Muri 2024 ingo zose z’u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi - REG

Tariki 23 Mutarama 2020, ni bwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) cyizihije ko kimaze kugera ku mufatabuguzi wa Miliyoni, bivuze ko ingo zigera kuri miliyoni zari zamaze kubona amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.

Mu mwaka ushize wa 2020, ingo zirenga ibihumbi 200 zahawe amashanyarazi, umwaka ukaba wararangiye ijanisha ry’ingo zifite amashanyarazi mu gihugu rigeze kuri 59.7%, ni ukuvuga ingo zisaga 1,600,000 ubaze muri rusange zaba izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari ndetse n’izikoresha ingufu zidafatiye kuri uwo muyoboro, cyane cyane umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Intego ya REG ngo ni uko mu mwaka wa 2024, amashanyarazi azaba yageze ku baturage bose ku kigero cya 100%.

Ubu ingo zirenga miliyoni n’ibihumbi 180 zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, mu gihe izisaga ibihumbi 430 zo zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari.

Nk’uko bisobanurwa n’Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro muri REG, Ahimbisibwe Reuben, hari imishinga myinshi irimo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu, hubakwa imiyoboro itandukanye ndetse n’aho itari bagahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati: “Uyu mwaka wa 2020 - 2021 dufite imishinga minini n’imito igera ku 122 hirya no hino mu turere, yaba iyo kwagura imiyoboro isanzwe ndetse no kubaka imishya. Imyinshi muri yo irimo irarangira ariko dufite n’indi igikorwa ndetse n’izatangira mu gihe cya vuba”.

Ahimbisibwe yongeraho ko icyo bishimira kirenzeho ari uko ubu nta Murenge n’umwe utageramo amashanyarazi. Iyo ngo ni intambwe ikomeye igihugu kirimo gutera, kandi intego ngo ni uko amashanyarazi agera kuri buri rugo.

Ahimbisibwe kandi yavuze ko intego y’umwaka utaha w’ingengo y’imari ari ukugeza amashanyarazi muri buri Kagari, nyuma bakazakomeza no muri buri mudugudu.

Ati “Mu mwaka utaha tuzongera cyane umubare w’ingo duha amashanyarazi bitewe n’imishinga myinshi izaba itangiye. Leta yadushakiye abaterankunga batandukanye barimo Banki y’Isi, Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), Banki y’Ishoramari y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EIB), Ikigega Gitsura Amajyambere Mpuzamahanga (OFID), Ikigega cy’Abafaransa cy’Iterambere (AFD), Igihugu cya Korea ndetse n’abandi batandukanye”.

Kugira ngo kandi REG irusheho kongera umubare w’abahabwa amashanyarazi, yongereye umubare wa metero zikurikizwa ngo abaturiye imiyoboro bahabwe amashanyarazi batiguriye ibikoresho.

Ati “Ubusanzwe twagarukiraga kuri metero 37 uvuye ku ipoto tugaha amashanyarazi abatuye muri iyo ntera batagombye kujya kwishakira ibikoresho. Ariko ubu tugiye kuzongera tuzigeze ku 100, ku buryo abazabona amashanyarazi mu buryo bwihuse baziyongera cyane”.

Ahimbisibwe kandi yatangaje ko muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi hitabwa no ku bikorwa bitandukanye by’iterambere cyangwa bitanga serivisi z’ibanze nk’amashuri, amavuriro, amasoko, udukiriro, inganda, amakusanyirizo y’amata ndetse n’ibiro by’inzego z’ubuyobozi nk’utugari n’imirenge.

Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kaza ku isonga mu kugira ingo nyinshi zifite amashanyarazi ku ijanisha rya 93.2%, kagakurikirwa n’Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo kageze ku ijanisha rya 84.1%.

Akarere kaza inyuma mu kugira ingo zimaze kugerwaho n’ amashanyarazi ni Gakenke, kari ku ijanisha rya 34.2%, ariko ibyo ngo biterwa n’uko Gakenke ari kamwe mu turere tutabagamo amashanyarazi mbere, ku buryo kuyakwirakwiza bisa no guhanga bushya, mu gihe uturere twayahoranye biba byoroshye kuyageza ku ngo zitayafite, kuko haba hari aho bafatira.

Gusa nubwo Gakenke iri inyuma mu kugira amashanyarazi, REG ngo ihateganyiriza imishinga myinshi izatuma umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi uzamuka, ahatagera amashanyarazi asanzwe bitewe n’imiterere yahoo ngo bagahabwa amashanyarazi akomoka ku ngufu z’izuba ariko bakayabona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDEGOHAZAGERAUMURIROWAMASHANYARAZI NTAGOMBYIZEYEKOUZAHAGERA

ALIAS NDEGOII yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka