Muri 2018 70% by’abaturage bazaba batuye mu midugudu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), kiravugako mu myaka itatu abaturage bazaba bamaze gutuzwa mu migudugu igezweho ku kigereranyo cya 70%.

Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gicurasi 2016, ubuyobozi bw’iki kigo bwagiranye inama n’inzego zitandukanye z’Akarere ka Ruhango, yigaga ku ngamba zikwiye gufatwa kugira ngo abaturage batuye nabi n’abatuye mu manegeka batuzwe mu midugudu ijyanye n’igihe.

Inzego zibanze zasabwe kwitwara neza muri iki gikorwa zidahutaza abaturage.
Inzego zibanze zasabwe kwitwara neza muri iki gikorwa zidahutaza abaturage.

Umuyobozi w’imiturire muri iki kigo, Protais Mpayimana yavuze inzego zigomba kwihutisha igikorwa cyo kubarura ingo zituye zitatanye n’izituye mu manegeka, kugira ngo ubukangurambaga ku batuye nabi butangire bwokubatuza mu midugudu.

Nubwo ngo hakigaragara iki kibazo cy’imyumbire mu baturage bagomba kwimurwa, ngo inzego zitandukanye zirimo izibanze, REMA, polisi ingabo, dasso, n’abandi batandukanye ngo bagomba gukora ibishoboka byose baguhuza ubukangurambaga kugirango abaturage batuzwe neza.

Yagize ati “Nubwo bitoroshye, ariko tuzabigeraho. Ngira ngo muribuka igikorwa cyo kurwanya nyakatsi uko cyari kimeze. Abaturage ntibabyumvaga, Ariko gake gake kiza gukemuka neza. Turizera rero ko k’ubufatanye bw’izi nzego tuzabigeraho.”

Urugero rw'imwe mu midugudu ishobora kuzitabazwa mu gukura abaturage mu manegeka.
Urugero rw’imwe mu midugudu ishobora kuzitabazwa mu gukura abaturage mu manegeka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yavuze ko n’izindi nzego zihuriye muri iki gikorwa, hagiye gukoreshwa imbaraga zishoboka kugira ngo abaturage batuye batatanye batuzwe neza.

Ati “Ntimukwiye kugenda muvuga muti, batubwiye ko mugomba gusenya mukimuka, oya mugomba gukoresha imvuga zumvikana mugaragaza ko ibintu ari ibyanyu.”

Iki kigo kivuga ko kugeza ubu ingo ibihunbi 360 zihwanye na 55,8% zituye zitatanye n’izituye mu manegeka mu gihugu hose, ari zo zizibwandwaho mu gutuzwa mu midugudu.

Iki kigo kivuga ko umuturage uzaba adashoboye kwiyubakira kizajya kimwubakira, kuko ubu hari ingengo igera kuri miliyari 4Frw yagenewe ibi bikorwa ngo nubwo ikiri nke. Iyi gahunda kandi iri mu igenabikorwa rya IDPRS ya kabiri ikazegereza abaturage ibikorwa remezo birimo amashuri n’amavuriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka