. Nari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, ariko ubu narazamutse ndi mu cya gatatu”.

Iryo terambere ry’umugore wo mu cyaro mu Karere ka Musanze, ni kimwe mubyashimishije Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr Bayisenge Jeannette wari witabiriye ibyo birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.

Yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho, Leta yashyizeho ingamba na gahunda zita ku mugore wo mu cyaro, aho bahurijwe mu makoperative bahabwa ubufasha bunyuranye.

Agira ati “Umugore wo mu cyaro ntabwo agikora bwa buhinzi ukora kugira ngo uramuke, arahinga kandi agasagurira n’isoko. Bibumbiye mu makoperative, ni ikintu cy’ingenzi kibafasha kuzamuka burya iyo mwishyize hamwe murenze umwe, bifasha guhuriza hamwe imbaraga.

Twahoze tureba ibi bikorwa abagore ba hano i Musanze no hirya no hino mu gihugu bakoze aho bazamuye iterambere ry’ingo zabo, kandi tubari hafi muri iryo terambere ryabo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muvandimwe ugushyingo ntikuragera turi mu kwa 10 (ukwakira)

kay yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka