Mureke abana bavuge Ikinyarwanda - Amb. Mbabazi ku Banyarwanda batuye muri Ghana
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, yasabye ababyeyi baba mu mahanga gutoza abana babo Ikinyarwanda n’umuco Nyarwanda mu rugo.

Yabigarutseho mu nama yabaye ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2024, ihuza Abanyarwanda baba mu mahanga mu kubashishikariza kwiga no guteza imbere Ikinyarwanda.
Ambasaderi Mbabazi, yabasabye ko igihe umwana yinjiye mu rugo, akwiye gusa nk’uwinjiye mu Rwanda. Iby’aho aba akwiye kubisiga hanze, akavuga Ikinyarwanda, agatozwa indangagaciro n’umuco nyarwanda.
Yibukije ko umwana ari we shingiro ry’umuryango kandi ko Abanyarwanda baca umugani ko “umwana apfa mu iterura” kandi “igiti kikagororwa kikiri gito”.
Ababyeyi batazi Ikinyarwanda neza basabwe gushyira umuhate mu kucyihuguramo, kandi bagakangurira abana babo kwegera amashuri y’umuco afasha abana b’Abanyarwanda ari hirya no hino mu bihugu babamo.
Muri iyi nama, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri MINUBUMWE, Julienne Uwacu, yashimye Abanyarwanda baba mu mahanga ko baha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda, bagafata umwanya bakaruganiraho, bakajya inama, bagashima kandi bagafata n’ingamba.
Yavuze ko ari igihamya ko umuco Nyarwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda ari umurage, uzagenda uhererekanywa uko ibisekuru bizahora bisimburana.

Ohereza igitekerezo
|