Muri 2017 inyungu ya Zigama CSS iriyongeraho miriyari ebyiri ugereranije n’umwaka ushize

Ubuyobozi bw’ikigo cy’imari cya Zigama CSS buravuga ko bateganya kunguka miriyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka.

Icyicaro cya Zigama CSS giherereye i Remera
Icyicaro cya Zigama CSS giherereye i Remera

Mu mwaka ushize Zigama CSS yari yabonye inyungu ibarirwa muri miriyari zisaga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba bateganya ko muri uyu mwaka azarenga.

Uko kwiyongera kw’inyungu ngo bagukesha uburyo butandukanye bagiye bashyiraho bukangurira abanyamuryango batitabiraga gukorana n’icyo kigo kwitabira, bityo bikaba byaratumye inyungu izamuka kuko abakorana n’ikigo nabo biyongereye.

Abagize Inteko rusange ya Zigama CSS mu nama yabaye uyu munsi
Abagize Inteko rusange ya Zigama CSS mu nama yabaye uyu munsi

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS Dr. Ndahiro James, avuga ko kimwe mu byo bashingiraho bavuga ko uyu mwaka uzarangira bageze ku nyungu ya miriyari umunani, ari uko amafaranga y’inyungu bari bafite mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize atandukanye n’ayo bagize muri Nzeri uyu mwaka.

Ati “Mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka twari tugeze muri miriyari zirenga zirindwi kandi ufashe ukwezi kwa cyenda mu mwaka ushize twari muri miriyari esheshatu nazo zitageze neza umwaka uza kurangira turengeje miriyari esheshatu. Aha niho duhera tuvuga ko uyu mwaka uzajya kurangira mu Ukuboza tugeze muri miriyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda”.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Zigama CSS Dr Ndahiro avuga ko bazamuye ubukangurambaga mu kongera umubare w'abagana Zigama bikaba biri kuyizamurira inyungu
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS Dr Ndahiro avuga ko bazamuye ubukangurambaga mu kongera umubare w’abagana Zigama bikaba biri kuyizamurira inyungu

Ndahiro anavuga ko mu nama rusange y’abanyamuryango bemeje ko inyungu ku bwisungane bw’umuryango guhera mu mwaka utaha izava kuri 7%, umunyamuryango akazajya yungukirwa 8% y’ubwizigame shingiro bw’umuryango we (compulsory Savings).

Umunyamuryango ufite konti y’ubwizigame ku giti cye, inteko rusange ya Zigama CSS, yemeje ko azajya yungukirwa 7% y’ubwizigame bwe, bivuye kuri 6%.

Zigama CSS ifite abanyamuryango basaga ibihumbi 80, bagizwe n’ingabo, Police, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) hamwe n’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano (NSS).

Kugera mu mpera za Nzeri 2017 Zigama CSS yari imaze kugira umutungo mbumbe ungana na miriyari 228 Frw zivuye kuri miriyari 215 bari bafite mu mpera z’umwaka ushize,

Imari shingiro muri Nzeri 2017 yari miriyari zisaga 50 z’u Rwanda, mu gihe umwaka wa 2016 warangiye bafite imari shingiro ingana na miriyari 44.9 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka