Murekatete wayoboraga Rutsiro yahererekanyije ububasha na Mulindwa umusimbuye

Murekatete Triphose wari umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wirukanywe na Perezida wa Repubulika, hamwe n’Inama Njyanama bakorana, yahererekanyije ubushobozi na Mulindwa Prosper umusimbuye, ashimira abaturage bamutoye.

Murekatete wayoboraga Rutsiro yahererekanyije ububasha na Mulindwa umusimbuye
Murekatete wayoboraga Rutsiro yahererekanyije ububasha na Mulindwa umusimbuye

Igikorwa cy’Ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ucyuye igihe n’Umuyobozi mushya w’Akarere w’agateganyo, Mulindwa Prosper, cyabereye ku Karere ka Rutsiro kiyoborwa na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François.

Murekatete ukuwe ku buyobozi atarangije manda yatorewe, yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu n’abaturage bamugiriye icyizere bakamutorera kuyobora Akarere, yashimiye kandi inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa b’Akarere, kumufasha kukayobora mu myaka ibiri yari amaze nubwo ngo bitari byoroshye, kubera ibibazo yahuye nabyo mu buyobozi byiyongeraho kuza mu myanya ya nyuma mu mihigo y’uturere.

Murekatete yari yasabye abatuye Akarere kumufasha bakazaza mu myanya ya mbere mu mihigo, icyakora avuye ku buyobozi hatagaragajwe umwanya Akarere kari kagezeho.

Nyuma yo guhererekanya ububasha n’Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe, Mulindwa wari usanzwe ari umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetdsi bw’Igihugu, yabwiye abatuye Akarere ka Rutsiro ko aribo mbaraga azifashisha mu gukura akarere aho kari akakageza aheza bifuza.

Yagize ati "Ni mwe mbaraga kandi murazifite ndabizi. Ntabwo nje kubasimbura, ahubwo nje guhuza imbaraga zanyu ngo twerekeza mu izamu rimwe."

Guverineri Habitegeko avuga ko hari ibyiza abayobozi bakuweho bakoze, asaba umuyobozi mushya kubyubakiraho.

Yijeje Umuyobozi mushya kumufasha no kumuba hafi, ariko asaba abakozi b’Akarere ka Rutsiro gukorera hamwe, kuko ntacyo bageraho badafatanyije.

Guverineri Habitegeko yasabye abakozi b'Akarere ka Rutsiro gukorera hamwe
Guverineri Habitegeko yasabye abakozi b’Akarere ka Rutsiro gukorera hamwe

Abari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro n’Inama Njyanama batowe, birukanwe kubera kutumvikana, ibi bikaba byaragiye biboneka mu kuvuguruzanya no guhimana mu myanzuro ifatwa, cyane cyane mu bucukuzi bw’umucanga aho bamwe mu bikorera bagiye basaba ibyangombwa bakabyemererwa, ariko bamwe mu bayobozi bakabyitambikamo.

Nubwo Murindwa yashyizwe ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere by’agateganyo, amategeko ateganya ko agomba kuyobora amezi atatu hagatorwa abandi bayobora akarere, cyakora iki gihe gishobora kongerwa mu gihe hatarategurwa amatora.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, kwirukana inama njyanama bimaze kuba ku Karere ka Nyabihu na Rutsiro kandi byagiye biba ku turere dufite ibibazo mu miyoborere ndetse bigatuma tuba utwanyuma mu mihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka